RFL
Kigali

Urutonde rw'abanyeshuri bemerewe kuzahabwa inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/09/2014 22:12
19


Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yashyize ahagaragara urutonde rw’abanyeshuri bemerewe inguzanyo ya buruse yo kwiga muri Kaminuza mu mwaka w’amashuri 2014/2015, abagera ku 5841 bakaba ari bo bemerwe naho abandi 5117 ntibemererwa.



Muri abo banyeshuri harimo abo mu byiciro kuva mu cya mbere kugeza mu cya kane by’Ubudehe, uretse ibyiciro kandi mu kubatoranya harebwe amanota umunyeshuri runaka yagize mu kizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, bivuga ko umunyeshuri ashobora kuba ari mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe ariko ntabone inguzanyo, kuko n’ubwo yaba afite amanota amwemerera kujya muri Kaminuza ashobora kuba adafite ayashyingiweho hatangwa inguzayo.

Ikindi cyashingiweho ni ukureba uburyo ibyo umunyeshuri yiga bikenewe ku isoko ry’umurimo, hakaba hibandwa ku banyeshuri biga amasomo ajyanye n’Ubumenyeni n’Ikoranabuhanga, amasomo ajyanye n”ubumenyingiro, ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ajyanye n’ubuvuzi bw’amatungo, n’ajyanye n’ubuvuzi bw’abantu ndetse n’ubumenyi bw’ubuzima.

Kanda hano urebe urutonde rw'abemerewe inguzanyo yo kwiga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pac9 years ago
    ko byanze gufunguka kuri phone
  • muvunyi victor9 years ago
    Ese nkabanyeshuri babaye admitted mucyiciro cyagatatu bakaba igipapuro gisaba inguzanyo list yarasohotse kitaragera kuri REB ariko barasabye inguzanyo online mbere bigaragaza icyiciro cyubudehe barimo ko batishoboye abobo mwabafasha iki?
  • emmy9 years ago
    byanze gufunguka wan
  • didier9 years ago
    ese mwaba marafatiye ku manota angahe?
  • nyandwi amos 9 years ago
    muzagaragaze amanota mwagiye mufatiraho buri shami
  • masengesho9 years ago
    ntagobyumvikana ukuntu muri combination wuzuza amasomo abiri muri atatu ukaba ntamanota ufite yokuiga nkabandi abari munsi yacu kobabemereye ubeo si ikimenyane?
  • Abdoul sibomana 9 years ago
    Mubyukuri banyakubahwa hari abantu babonye acceptance letter bagahita bishyura hari nabibonye kurutonde REB yasohe nyuma baka barimo kubakuraho none nkabanumva habaho organisation muri reb abibonye kurutonde nabataribonye kdi bujuje condition komwabareka .thx indeed
  • rutayisire emmanuel 9 years ago
    turashimira munisiteri yuburezi mukomereze aho
  • niyonzima theoneste9 years ago
    ndabashimiye kuburere nuburezi muha abana burwanda ariko se ko twari twahawe amabaruwa atwemwerera kwiga muri kaminuza nkuru ishami rya huye 2015 hanyuma bakatubwirako tutari kurutonde nkaba nabazaga niba mwazaduha andi mahirwe yo kongera gusaba dore ko nazize icyiciro cy,ubudehe
  • VIANNEY8 years ago
    TURABASHIMIRA UBURYO MUDAHWEMA KUGIRA URUHARE MUGUTEZA UBUREZI IMBERE MUKOMEREZE AHO
  • VIANNEY8 years ago
    TURABASHIMIRA UBURYO MUDAHWEMA KUGIRA URUHARE MUGUTEZA UBUREZI IMBERE MUKOMEREZE AHO
  • fabien8 years ago
    ko byanze gufunguka?
  • GASORE VALENS8 years ago
    MWANYOHEREREZA APPLICATION FORM ISABA INGUZANYO ONLINE KO BYATWANGIYE!!!!
  • 8 years ago
    Murakoze kubwubufasha mutanga muburezi none abatibonye kuri liste nukuberikihe kibazo?murakoze tubaye dushimiye mugihe tugitegereje ko mudusubiza ngo tumenye ko twakiyandikisha niba twemerewe cyangwa
  • UMUHOZA charitine8 years ago
    Murakoze kubwubufasha mutanga muburezi none utibonye kuri list kandi abona ibisabwa abyujuje mwatubwira arukuberiki?kugirango tumenye niba twemerewe twishyure ayo kwiyandikisha cyangwa niba hari ikibazo tugikosoza cyangwa niba tutemerewe.murakoze
  • 8 years ago
    ariko uko byamera kose mujye munazirikana abana b'abahanga batishoboye
  • ndizeye robert8 years ago
    none abibonye kuri not applied hari ukongera gukora application? mwatubwira?
  • kavaruganda shinani7 years ago
    murakoze nagirango mbaze ESE umunyeshuri watse inguzanyo ntayihabwe kubera ikiciro cyubudehe kitari kimugenewe( nkuwisanze mu cya 5 kand atagikwiye) umwaka ukurikiyeho bikosotse yakongera agasaba inguzanyo ntakibazo? murakoze.
  • nyandwi clement 7 years ago
    tubashimiye ubwitange mukorana imana ibahe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND