RFL
Kigali

Urutonde rw'abirabura 10 bakize kurusha abandi ku isi mu 2014

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:16/10/2014 15:14
2


Kuva mu mwaka w’2013 umubare w’abaherwe b’abirabura ku isi wariyongereye mu buryo bugaragara.N’ubwo atari benshi cyane, ubu ku isi harabarizwa abirabura bafite imitungo ibarirwa muri za miliyari z’amadolari.



Muri iyi nkuru turagaruka ku rutonde rw’abaherwe 10 b’abirabura bakize cyane kurusha abandi birabura ku isi yose muri uyu mwaka w’2014.Uru rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes Magazine.

10.Michael Jordan(Miliyari 1 y’amadolari)

f

Usibye kuba yarabaye igihangange mu mukino w’intoki wa Basketball,Michael Jordan ni umucuruzi mwiza.Ubu afite ikipe y’umukino wa Basketball yitwa Charlotte Bobcats ndetse akaba yaragiye agirana amasezerano akomeye na sosiyete ikomeye ya Nike.

9.Mohammed Ibrahim(Miliyari 1.1 y’amadolari)

hgf

Uyu muherwe w’umwongereza ufite inkomoko mu gihugu cya Soudan usanzwe uzwi ku izina rya Mo Ibrahim azwi cyane ku bucuruzi bushingiye kuri sosiyete z’itumanaho aho azwi cyane kuri sosiyete y’itumanaho yitwa Celtel aho yayigurishije akayabo ka miliyari 3.4 z’amadolari mu mwaka w’2005.Uyu mugabo kandi azwi cyane ku muryango witwa Mo Ibrahim Foundation utanga igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muperezida witwaye neza ntagundire ubutegetsi muri Afrika.


8.Abdulsamad Rabiu(Miliyari 1.4 z’amadolari)

 hgf

Uyu muherwe wo mu gihugu cya Nigeria azwi cyane mu bucuruzi bwa sima n’isukari.Uyu mugabo ariko amafaranga yayakuye kuri se nawe wari umucuruzi w’umuherwe aho yatangiye ubucuruzi ubwo yavaga kwiga mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika.

=6.Folorunsho Alakija(Miliyari 2.7 z’amadolari)

 gfd

Uyu mugore ukomoka mu gihugu cya Nigeria,kuva mu myaka ya za 70 akura amafaranga menshi mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibijyanye n’imideli.Uyu niwe mugore wa mbere ukize kurusha abandi muri Nigeria.

=6.Patrice Motsepe(Miliyari 2.7 z’amadolari)

 gf

Uyu muherwe wo mu gihugu cya Afurika y’epfo akura amafaranga mu bucuruzi bw’ibijyanye n’amabuye y’agaciro.Afite sosiyete zikomeye zicukura amabuye y’agaciro.Mu mwaka w’2013 uyu muherwe yavuze ko ½ cy’amafaranga yinjiza azajya ayakoresha mu bikorwa by’ubugiraneza dore ko nawe yavukiye mu muryango ukennye cyane.

5.Oprah Winfrey(Miliyari 3 z’amadolari)

 jhgf

Uyu mugore wo mu gihugu cya leta zunze ubumwe za America yakijijwe n’ibiganiro byo kuri televiziyo amaze igihe kinini akora aho atumira ibyamamare bitandukanye mu kiganiro cye.Oprah kandi azwiho gushora amafaranga menshi mu burezi aho afite ikigo cy’abana b’abakobwa muri Afurika y’epfo.

 
4.Isabel dos Santos(Miliyari 3.8)

 fd

Usibye kuba umukobwa wa perezida wa Angola José Eduardo dos Santos,Isabel akura amafaranga ye mu ishoramari ritandukanye.Uyu mukobwa afite imigabane ingana na 25% muri sosiyete ikomeye y’itumanaho ya Unitel,25% mu kigo cya Banco Bic S.A ndetse n’ahandi henshi.Kugeza ubu uyu niwe mugore ukize kurusha abandi muri Afurika.

3.Mike Adenuga(Miliyari 5.1 z’amadolari)

 jhgf

Mike Adenuga akura umutungo we mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ndetse na sosiyete z’itumanaho.Uyu mugabo niwe washinze ikigo gikomeye cy’itumanaho cya Globacom.Uyu mugabo yatangiye gukorera amafaranga menshi agifite imyaka 26 ubwo yavaga kwiga muri leta zunze ubumwe za Amerika.

2.Mohammed Al-Amoudi(Miliyari 14.7 z’amadolari)

fds

Uyu muherwe wo mu gihugu cya Arabia Saoudite ariko ufite nyina w’umunya Ethiopia akomora umutungo we mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ibikomoka kuri peteroli.

1.Aliko Dangote(Miliyari 25.2 z’amadolari)

fd

Uyu muherwe ukomoka mu gihugu cya Nigeria akomora umutungo we mu bucuruzi bwa sima,ingano ndetse n’isukari.Ubu ariko yamaze kwinjira mu bundi bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kaganga9 years ago
    barye ndye
  • Kiga9 years ago
    Jose Edouardo Dos Santos ko atariho kandi ubushize mwaravuze ko afite 20milliard?????





Inyarwanda BACKGROUND