RFL
Kigali

URUKUNDO: Ibintu 3 byakwereka ko umusore mukundana akiri imanzi

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/01/2017 12:43
17


Ubusanzwe biragoye ngo kumenya niba umusore akiri imanzi. Uburyo bwa mbere bwo kubimenya ngo ni ukumusaba ko yakubwiza ukuri niba akiri imanzi (atari yaryamana n’umukobwa cyangwa umugore).



Muri iyi nkuru yacu tugiye kubagezaho uburyo 3 wamenyamo ko umusore mukundana akiri imanzi nkuko Pulse.ng yagaragaje ibyo bimenyetso. Ni mu gihe ku bakobwa b’amasugi, mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bava amaraso bikaba bitandukanye n’abasore kuko bo nta kindi cyakwereka ko bakiri imanzi usibye ubu buryo 3:

1.Mwegere umusabe kukubwiza ukuri: Kugira ngo umenye niba umusore mukundana akiri imanzi, wowe mukobwa urasabwa kumwegera ukamusaba kukubwiza ukuri niba nta mukobwa cyangwa umugore yari yaryamana nawe. Niba koko mukundana by’ukuri azakubwiza ukuri na cyane ko urukundo nyarwo rutubakira ku kinyoma.

2.Uburyo asabana n’ab’igitsinagore: Abasore bakiri imanzi ngo ntabwo bakunda gusabana cyane n’ab’igitsinagore ndetse n’iyo bahuye bikaba ngombwa ko bahoberana, usanga bene aba basore biba bitabashishikaje cyane uko usanga bagize ubwoba bagasuhuzanya bakoresheje intoki mu gihe uwari uje kubasuhuza yashakaga ko bahoberana.

3. Ntibakunda abakobwa babasura mu rugo: Abasore benshi bakunda ko abakobwa babasura mu ngo zabo ariko siko bimeze ku basore bakiri imanzi kuko bo baba badashaka ko abakobwa babasura byongeye kuba baganirira ku buriri n’abakobwa ngo ni ibintu aba basore bagendera kure. Iyo bibayeho wenda batunguwe n’abakunzi babo, bagira isoni nyinshi kugeza aho kuvuga bibananira.

Mu gusoza iyi nkuru, twasaba urubyiruko kwirinda ingeso y’ubusambanyi kuko ari icyaha byongeye ukaba ushobora kuhakura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse ukaba ushobora no gutwara inda itateganyijwe. Abakiri imanzi ndetse n’abakiri isugi muharanira guhorana iryo shema kugeza igihe kigeze mukarushingana n’abo Imana izaba yabahitiyemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • carol7 years ago
    amen
  • Kiki7 years ago
    ntamanzi ibaho ntibazabashuke kuko barikinisha KD nabyo nubusambanyi
  • guy7 years ago
    masturbation ikuraho ubumanzi? if yes no more chastity!
  • Jonathan Ndagijimana7 years ago
    Ndagusaba Kuzasuzuma Ibi Bintu Umusi Twahuye
  • Anne'Marie3 years ago
    Mercy
  • DAVIDE3 years ago
    NONESE UMUHUNGU UKOZEIMIBONANOMPUZABTSINA NACYO ABA?
  • DAVIDE3 years ago
    Buriyakwifataniwomuti ngewemubitekerezobyange Mbona Urwaye {sida} byakugabanyiriza iminsiyokubaho.
  • Jadon2 years ago
    Urakoze cyane
  • Nkuru nziza varens2 years ago
    murakoze kutwigisha nzakomeza nirinde
  • DIEUAIME GOOD SON2 years ago
    NI UKURI RYOSE BURI MUNTU WESE AKWIYE KURINDA UBUSUGI BWE CYANGWA UBUMANZI BYE murakoze
  • Rutayisire1 year ago
    Abahungu n'abakobwa barasabwa gukomera kubumanzi n'ubusugi bwabo
  • Jean bercmas1 year ago
    Tugerageze kutisuzugurisha kuko mungeso mbi y'ubusambanyi niho cyane cyane umwanzi aba adutegerereje
  • Jacques1 year ago
    Murakoze cyane arko ngumusore wakoze mastrubation ntaba yavuye mubu manzi ra?
  • erike4 months ago
    Ese umuntu atabikorantangaruka Bishoboraguteza?
  • Modeste2 months ago
    Iyo umuntu akoze imibonano mpuzabitsina imburagihe ahura n ingaruka mbi
  • akingeneyef704@gmail.com1 month ago
    Iyo urisugi ukaryamana numuhungu wimanzi bigenda ute
  • Akingeneye oriane1 month ago
    Iyouryamanye nimanzi urumukobwa nawe urisugu bigenda gute murakoze





Inyarwanda BACKGROUND