RFL
Kigali

URUKUNDO: Dore impamvu gukundana by’ukuri hagati y’abashakanye bigirira akamaro mbere na mbere abana

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/01/2017 13:39
0


Nabonye ababyeyi benshi barwana, nabonye abana bakomeretse imitima kubera ubuzima bw’imiryango yabo, nabonye n’abana bishimye kandi bafite icyizere ku bwo kurerwa n’ababyeyi bakundana bizira uburyarya.



Umwana, akara ko mu mara y’umubyeyi, amaraso mu yandi yavuyemo ikiremwa muntu, ni cyo kintu kibaho abashakanye bifuza kurusha ibindi. Iyo umwana ataraza, buri wese, yaba umugore cyangwa umugabo, aba ategereje n’amatsiko menshi, yumva ari umuntu udasanzwe wo gukundwa mu buryo burenze ubwenge, nyamara ibi byose nta kintu bishobora kumarira umwana iyo buri wese amukunze ku giti cye.

Imana yakoze ibintu by’agatangaza bituma umwana ahora yumva umubyeyi we ari umuntu w’agaciro gakomeye ndetse n’umubyeyi bikaba uko. Ariko nk’uko nabigarutseho iyi nkuru igitangira, nabonye abana bakomeretse imitima kubera imibanire y’ababyeyi babo, yewe nabonye n’abana banga ababyeyi babo ariko kubikuraho burundu bikanga.

Abashakanye iyo bagirana ibibazo akenshi baba bibwira ko abana bakiri bato cyangwa se batareba ibibazo biri hagati y’ababyeyi, nyamara na bya bindi ukora wumva ari utuntu duto, mu nzu ukaba ufite umwana utarageza imyaka 5 ukumva ko nta kibazo nitwo tugenda twangiza umwana buhoro buhoro, akazagera igihe abaye mukuru ugasanga bya bindi byose arabyibuka. Niba hariho ikintu kibabaza abana cya mbere ni ugukurira mu rugo rurimo ababyeyi batumvikana.

Ikintu gikomeye wakorera umwana wawe ni ugukunda uwo mwashakanye, kuko umwana akura akeye ku mutima aziko ababyeyi bamukunda kandi nabo bakundana, kwishyura amashuri, kumugurira ibyo akunda bihenze, kumutembereza n’ibindi byose wakora bishimisha abana biza nyuma y’urukundo rw’ababyeyi bakundana hagati yabo. Nukunda uwo mwashakanye, uzaba ukunze umwana wawe kabiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND