RFL
Kigali

URUKUNDO: Bishop Papias yagaragaje inkingi 7 zafasha umusore kurambagiza umukobwa bazubakana urugo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/03/2017 17:32
0


Nkuko Inyarwanda.com dusanzwe tubagezaho inkuru z’urukundo, kuri ubu tugiye kubagezaho inking 7 zafasha umusore kurambagiza uwo bazarushingana, ni inyigisho yateguwe na Bishop Sindambiwe Papias uyobora itorero Dormition Church rifite icyicaro Kacyiru.



Bishop Papias yatangiriye inyigisho ye mu Cyanditswe kiboneka mu Itangiriro 2:18 “Kandi Uwiteka lmana iravuga iti Sibyiza ko uyu muntu aba wenyine reka muremere umufasha umukwiriye." Bishop Papias yakomeje inyigisho ye muri aya magambo:

Gushyingirwa ni byo bibasha kureshya no guhindura ubugingo bwanyu muri iyi si. Umusore n'inkumi bifuza kurushinga, bagombye kwiyumvamo ko lmana ari yo ikwiriye kubahitiramo. Mwiha cyane agaciro abaranga, kuko umuranga nyakuri ni Umwuka Wera ni we utabeshya.

Abagamije gushyingirwa bakwiye kuzirikana ingeso n'imimerere y'urugo bagiye gushinga. Ingeso z'iby’umubiri n'iz’uby’umwuka abana bazagira zituraka cyane cyane ku ngeso zababyeyi. Mwirinde kugira ngo ibyo mutekereza ubu ko ari izahabu nziza bitaba inkamba. Iyi ntambwe ugiye gutera ni imwe yo mu zikomeye cyane mu bugingo bwawe, kandi ntikwiriye guteranwa ubwira.

Naho wakunda, ntugakunde utabanje gutekereza. Ibaze uti "Mbese uku gufatanywa kuzamfasha ngere mu ijuru? Guhitamo umufasha muzabana iteka byagombye kuba ukuzana imibereho myiza y'umubiri, iy'ubwenge n'iy'iby’umwuka. Reka nkubwire ibyagufasha, musore, Dore ingeso zikwiriye kuranga umugore uzashaka.

1 Umugore witonda umuhabwa n'Uwiteka umutima w'umugabo we uhora umwiringira.

Ubonye bene uwo mugore, aba abonye umufasha mwiza, akaba agize umugisha ahawe n'Uwiteka. Reka nkubaze ikibazo, Mbese uwo ushyingiwe azazana umunezero mu rugo? Mbese arazigama, cyagwa muri we araya? Mbese ingeso ze ziratunganye muri byose? Niba ugiye kurushinga wagombye kwibaza iyi ntabwe kuko bifite icyo bizakumarira mu bugingo bwawe buri imbere.

2 Mu gihe uhitamo umugore, wige ingeso ze

Mukobwa, Dore ingeso zikwiriye kuranga umugabo uzashaka: Umugore wese, mu gihe atarafatana n'umugabo mu biganza, akwiriye kubaza yuko umugabo ugiye kuzafatanywa nawe mu minsi yo kubaho kwe ari mwiza. Umugore wifuza urugo rw'amahoro n'ibyishimo, rutarangwamo ubutindi n'umubabaro, abaririza mbere y'igihe ati:

“Mbese uwo mukunzi wanjye afite nyina? Ingeso za nyina ni ngeso ki? Mbese azi inshingano amufiteho? Yitaye kubyo yifuza no ku bimunezeza? Niba atumvira kandi ntiyubahe nyina azagaragaza icyubahiro n'urukundo, ineza n'ubwuzu ku mugore we? Mbese azajya yihanganira amafuti yanjye? Urukundo ntirwita ku mafuti."

3 Ukwiye kwemera ingeso ziboneye

Umwari akwiriye kwemera mugenzi we w’umusore bazabana iteka, ufite ingeso zitunganye za kigabo, umugabo w'umunyamwete kandi wiringirwa, ukunda lmana kandi akayubaha. Iteka ryose dushobora kwihanganira intege nke z'incuti n'ubujiji bwayo, ariko ntabwo twakwihanganira ububi bwayo.

4 Ukwiye kumenya ko urukundo ari Impano nziza ituruka kuri Yesu

Urukundo ni impano nziza duhabwa n'lmana muri Kristo Yesu.Urukundo ni mbuto ikura yo mu ijuru, kandi rukwiriye kurerwa no kugaburirwa. Urukundo nyakuri ni ingeso iruta izindi kandi yera, iciye ukubiri rwose n'iyo urukundo rubyukijwe n'irari rije gitumo, kandi rufasha mukanya gato iyo rugeragejwe cyane.

Mu ngeso zose z'umuntu ufite urukundo nyakuri, hazabonekamo ubuntu bw'lmana. Urukundo rugira ubwenge kandi rufite ububasha bwo kurobanura, maze umugambi warwo ukaba uw'ukuri kandi ukagumaho. Umukristo akwiriye kugira ubugwaneza bwejejwe n'urukundo rutarimo inabi, ubukana n'ubukaka bikwiriye koroshywa n'ubuntu bwa Kristo.

5 Gusenga no kwiga Bibiliya bitera umuntu guhitamo igikwiriye

Ubukwe ni umuhango wera wahanzwe n'lmana kandi ntabwo ukwiriye rwose kujyanwamo umutima wo kwikunda. Abo mu ijuru bishimira ubukwe butahanywe umutima wifuzanya umwete gusohoza ibyo ijambo ry'lmana rishaka. Niba abasore n'inkumi basengaga kabiri ku munsi bataratekereza ibyo gushyingirwa, noneho bakwiriye gusenga kane mu munsi mbere yo gutangira iyo ntabwe.

6 Irinde urukundo rw’agahararo nk’uwirinda ibibembe

Abasore biringira cyane ibyo bahubukiye. Ibitecyerezo n'urukundo rw'agahararo, bikwiye kwirindwa nk'uwirinda ibibembe.  Abasore n'inkumi benshi bo muri iki gihe ntabwo baboneye, ni cyo gituma bakwiriye kwitonda cyane. Ndagusaba kweza ibitecyerezo byawe n'ibikurimo kugira ngo imirimo yawe yose ikorerwe mu Mana.

7. Gukinisha imitima ni icyaha kitagira uko kingana mu maso y'lmana Yera.

Barambirwa gukomeza gukiranuka, maze intekerezo zanduye zikigaragariza mu mirimo yanduye. Umusore wishimira kubana no kuzura n'inkumi ababyeyi bayo batabizi, ntabwo aba ayikoreye ibikwiriye bya Gikristo cyangwa abikoreye ababyeyi bayo. Uko kwishyingira ko mu rwihisho ntikuba guhuje n'ijambo ry'lmana. Kandi bakururwa n'ibitecyerezo by'abantu n'irari bigatuma badashaka kurondora muri Bibiliya no gusabana n'lmana.

Inama nakugira muvandimwe mushiki wanjye murumuna wanjye nuko niba ushaka kurinda amagara yawe, ukagira ingeso nziza zishyitse, ukwiriye guhunga irari rya gisore. Kandi ni byiza ko wemera kugirwa inama n'itorero n’ababyeyi kuko byagufasha gutegura iherezo ryawe neza n’uwo wifuza kuzabana nawe.

Ndabifuriza amahitamo meza. Murakoze yari Bishop Sindambiwe Papias, umushumba mukuru wa Dormition Church, email.info@dormchurch.org

Bishop Sindambiwe Papias

Bishop Sindambiwe Papias






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND