RFL
Kigali

URUKUNDO NYARWO: Ibimenyetso 15 bishobora ku kwereka ko umuntu ukunda atari uwawe

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:24/02/2017 15:29
49


Gukunda ni kimwe mu bintu bifata umwanya utari muto mu buzima bw’abantu, niyo mpamvu iyo bitagenze neza bishobora kwica ubuzima bw’umuntu mu buryo butaziguye. Ikibabaza kurusha ibindi ni ukuba mu rukundo ariko umuntu ukunda atari uwawe cyangwa atagukunda nk’uko bikwiye.



Mu gukora iyi nkuru twifashishije urubuga rwandika ku nkuru z’urukundo Elcrema, tubona bimwe mu bimenyetso bishobora ku kwereka ko umuntu muri kumwe atari uwawe cyangwa se atagukunda.

1. Hari ibintu byinshi adaha agaciro

Umuntu ugukunda by’ukuri aha agaciro buri kintu cyose cyerekeranye n’umubano wanyu, ashaka ku kwereka gahunda ze nawe ukamwereka izawe mukanungurana ibitekerezo mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Niba uwo mukundana ataba ashishikajwe no kwita ku mibanire yanyu, uwo si uwawe.

2. Ntakunda kugutega amatwi

Akenshi iyo umuntu afite uwo bakundana aba yumva yamubwira ibintu bitandukanye, yaba ibimushimishije cyangwa ibimubabaje. Niba uwo mukundana ataguha umwanya ngo akumve igihe ufite ibyo ushaka kumubwira, uwo nawe ntaba akwitayeho ku buryo wagira icyizere cy’uko ari uwawe.

3. Ntajya akugaragariza ko uri uw’agaciro

Mu rukundo rwa nyarwo buri wese aba yumva atewe ishema n’uwo bakundana ndetse akaba yanamugaragariza kenshi ko ari uw’agaciro kenshi kuri we. Niba uwo mukundana agufata nk’umuntu usanzwe, ukabona ntaho utandukaniye n’abandi bantu bose azi, uwo si uwawe.

4. Ntabwo agaragaza ko agukeneye cyane

Umuntu ugukunda aragukumbura, agukenera kenshi kurusha abandi bantu, akwisanzuraho mbese ku buryo uba uri umuntu nkenerwa buri munsi. Niba ubona kuba uhari cyangwa udahari byose ari kimwe, uwo muntu ntabwo aba agukunda byatuma ugira icyizere gihambaye.

5. Aba yumva ari wowe umukeneye cyane

Mu rukundo ni ugukenerana, umuntu utekereza ko umubuze wasara cyangwa akumva ko ari wowe gusa uhora umukenera ntabwo aba akwiriye gukundwa igihe agifite iyo myumvire, urukundo ni urwa babiri.

6. Nta ejo hazaza mwembi mutekereza

Mu gihe uri gukundana n’umuntu ariko ukaba utajya utekereza kuri ejo hazaza n’uwo muntu cyangwa nawe ubwe akaba atajya akuganiriza kuri ejo hazaza, uba uri guta igihe kuko urukundo rutagira ejo hazaza si urukundo nyarwo.

7. Arakubabaza ariko akumva ni ibisanzwe

Kubabazanya mu rukundo bijya bibaho ariko iyo umuntu akubabaza ukabona ntacyo bimubwiye biba ari ikibazo gikomeye cyagakwiye no gutuma utandukana n’uwo muntu byihuse.

8. Igihe cy’intonganya kiruta igihe cyo kumererwa neza

Abantu bakundana bagomba kuba bumvikana, n’ubwo gushwana bitabura ariko hari igihe biba bikabije ukabona igihe cyo gushwana kiba kinini kurusha ibihe byiza. Urukundo nk’uru ntirushobora kuramba.

9. Ntakubaha

Umuntu mukundana ariko ukabona ntabwo akubaha birutwa no kubireka kuko ntacyo biba bimaze.

10. Igihe kiragera ukumva waribuze

Hari igihe kigera ufite umuntu mukundana ariko ukumva ntuzi ibyo urimo mbese ukumva ntiwamenya icyo usobanurira abantu haramutse hagize ukubaza uko byifashe mu rukundo rwawe n’uwo muntu. Iyo ugeze aho wumva utamenya uko bihagaze, nta biba bihari uba ukwiye guhagarika gukomeza kwibeshya no kubeshya umutima wawe.

11. Nta bihe byiza mugirana

Abantu bamwe na bamwe bitwa ko bari mu rukundo ariko bakaba batajya banasohokana, batajya batembera, badashobora guhura ngo basangire cyangwa bagire umwanya wihariye ngo bagirane ibihe byiza. Mu gihe bimeze gutya amahirwe y’uko urukundo nk’uru rwaramba aba ari make.

12. Aguca inyuma kenshi

Kubabarira bibaho ariko iyo bihora byisubiramo ku ikosa rikomeye nk'iri ryo ku guca inyuma, uba ukwiye gufata umwanzuro ukabivamo.

13. Nta mwanya wo ku gutekerezaho agira

Kuba umuntu mukundana ntibihagije, ahubwo niba agukunda by’ukuri ashobora gukora ikintu kikugaragariza ko ahora agutekereza, akaba yakugurira nk’ikintu cyoroheje azi ukunda cyangwa n’ibindi bigaragaza ko akwitegereza, atekereza ibyo ukunda.

14. Uba wumva wakwigira uwo utari we igihe uri kumwe n’uwo muntu

Umuntu muba muri kumwe ukumva wahindutse, ukumva hari ibintu mu buzima busanzwe wakora cyangwa wavuga ariko muri icyo gihe ukaba utabikora, haba hari impamvu ibitera. Bishobora guterwa n’uko uwo muntu ubona atagukundira uko uri cyangwa se ukaba ushaka kumera uko ashaka ariko ibyiza ni ugukundana n’umuntu udatuma wumva ushaka kuba uwo utari we.

15. Ntajya agira amatsiko yo kumenya uko ubayeho n’ibindi byerekeye ubuzima bwawe

Umuntu ugukunda aba afite amatsiko yo kumenya ibyo ukunda, ibyo wanga, uko ubayeho, umuryango wawe n’ibindi bitandukanye. Igihe ukundana n’umuntu ukabona ibyo byose ntacyo bimubwiye haba harimo ikibazo kuko biba bidasanzwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Coco7 years ago
    Nonese ufite umugabo ugukorera ibi byose (doreko uwange asa naho abyujuje byose) ni ukumureka nawe hanyuma nkigendera?
  • chersea7 years ago
    Ingingo ya 15 niyo yatumye mpagarika ibyurukundo numukobwa twakundanaga
  • Liliane7 years ago
    Kuca inyuma uwo mukundana nikosa ritagomba kubabari rwa.kubera ha cheatinga ibitekerezo(brain and heart) ntago ari umubiri,kandi uwabikoze rimwe ntabireka. Respect nayo ningonbwa ariko biterwa numuntu.urugero iyo ukundanye numuntu ufite low self esteem or warezwe nabi biragora kubera we ahora ashaka ibyubahiro birenze kurusha. Umuntu ukunda akubwiza ukuri niyo kwaba kuri bukubabaze bikomeye, kubera aba agirango wikosore ube umuntu muzima.aba beshya murukundo cyangwa se bafite icyo bagamije bagutwara nka amagi,aba ugomba kubahunga wihuse. Uburozi murukundo numuntu ubeshya ku buzima bwe cyangwa se ubeshya buri gihe.Uyu niwe mubi cyane kurusha abandi kubera yangiza byinshi murukundo kandi nibindi byose birimo nko guca inyuma arabikora. Intonganya sinziza ariko iyo umuntu mu kundana ahora akora amakosa amwe buri gihe bishobora gukurura intonganya zidashira,Uyu nawe iyo ugerageje bikanga uba ugomba kumureka kubera nta rukundo aba afite, ahubwo aba ashaka aho yugama izuba gusa.
  • jumong7 years ago
    waratinze ahubwo
  • Adelphine7 years ago
    Hhhh,nibyo pe
  • Mose7 years ago
    Usanga bashaka umutipe= wumukire, ukijijwe, utanwa, muremure, ifite igituza, witonda, wize, wabaye hanze, utagira amahane, uri romantic, uzi kwambara ,...... bavugako ataribyo mumagambo ariko wareba ugasanga aribyo baba bashaka
  • Moses7 years ago
    Muri kino gihe abantu basigaye bafite amabwiriza menshi bajyenderaho kuburyo kugirango babone ibyo bashaka byose kumuntu bitashoboka kereka nibajya bashaka abamarayika bavuye mwijuru
  • Zuzu7 years ago
    Ushaka uwujuje ibyiza byose, niyihangane yesu ari hafi kugaruka niwe ubyujuje byose.
  • Ingabire alex7 years ago
    Ibyo byose nukuri uwanjye haribyinshi muribyo adahesha agaciro
  • Dukundane Omar7 years ago
    Birakwiye ko mutugira inama tukamenya uko twagombye kwitwara.murakoze
  • Betty7 years ago
    Ingingo ya 14 yarampabije mu rukundo n'uwo twari kumwe, nahisemo kubivamo byari bigoye!
  • Linda7 years ago
    Sha nurugamba
  • Liliane 7 years ago
    Mose,umutipe muzima arangwa nuburere bwiza,ubwenge,urukundo,kureba kure muzima mbese upanga future,ukunda imana w'ubaha abantu naho ibindi byose nubusa. Reka nkubwire uzarebe abantu benshi baha imyenda agaciro(ngo bazi kwambara)usanga ntabwenge bagira,bahaho kurenza ubushobozi bwabo cyangwa se nta savings bagira.ese agaciro kumuntu ukarebe kuri style cyangwa se ubwiza??!! or mumutwe niho hambere kuko udafite mu mutwe nibindi navuze haruguru ntabyo aba afite.uzabicunge kenshi uzabwira.
  • sound7 years ago
    none nyuma yibyo bimenyetso umuntu yakora iki?
  • 7 years ago
    nn c LILI,ibyo uvuga byumutype muzima ,niko mwese abakobwa mutabibona ku babigira? menya ko habaho kwirengagiza ku bakobwa naho ubundi ibintu siyo turufu benshi tuzi babigize bakabisiga ,abandi bakabibura'
  • Murasanyi6 years ago
    Ni ingenzi rwose
  • Jimmy6 years ago
    Jewe Kweli Umukobwa Nkunz Murivyo Ntanakimw Yigez Ankoreramw Ark Nij Nakoz Amakosha Nkayo Acatuma Ndanamuheba. Izo Ngingo Rer Nizukuri Kweli
  • Carloss Nsengiyumva5 years ago
    Ndabonabitazoroha
  • Niyonkuru Jean Baptiste5 years ago
    Nibyizape
  • Gerard 5 years ago
    Murakoze Kubw'icyegeranyo Mwakoz Gsa Nange Byambayeho Nakoz Byinshi Bishoboka Ark Biranga. Reka Nkubwire Wowe Mukobwa Nawe Musore Menyako Ibyo Ukorera Abandi Babigukoreye Bitagushimisha Bityo Usubize Amaso Inyuma Kdi Uhe Agaciro N'umwanya Uwagukunze Aba Yatakaje Yataye Benshi Kubera Wowe Romewo Na Juliette Batubere Urugero Rwiza Kdi Jesus Atubere Urumuri Mumwijima





Inyarwanda BACKGROUND