Igihe wasohokanye n’umuhungu hari ibintu uba ugomba gukora no kwitaho bikaba byanyura umukunzi wawe. Iyi ni yo myitwarire igomba kuranga umwali wasohokanye n’umusore akunda kandi yubaha. Muri iyi nkuru tukaba tugiye kubagezaho ibintu 7 umukobwa wese akwiye kujya yitaho igihe yasohokanye n'umukunzi we.
1.Kwambara neza
Kwambara neza byongera amanota menshi imbere y’umuhungu mukundana. Kwambara neza si ukugaragaza ubwambure bwawe,impenure cyangwa imyenda itaguhesha icyubahiro mu bandi, ahubwo kwambara neza ni ukwikwiza,ukajyanisha amabara,kutambara ibintu bikubangamira mu ngendo,bituma buri wese akwibazaho (nabi).
Fata isaha mbere y’uko musohokane wiyiteho,ubaze na bagenzi bawe niba imyambaro wambaye ikubereye. Umuhungu usohokanye n’umukobwa wambaye neza yumva bimuhesha icyubahiro, bikaba byatuma urukundo rwanyu rushora imizi.
2.Kubahiriza igihe
Kubahiriza igihe bigaragaza umuntu ugira gahunda. Niba mwahanye isaha ukarenzaho amasaha atatu agutegereje,ugaragaza ko nta gahunda ugira. Ni ingeso ikunda kuranga abakobwa kandi ntinyura abahungu.Wowe uzajye wubahiriza igihe ni biba na ngombwa umutange kugera aho mwasezeranye guhurira.
3.Wihugira kuri Terefone
Wowe mukobwa uri gusoma iyi nkuru,niba wasohokanye n’umusore mukundana ,muhe umwanya uhagije muganire ureke guhugira kuri terefone ndetse bibaye byiza wayizimya ukamwereka ko umwanya muri kumwe ari uwe kuko kwicara mukaganira kandi wibereye kuri Whatsapp, kwitaba terefone kwa hato na hato ntabwo bimunyura.
4.Mwereke ko muri kumwe
Igihe wasohikanye n’umukunzi wawe, biba byiza iyo umweretse ko muri kumwe igihe murimo kuganira. Ikiganiro burya kiba cyiza kuri mwembi iyo ibitekerezo biri kumwe.
5.Jya wirinda kunywa cyane
Niba wasohokanye n’umuhungu si cyo gihe cyiza cyo kumwereka ko unywa nk’imodoka ishaje (Ibisindisha). Ingaruka mbi ni ugusindira imbere ye,ukagayika. Ahita abona ko uri biri hanze. Bibaye ngombwa wakwinywera ibinyobwa bidasindisha cyangwa ukamenya urugero rw’ibisindisha wafata ntibiguteshe ikuzo.
6.Fata icyemezo
Niba yagusohokanye,ntibivuze ko mugomba kumarana ijoro ryose. Ibuka ko uri umukobwa kandi w’umutima. Ihagarareho ufate icyemezo musabe ko mwataha kare. Bizamwereka ko utari icyomanzi kandi uzi gufata ibyemezo.
7.Jya wibuka gushimira
Mushimire kuba yagusohokanye bizamushimisha cyane. Mu buzima buri muntu akunda gushimwa ku gikorwa cyiza yakoze. Gushimira umuhungu mukundana ni umwanya mwiza wo kumwereka ko warezwe neza.
Src: Gukunda.com
TANGA IGITECYEREZO