Mu buzima ntakinezeza umutima nk’iyo uhuye n’umukunzi wawe nyakuri wifuza kubana na we mu buzima bwawe bwose. Wowe mukobwa uri gusoma iyi nkuru niba ugira amatsiko yo kumenya uwo muzabana ubuziraherezo hari ingingo 10 zagufasha gusobanukirawa n’uwo ari we.
Nkuko tubikesha Beautyandtips hari ibimenyetso 10 byakugaragariza ko umusore muri kumwe mu rukundo ari we wawe by’ukuri. Ibi bimenyetso bizanaguhamiriza niba umugabo mwashakanye ari we wawe koko bitari agahararo.
1.Uvuga ‘twe’ mu mwanya wa ‘Njye’
Ikimenyetso cya mbere kikugaragariza umukunzi wawe wategereje igihe kitari gito, ni uko utangira gukoresha ijambo ‘’Twe’’ mu mwanya wa “Njye” Kubera ko ibyo ushyira imbere cyane mu migambi yawe bitangira guhinduka bityo ibyo ukora byose umukunzi wawe akakuza mu ntekerezo. Ntuba ukivuga ngo ibyo nshaka ahubwo usigara uvuga ibyo dushaka (wowe n’uwo mukunzi wawe).
2.Wishima bidasanzwe iyo ageze mu rugo
Nubwo haba haciye agahe gato nk’umunsi mutari hamwe yagiye nko ku kazi, wumva umukumbuye cyane ku buryo wumva nta mahoro ufite maze ugategerezanya urukumbuzi ngo wumve ko afungura umuryango.
3.Haba hari ibishashi by’urukundo
Ni gake cyane ko ukwezi kwa buki kumara igihe kirekire ariko hari ibindi bintu byinshi bituma urukundo ruramba birenze agahararo. Iyo muhuye ibishasi by’urukundo birazamuka. Kumvikana ku byo muganira, kubahana n’amagambo meza, biba ari ingenzi. Ariko iyo muhuye ku nshuro ya mbere mwumva mutatandukana.
4.Kurangwa n’ubunyangamugayo
Ahari urukundo nyakuri, ububeshyi n’uburyarya ntibiharangwa kuko mu by’ukuri usanga wafunguriye umutima wawe wose umukunzi wawe, ukamubwira byose nta na kimwe umukinze ndetse n’ ibyo utigeze uhishurira undi wese, we urabimubwira. Iyo uhuye nawe bwa mbere, uramuganiriza bidasanzwe ndetse ukumva wamubwira amabanga yawe yose kubera ko wumva umwizeye kandi ko adashobora kuguhemukira mu by’ukuri kuba ubimubwiye.
5.Imiryango n’ inshuti na bo barabibona
Wabyemera utabyemera ariko inshuti zawe n’umuryango babona ko muberanye, na mbere y’uko wowe ubibona. Babibonera ku buryo iyo muri kumwe muba mwishimye kandi mwirekuye ndetse no kuba muhorana mu gihe gito muba mumaranye. Uzabibonera aho umuryango n’ inshuti bazaba bamwakirana urugwiro kubera ko baba bashimishijwe n’uko wowe wishimye.
6.Iyo muri hamwe mwumva mumerewe neza
Nk’uko musangira undi munezero wose, wumva ibintu byose kugira ngo bigende neza ari uko mwabikorera hamwe. Mwembi mushimishwa no kuba mwareba Televiziyo muganira cyangwa se mufatanya imirimo yo mu rugo. Munezezwa no kuba muri hamwe.
7.Mu mutima wawe ntihabamo gushidikanya
Iyo uhuye na we, ntiwigera ushidikanya kubyo akubwira kuko mu mutima wawe ntagushidikanya kuba kukirangwamo. Uha agaciro ibyo akubwira umureba mu maso kandi ntiwigera utekereza ko ashobora kukubeshya.
8.Ni we muntu wa mbere ubwira amakuru yawe yose
Yaba amakuru mabi, ameza cyangwa se n’andi yose nk’uko umunsi wakugendekeye, wumva umukunzi wawe ari we muntu wa mbere ugomba kuyamenya. Uba ukeneye ko afata umwanya munini mu buzima bwawe kandi nawe n’uko.
9.Muteganyiriza ahazaza muri hamwe
Mu byo uteganya, wisanga umukunzi wawe wamushyize muri gahunda zawe zose. Si muri gahunda zijyanye n’ubukwe cyangwa abana gusa ndetse no muri gahunda zisanzwe nk’ ibiruhuko, akazi cyangwa ibihe bidasanzwe by’umuryango bishobora kuba.
10.Umutima wawe uzabyemeza
Ikiruta ibindi byose, nimuhura uzabimenya kuko umutima wawe uzabikwemeza.Uzumva nta mbogamizi n’imwe ishobora kubikubuza bityo umutima wawe wose uzawegurira urukundo rwanyu.Muri macye, uzumva uri mu rukundo rutagira iherezo kandi uzamenya ko nawe agukunda muri ubwo buryo.
TANGA IGITECYEREZO