RFL
Kigali

Urukiko rwa Uganda rwahamije Uwera Jackie icyaha cyo kwica umugabo we

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:22/09/2014 14:27
1


Kuri uyu wa mbere, urubanza ubushinjachaha bwa Uganda bwaregagamo umunyarwandakazi Jacqueline Uwera kwica umugabo we amugonze n’imodoka ku bushake rwanzuwe hafashwe uyu mugore ahamwe n’icyaha.



Uwera Nsenga Jackie yashinjwaga icyaha cyo kwica umugabo we amugongesheje imodoka yabo, akaba yaramugongeye mu rugo aho bari basanzwe batuye i Kampala mu gace kitwa Bugolobi, ibi bikaba byarabaye mu mwaka ushize wa 2013 mu kwezi kwa Mutarama.

Nk’uko amakuru aturuka Uganda abivuga, umucamanza Duncan Gaswaga yavuze ko urpfu rwa Juvenal rwari rwagambiriwe n’ubwo Uwera avuga ko yamugonze atabishaka ndetse akanagerageza gufata feri bikanga.

Uwera

Uwera Jackie aherekejwe n'abashinzwe umutekano ajyanwe mu rukiko

Nk’uko ubushinjacyaha bwo muri Uganda bwavugaga, Juvenal wari umugabo wa Jackie akaba yarakoraga akazi k’ubucuruzi yagonzwe n’umugore we ubwo yari ageze ku muryango w’igipangu aje kumukingurira maze umugore ahita yongera umuriro w’imodoka aramugonga. Ibyo byanashimangiwe na Sergeant John Bosco Munaku, ukuriye iperereza ku habereye icyaha, yavuze ko basanga imodoka yari ifite umuvuduko wa kirometero 45 ku isaha, bigaragaza ko imodoka yari ifite umuvuduko udasanzwe ku muntu winjira mu rugo.

Nyuma y’uru rubanza, umucamanza Duncan yagize ati: “nishimiye uburyo ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso muri uru rubanza. Uregwa arahamwa n’icyaha kandi agomba guhanwa uko bikwiye.”

Biteganyijwe ko ejo kuwa 2 ari bwo hazatangazwa igihano Uwera Jackie yakatiwe nyuma yo guhamwa n’iki cyaha ariko umushinjacyaha mukuru Susan Oklany yamusabiye igihano cy’urupfu mu rwego rwo gutanga urugero, ku kurandura burundu ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kanyarwanda9 years ago
    abagore babanyarwanda amadayimoni yabaritsemo.baratumara aho bikera.Mana tabara umuryango nyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND