RFL
Kigali

URUKUNDO: Ni iki umukobwa ugiye kugumirwa yakora akabona umugabo?

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/04/2017 7:48
4


Ubusanzwe mu muco nyarwanda iyo umukobwa agize cyangwa arengeje imyaka 30 atarabona umubaza izina,ngo abe yamurongora amugire umugore,bitangira kuba igisebo kuriwe. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu wakora niba uri umukobwa uri muri iyo myaka, ukaba wabona umugabo.



Umukobwa nawe ugeze muri iyi myaka iyo abona nta musore ufite gahunda yo kumushyira mu mago(imvugo y’ubu isobanura kurongorwa)atangira kumva yiyanze,yihebye,..Atangira kwibaza icyo yacumuye n’icyo azira ngo abe nk’abandi,nawe arongorwe nk'abandi bakobwa. Iyo umukobwa abona abo bari mukigero kimwe cyangwa aruta bashaka abagabo umusubirizo,bituma ahorana ibitekerezo byinshi no guhangayika. Iyo umukobwa ageze mu kigero cy’imyaka 30,..40 cyangwa kuzamura niho batangira kuvuga ko umukobwa runaka yagumiwe.

Umukobwa ushatse akuze arubaka rugakomera? Niba uri umukobwa ukaba ubona ugana mu myaka yo kugumirwa ushobora kuba ubifitemo uruhare cyangwa se ntanarwo,Imana itaraguha uwakugenewe. Impamvu ni uko utarabona inkweto yawe. Kwiheba no kwiyanga wibaza icyo Imana yaguhoye siwo muti. Uko umara ku isi igihe kinini ugenda uhigira byinshi. Amasomo n’ubukure ugenda ubona nabyo bizagufasha kubaka urugo rwawe mu minsi iri imbere ubwo uzaba ubonye umugabo Imana yakugeneye. Kuba ukuze nabyo bizatuma ubasha guhitamo neza umufasha ugukwiriye.

Ni bangahe se bashatse mbere yawe ariko ubu bakaba batakiri kumwe n’abagabo babo? Nta ngero nyinshi se uzi z’abakobwa mwari mu kigero kimwe bashatse mbere yawe ariko ubu ibibazo bikaba ari byose mu ngo zabo? Wikwiheba haracyari amahirwe. Kubaka urugo si ikintu cyo guhubukirwa.

Kwitonda no kwihangana bizatuma urugeramo ufite ubwenge n’ubushishozi bwo kubaka. Guca inzira ya bugufi ngo ukunde ubone umugabo sibyo bizakubakira. Rindira igihe cyawe ntikiragera. Amagambo akuvugwaho ntabwo ukwiriye kuyaha agaciro. Nuhubuka se bwo ukubaka urugo ntirurambe,sibwo ahubwo bazakota bihagije?

Niba warihebye kandi wumva urambwiwe kuba wenyine,ukaba uhora wifuza umugabo uzitwa papa w’abana bawe,ukabyara ,ugaheka,ukarera,ukitwa mama kanaka,ukuzukuruza,hari inama wakurikiza zikagufasha kubona umugabo niba ubona koko igihe kigeze. Igitutu ushyirwaho n’umuryango,abavandimwe,inshuti zawe sicyo ugomba kugenderaho.

Zirikana ko nubwo baguhoza ku nkeke utazirongora cyangwa ngo ukore ibidakorwa ngo ukunde ubone umugabo. Sibo bazakubakira. Izi nama zagufasha:

1.Shaka impamvu ibitera: Amateka y’ahahise hawe ashobora kuba atuma utabona umugabo ufite gahunda. Kumenya impamvu itera ikibazo niyo turufu ya mbere yo kugikemura. Fata umwanya ,wiherere ujye ahantu hatuje utekereze neza, urebe niba ntaruhare ufite mu kuba ugeze mu myaka 30 ndetse irenga ntamugabo urabona.

2. Reba ku byo ukurikiza ushaka umugabo: Abakobwa benshi mu nzozi zabo baricara bagatekereza umugabo bazashaka uko azaba ameze:Uko azaba asa,akazi keza azaba afite, umutungo agomba kuba afite,umuryango ukomeye agomba kuba aturukamo,.idini agomba kuba abarizwamo,..aha ariko ni igihe bakiri mu bukumi (Adolescence).

Ibi bintu ngenderwaho bisa nkaho bihurirwaho n’abakobwa benshi ariko ntibivuze ko bose babihuriraho. Uko imyaka ishira nibwo agenda abonda ko wenda ibyo yatekerezaga zari inzozi. Umugabo uko yamutekerezaga bidahura n’abamutereta. Akagenda ahindura bimwe mu byo ashobora kubona bitashoboka. Nawe rero suzuma niba utariteze umutego ukaba wifuza umugabo utapfa kuboneka. Hindura imyumvire imwe n’imwe ikubuza amahirwe yo kurongorwa nk’abandi.

3.Iyongere amahirwe: Umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina. Nubwo abaranga batakibaho nawe ushobora kubigiramo uruhare. Va mu bwigunge usohoke. Iyiteho usohokere ahantu ushobora guhurira n’abasore. Ntawamneya ejo wabona ufite gahunda. Itabire ibirori, amakwe, iminsi mikuru. Ibi ariko ntibivuga kuba inkundarubyino. Itabire ibirori ahanini wasangamo abasore musa nk’aho muri mu kigero kimwe.

4.Wikwivamo:Iyo umukobwa ageze muri iki kigero ,abasore benshi bamubonamo ko ariwe waba wifitemo ikibazo. Ihagarareho mu biganiro ugirana n’abasore ariko ntiwiyemere cyane. Basobanurire ko kuba ugeze muri icyo myaka ari ubushake bwawe ndetse ko ariko wabishatse,kuguma wenyine. Ntibyoroshye ariko ni inzira ishoboka. Nzi ingero nyinshi z’abakobwa bashatse barengeje imyaka 30,..40.. kandi ubu ingo zabo zikaba zikomeye.

Wikwiheba ,Imana yakuremye ninayo izagena igihe gikwiriye cyo kuguha umugabo ugukwiriye kandi ukwizihiye. Ntukibagirwe kuyisenga uyisaba ubutitsa. Si umuntu ngo iragukwena nk’abantu. Kwiyandarika ngo uratanga avance sibyo bizatuma ubona umugabo. Ahubwo bizatuma wandagara kurushaho. Ihagarareho,uwigize agatebo ayora ivu.

Src: Gukunda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sikubwabo Jamil 6 years ago
    Bakobwa mwese mushyake vuba, nimutegereza inkwano nyinshyi muzahera iwanyu, abasore bubu twarakenye
  • MUTUYIMANA 5 years ago
    sorr ,pole nukicireho iteka kuko nakosa wakoze urivumbu ye kand niyo wari vu mbura yose yesu yara yamfiri yekumu saraba
  • christine3 years ago
    nugutegere imana izakora pe !
  • christine3 years ago
    nugutegere imana izakora pe !





Inyarwanda BACKGROUND