RFL
Kigali

URUKUNDO: Ingingo 8 zafasha umusore gutereta umukobwa ntamutere akadobo

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/03/2017 20:01
39


Nk’uko Inyarwanda twiyemeje kujya tubagezaho inkuru z’urukundo, kuri uyu munsi tugiye kugira inama abasore bari mu gihe cyo kurambagiza. Izi ngingo uko ari zirindwi zagufasha gutereta inkumi ukategukana udatewe indobo. Ni inkuru dukesha urubuga Gukunda.com.



Niba rero uri umusore ukaba wumva ugeze igihe cyo kugira umukobwa w’inshuti, ni ukuvuga umukobwa mwagirana ubucuti budasanzwe (Girlfriend), hari ibintu bishobora kugufasha kubona umukobwa muhuza. Ushobora kandi kuba utaranigeze ujarajara mu bakobwa benshi ariko noneho ukaba wumva igihe kigeze nyamara ukumva utazi aho wahera wegera umukobwa kandi nyamara umwibonamo.

1. Tangira uterete kandi ushyiremo imbaraga umunsi ku munsi

Ibi bivuze ko niba utangiye gutereta, waganiriza umukobwa umunsi wa mbere bikakugendekera neza naho umunsi wa kabiri bikanga ntabwo ugomba guhita ucika intege ahubwo icyo ugomba kureba ni uburyo wakoresheje umwegera (approaches) byaba na ngombwa ukaba wahindura. Gerageza uhindure uburyo; wenda niba waramusanze iwabo, ku ncuro ya kabiri reba uko mwaganira mwasohokeye ahantu hakeye hatari ahabonetse bose.

2. Hitamo ijwi uzajya umuganirizamo

Kugira ngo urukundo rwanyu rukure ugomba kumenya uburyo uzajya uganiriza umukunzi wawe ndetse n’ijwi uzajya ukoresha kugira ngo umwereke ko uri inshuti idasanzwe cyangwa se y’umwihariko. Muri iryo jwi ryiza riyunguruye niho uzerekanira agaciro kawe ndetse n’iyo mwaba mwari musanzwe muziranye bizatuma ahindura uburyo yagufataga ahite yumva ko hari icyahindutse.

3. Ugomba kubaka ubucuti bwanyu ku buryo budasanzwe

Mu gihe urebye inkumi ukabona yakubera inshuti ugomba kuyereka ko umukeneyeho ubucuti mu buryo butandukanye n’ubusanzwe; ni ukuvuga ko ugomba kumuha umwanya ukamwereka ko umwitayeho, ukamuganiriza ibintu bituma atakurambirwa. Gerageza kugenda umwereka udushya, umukorere ibintu atakekagag ako wamukorera umunsi ku munsi kuva utangiye gahunda yawe yo kumutereta.

4. Banza umwereke ko wamubera inshuti bisanzwe mbere yo kumwereka ko wamubera Boyfriend

Ikintu kijya kigora abahungu ni uburyo bwo gukurura abakobwa mu gihe barimo gutereta. Mbere yo gutangira umubwira ko yakubera inshuti idasanzwe banza byibura unamwereke ko wamubera inshuti no mu buzima busanzwe (ubuzima bwa buri munsi) kuko aba asanzwe abana n’abahungu benshi. Gerageza umwereke ko hari ikintu utandukaniyeho n’abandi ahora abona cyangwa abana nabo, mbese umwereke ubucuti nyabwo.

5. Ugomba kwikuramo ubwoba

Impamvu ugomba kwikuramo ubwoba ni uko ushobora kuba ufite amafaranga, uri mwiza, ureba neza, uri umuntu w’icyamamare ahantu utuye, ariko ukaba wabura umukobwa wagira incuti kubera gutinya kumubwira akakuri ku mutima. Ikindi kandi ubwoba butuma umuntu atigirira icyizere no mu buzima busanzwe, bikaba bishobora kugusubiza inyuma mu byo ukora.

6. Menya uburyo wegera umukobwa n’uburyo umubwira ko umukunda

Ikigaragara ni uko hari bamwe mu basore bagenda bagahita babwira abakobwa ko babakunda gutyo gusa (bagasa n’ababibatura hejuru batabanje kubateguza), ugomba gushaka umwanya uhagije n’uburyo bwo kubivugamo niba ushaka ko icyifuzo cyawe cyakirwa neza. Nta bwo ari byiza kugenda ugahita ubwira umukobwa ngo “ndagukunda”,geregeza ushake uburyo bwiza wamubwiramo ko umukunda aho kuza ubimutura hejuru kuko ashobora gukeka ko utabikomeje.

Ugomba kandi kumenya ibihe umukobwa arimo kuko ushobora kumusaba urukundo ari mu bihe bibi bigatuma atabyitaho; urumva rero ko ugomba kubanza guperereza ukamenya niba ari mu bihe bye byiza byamufasha kwakira icyifuzo cyawe kandi akacyitaho.

7. Umukobwa naguhakanira bwa mbere ntuzacike intege

Umukobwa naguhakanira ku munsi wa mbere ntuzahite ucika intege ku ikubitiro, ngo wumve ko byarangiye. Iki ni ikintu cy’ingenzi niba ushaka kubona umukunzi. Ugomba gukomeza kugerageza amahirwe yawe kuko abakobwa benshi ntibajya bemerera umuntu ubucuti (urukundo) ku nshuro ya mbere.

Ugomba gukomeza kumwereka ko uri umugabo, ugakomeza ugahatiriza, amaherezo azagera aho abone ko umukunda utapfuye kubivuga gusa wikinira maze bimwereke ko umukunda by’ukuri nawe abonereho.  Ariko naguhakanira bwa mbere ugahita ucika intege akabona ntugarutse, azabona ko utamukundaga, mbese ko wamukinishaga.

8. Mwereke ibyiza afite ku mubiri we ariko wirinde gukabya ngo uvuge ibyo adafite

Niba umukobwa afite amaso meza cyangwa urundi rugingo rwiza ku mubiri we bimubwire kandi umubwire ko ubikunda. Urugero: Mubwire ko ukunda inseko ye niba aseka neza bikagushimisha; ibi bizatuma abona umwitaho, ko ubona igihe cyo kwicara ukamureba ukamwitegereza ndetse ukanamutekereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gideon7 years ago
    murakoz kuri izi nama,mudahwema kutugira,nabaza nka magambo wavuga ntakurambire .murakoze uwaba abizi yansubiza
  • joselyne ineza7 years ago
    ndumukobwa wimyaka 18 arko nkunda urukundo cyane nibyarwo byose kuko ntago nkunda kuba nabona umuhungu yanze umukmobwa mugenzi wanjye
  • Abayo delphine7 years ago
    Murakoze,kunamazanyu,mudahwemakutugira,umukobwasewe yabwirwa niki byukuri ko umuhungu amukunda? Murakoze dutegereje igisubizo cyanyu
  • nzungize jean bosco7 years ago
    Ndabashimira kubw'inama mudahwema kutugira ngo tubeho mu buzima bw'urukundo kandi biradufasha kandi bikatubera nk'ipfundo ry'urukundo hagati yacu . Ikibazo: Ese birashoboka ko umukobwa yahindura oya ye yego bitewe nuko wahatirije cg umwereka ibimenyetso bishobora gutuma yemera adashidikanya ko ibyo uvuga ukomeje .murakoze
  • Dukuze6 years ago
    Izi nama zagerageza gufasha kuko burya gutereta ni urugamba rukomeye.nibwo umenya umuntu uko ari neza cg nabi,nibwo umenya ubwenge bwo gushishoza no kwanzura,ukurikije ayo babavugaho meza cg mabi,abenshi ni nabwo bagarukira Imana bakibuka gusenga ngo ibakomereze intambwe.mbese nyine........ahaaaa!!!
  • elias5 years ago
    nkunz umukobwa muga ndamusavy umwanya tuyag amp umwany mut bgatuma ncik integ nn nakork???
  • Rwibutso5 years ago
    Njye ndumva ahubwo ibi binu mwabishyira mwimbaraga nyinshi nkamwe abanyamakuru.
  • Niyonkuru Emmanuel4 years ago
    Izompanuro zofasha ariko mbona vyotwara igihe kinini kandi bisaba umunt yihangana.
  • Peter4 years ago
    mbanje kubashimira kunama nziza muduha zadufasha kurambagiza nukuri bijya bitugora ugakunda umukobwa wamubaza uko agafata akakubwirako agufata nka brother wowe. Ikibazo mfite ubwiye umukobwa ko wifuzayuko azakubera Umukunzi girlfriend akakubwira yuko afite Undi nyuma hashirigihe akakugarukaho ngo mukundane ese wamwemerera cg yaba yaragukinishaga? Ese nigute wakwereka umukobwa urukundo muri bwaburyo mwatubwiye bwabuhoro buhoro. murakoze.
  • PAULIN MASO4 years ago
    Muby'ukuri nishimiye inama nziza muduha z'urukundo kuko zira dufasha cyane.
  • Obed 4 years ago
    Ngenu bwambere
  • OlivierNdayisaba4 years ago
    vyaranze cyane kowo nashakaga nobigenza gute?
  • Olivier4 years ago
    murakoze kbs ndafashijwe2
  • Michael Chris 4 years ago
    Murakoze kunama zanyu kbx Ahubwo mutubwire amagambo umuhungu yakoresha atereta Murakoz 10x
  • Cyusa musa mrcel4 years ago
    Mungire inama kuko ngew numva ntarukundo nifitemo ESE nakora iki kugirango rugaruke
  • Edson4 years ago
    Turabashiliye
  • Elisa3 years ago
    Nkubu ushaka gutereta aribwo bwambere wobigenza gute wotangura gute?
  • mfuranzima 3 years ago
    murakoze kwizi nyingisho muduhaye
  • mfuranzima 3 years ago
    Kuyanga urukundo
  • Angelo iteriteka.2 years ago
    ewan ndumv ibint ar bn!





Inyarwanda BACKGROUND