Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yashyize ahagaragara urutonde rw’abanyeshuri bemerewe inguzanyo ya buruse yo kwiga muri Kaminuza mu mwaka w’amashuri 2014/2015, abagera ku 5841 bakaba ari bo bemerwe naho abandi 5117 ntibemererwa.
Muri abo banyeshuri harimo abo mu byiciro kuva mu cya mbere kugeza mu cya kane by’Ubudehe, uretse ibyiciro kandi mu kubatoranya harebwe amanota umunyeshuri runaka yagize mu kizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, bivuga ko umunyeshuri ashobora kuba ari mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe ariko ntabone inguzanyo, kuko n’ubwo yaba afite amanota amwemerera kujya muri Kaminuza ashobora kuba adafite ayashyingiweho hatangwa inguzayo.
Ikindi cyashingiweho ni ukureba uburyo ibyo umunyeshuri yiga bikenewe ku isoko ry’umurimo, hakaba hibandwa ku banyeshuri biga amasomo ajyanye n’Ubumenyeni n’Ikoranabuhanga, amasomo ajyanye n”ubumenyingiro, ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ajyanye n’ubuvuzi bw’amatungo, n’ajyanye n’ubuvuzi bw’abantu ndetse n’ubumenyi bw’ubuzima.
TANGA IGITECYEREZO