RFL
Kigali

URUKUNDO: Dore ibimenyetso 6 byakugaragariza inshuti nyakuri n’ikuryarya

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/02/2017 7:35
0


Hari amagambo avuga ko umukire ari umuntu ifite inshuti nyinshi ariko se iyo ari izikuryarya ho twabyita ngo iki?. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ibimenyetso byagutandukanyiriza inshuti y’ukuri n’inshuti ikuryarya.



Ubushuti ni ikintu cy’agaciro gakomeye mu buzima. Ushobora kutabyiyumvisha ariko ibintu byinshi ukora biterwa n’uko inshuti zawe zigufata. Umwanditsi w’iyi nkuru dukesha Beauty&Tips yagize ati: “Ndibuka ubwo nari ndi ku ishuri nigishijwe n’inshuti zanjye gucuranga kandi sintekereza ko kubyiyigisha byari kunyorohera.Ubwo najyaga mu ikipe y’umupira w’amaguru nahuriyemo n’inshuti.”

Inshuti zitwigisha gukora neza, turakurana kandi tukazigiraho byinshi, tunyurana na zo mu bihe bitandukanye byaba ibyiza ndetse n’ibibi kuko zidufasha mu bihe bikomeye kandi natwe tukaziba hafi mu bihe bigoye. Gusa inshuti zimwe na zimwe aho kugira ngo zidufashe gutera imbere zidusubiza inyuma bikadutera kwiyanga kubera ko ziradukoresha ntizinagire icyo zitwitura. Nyamara hari ibimenyetso byagutandukanyiriza inshuti y’ukuri n’iy’interagahinda.

1.Mu gihe cy’intsinzi, inshuti nyanshuti zirishima, ariko indyarya zigira ishyari

Inshuti ifatanya nawe ibyishimo ariko indyarya yigira nk’aho itamenye ibyabaye ikakwandikira ubutumwa busanzwe nabwo kuri terefone. Inshuti nyakuri ziranezerwa kuko ziba zaragize uruhare rukomeye mu ntsinzi yawe. Indyarya zo ziba zitiyumvisha uburyo ibyazinaniye wabigezeho. Ntiziba zifuza ko wazirengaho zigatangira no gutesha agaciro intsinzi yawe.

2.Mu gihe ufashe umwanya wo kwiherera, inshuti nyakuri zirawubaha mu gihe indyarya zikuvogera.

Hari igihe wumva ukeneye kuba uri wenyine nko muri weekend ushaka gutekereza ku bintu runaka udashaka ko undi uwo ari we wese yabimenya. Inshuti nyakuri irabyumva ikaguha umwanya ariko imbi ni bwo iba ibonye umwanya wo kugutesha umutwe, igatangira kuguhamagara inagusaba ubufasha budafatika.

3.Inshuti nyakuri iguhamaraga ishaka kumenya amakuru yawe mu gihe imbi iguhamaraga ari uko igukeneyeho ubufasha

Inshuti nyakuri iguhamagara ishaka kumenya uko umerewe, kumva ijwi ryawe kandi inakubwira ko igukumbuye, mu gihe imbi ikuvugisha gusa ari uko igukeneyeho ikintu cyangwa ubufasha kubera ko inshuti mbi nta rukundo iba igufitiye kandi inakwima umwanya igihe cyose keretse gusa iyo yahuye n’ikibazo kandi izi neza ko ari wowe muntu washobora kugikemura, ndetse aremera akaniyizira iwawe ariko inshuti y’ukuri ibonekera igihe icyo ari cyo cyose uyikeneye.

4.Inshuti nyakuri iha agaciro izindi nshuti zawe mu gihe imbi yanga ko uganira n’izindi nshuti zawe.

Ushobora kuba ufite inshuti mwahuye nyuma y’inshuti zawe nzima n’imbi. Mu gihe inshuti zawe nyakuri zumva ko atarizo kamara, iz’indyarya zo zigira ishyari zikumva ko nta zindi nshuti wagira kuko ziba zishaka ko ugomba kubonekera igihe cyose zigukeneye kandi ntiziba zishaka ko usangiza ibitekerezo byawe abandi batari zo.

Ikibitera n’uko abantu babi bahora bumva badashaka ko abantu beza bakwikorera ibyiza. Inshuti mbi ibabazwa cyane n’iyo uhuye n’umuntu ukugira inama akanagushishikariza kwiteza imbere ukava mu buyobe wari urimo bityo igatangira kumusebya ivuga ko atakubera inshuti nyakuri. Zitangira kukubwira ngo ‘warahindutse’ mu buryo bwo kugupfobya ngo ukomeze ube mu buyobe. Kubera ko guhinduka ukaba wahura n’abantu bashya bibatera ubwoba aho kugira ngo zigushishikarize kumenyana n’abandi bantu bashya, ziba zishaka ko uziyegurira wese.

5.Inshuti nyakuri yemera wowe n’imico yawe mu gihe imbi ihora ishaka kuguhindura.

Hari nk’igihe umuntu aba yari umunywi w’inzoga, ariko ubu akaba yaraziretse ndetse n’inyama atakizirya. Inshuti nyakuri izatungurwa n’uko wahinduye icyerekezo ariko izagushyigikira 100% ndetse izanagufasha kugera ku bindi ushaka guhindura. Mu gihe inshuti mbi itazigera yemera ko wahinduka cyane cyane iyo izo mpinduka zishobora kuyigereho.

Urugero nk’ iyo utakibarizwa mu nshuti ze zinywa inzoga cyangwa se waziretse kubera ko ari mbi, izagerageza kukumvisha yuko wibeshye kuri icyo cyemezo wafashe kubera ko bo baba batitaye kuri wowe n’ umunezero wawe, ahubwo barajwe ishinga na bo ubwabo ndetse n’umunezero wabo ndetse n'iyo uberetse ko wahindutse utakiri nka bo, bazakwigaragariza abo ari bo.

6.Inshuti nyakuri igira impuhwe ariko imbi ntazo igira

Dukeneye inshuti zacu ngo zitugirire impuhwe kubera ko dukeneye ko zitwumva kandi zikanadufasha. Inshuti zacu zigomba kutubera aho tutari kandi tukazisanzuraho. Inshuti ni izifatanya natwe, tukabona ibintu kimwe, zikatwereka ko zitwitayeho kandi zishimishwa n’uko twabaho neza. Nyamara inshuti mbi aho kugira ngo zitwumve ziratubabaza aho kumva uko duhangayitse zirabyirengagiza ndetse zikagaragaza ko ntacyo tubaye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND