RFL
Kigali

URUKUNDO: Ibintu 3 utagomba kubwira umusore mukundana niba wifuza kurambana nawe

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/05/2017 9:00
1


Abakobwa bakunze kugwa mu mutego wo kwibwira ko kuvugisha ukuri kuri buri kintu mu gihe batangiye urukundo n’umusore ari byiza, ariko hari ibintu bimwe na bimwe ushobora kuvuga bigatuma umusore agutakariza urukundo. Ntibisobanuye ko ugomba kubeshya ariko hari ibintu bimwe na bimwe bigomba kuguma mu mutima wawe ntibisohoke ubibwira uwo mukundana.



Mu rukundo ni ngombwa kumenyana no kubwizanya ukuri ariko hari ibibazo abasore akenshi babaza ariko byanze bikunze ibisubizo byabyo bikabababaza cyangwa bikabaca intege mu rukundo, ni byo tugiye kuvuga muri iyi nkuru.

1. Umubare w’abasore baguterese cyangwa abo mwaryamanye

Hari abantu bagira guca imanza mu mutima wabo, kumenya umubare w’abasore banyuze mu buzima bwawe bikaba byatuma akubona uko utari cyangwa akagufata nk’aho wataye agaciro kubera ibyo, ni yo mpamvu amakuru ajyanye n’abasore banyuze mu buzima bwawe atari ngombwa ko uwo mukundana ayamenya cyane cyane ko nta kintu biba bigiye kongera ku mubano wanyu ahubwo bishobora gusenya. Bigire ibanga, n’igihe uwo mukundana abikubajije ntukabimubwire.

2. Kugaragaza ko ukunda ibintu bihenze

Muri iki gihe abasore benshi bibwira ko abakobwa bakunda amafaranga kurusha abantu, ushobora kuba muri kamere yawe ukunda ibintu byiza, byiyubashye kandi bihenze, atari ngombwa ngo abe ari n’undi muntu ubikuguriye ariko niba umeze utyo, wakwirinda kubyerekana cyane igihe uri kumwe n’umukunzi. Ibi bishobora gutuma atekereza ko upfusha ubusa cyangwa se umukurikiyeho amafaranga, nyamara hari abakobwa bikundira ibintu byiza batanabitegereje ku bagabo. Ntibivuze ko ugomba kumwihisha ariko ugomba kugerageza kumugaragariza ko ubayeho bisanzwe kugira ngo adatinya azi ko ukunda amafaranga ugakabya.

3. Uburyo ukunda imibonano mpuzabitsina

Iki gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina abantu bagikora kuko bacyishimiye, si ibidasanzwe kuba waba ubikunda ariko kubigaragariza umusore ko bigushishikaza cyane bishobora gutuma agutera icyizere cyangwa igihe mwatandukanye akaba yabikoresha nk’intwaro yo kukurwanya no kugusenya mu buryo bw’amarangamutima. Bijya bibaho ko wumva umusore watandukanye n’umukobwa akagenda abwira abantu bamuzi uburyo akunda ubusambanyi,kandi ntiwabihakana igihe ari ko wamwigaragarije. N’iyo byaba bigushimisha, wirinda kubigaragariza umusore. Usibye n’ibyo hari n’abantu batekereza ko umukobwa ukunda imibonano mpuzabitsina aba adashobora kuvamo umugore muzima, bityo abasore bakagucaho gusa ngo bagusenye nta gahunda bakugiraho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eric6 years ago
    ariko rero umugabo ugenda asebya umukobwa niyo baba bararyamanye aba ari imbwa kuko kiriya ni igikorwa gisaba kwizerana.





Inyarwanda BACKGROUND