RFL
Kigali

Urukiko rw’ikirenga mu Buhinde rwemereye ubwisanzure abatinginyi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/09/2018 20:43
4


Mu gihe ubutinganyi ari ingingo itavugwaho rumwe muri byinshi mu bihugu bitandukanye byo ku isi, ubuhinde bwemereye abakora ubutinganyi ubwisanzure, ni mu gihe ubutinganyi bwari busanzwe ari icyaha gihanirwa n’amategeko mu Buhinde.



Ku busanzwe mu buhinde imibonano mpuzabitsina hagati y’ababihuje yari icyaha gihanirwa n’amategeko, itegeko rikaba ryavugaga ko ubutinganyi ‘ari igikorwa gihabanye na kamere muntu.” Kuri ubu iri tegeko ryateshejwe agaciro abaryamana bahuje ibitsina ndetse n’abashyigikiye ubutinganyi bakoraga ubuvugizi umunsi ku wundi bakaba basazwe n’ibyishimo bamwe bakanarira.

Umuryango uhuriyemo abaryamana bahuje ibitsina mu Buhinde wari umaze igihe kinini wotsa igitutu leta usaba ko hakurwaho igihano cyabagenewe, dore ko kuryamana n’uwo muhuje igitsina mu Buhinde byahanishwaga igifungo cy’imyaka 10. Bavugaga ko iri tegeko ryahaga uburenganzira abantu bagamije kubakorera ihohoterwa hagendewe ku mahitamo yabo mu bijyanye n’imiterere yabo.

Image result for india legalises gay

Abaryamana bahuje ibitsina mu Buhinde bahawe uburenganzira bwo kubikora batikandagira

Uru rubanza rwari rumaze imyaka 18 mu rukiko, uruhande rw’abatinganyi rukaba rwatsinze ndetse amafoto acicikana ku mbuga nkoranyambaga bishimira iyi ntsinzi. Benshi batangaje ko batinyaga kwemerera ababyeyi babo ko ari abatinganyi ariko ngo uyu ni umunsi wabo wo kubona ubwisanzure no kwerekana abo bari bo.

N’ubwo bimeze bitya ariko mu bice bitari ibyo mu mujyi benshi ntibishimiye ibyabaye, kimwe n’amadini atandukanye yo mu Buhinde azwiho kugendera ku migenzo iremereye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zizou 5 years ago
    Ohh mon Dieu je suis heureuse !!! Merci le gouvernement Indien
  • john5 years ago
    ndore ibitumye isi yacu ikomeza kuba mbi nubwo babyemera ntabwo bazigera babaho bisanzuye kd nzakomeza mbange urunuka yewe no kubica mbonye uko mbikora nabica, ibivume gusaaaa
  • nana5 years ago
    Birababaje kuba Hari abashyigikira ibintu nkibi.ntibizigere byemerwa hano iwacu.
  • 5 years ago
    uwo wiyise zizou ubwo ni umunyarwanda?ikigoryi gusa,nta soni urashyigikira shitani.sha Imana ingize perezida abameze nkawe nabica mu gihugu mukajya mu mashitani bene wanyu abo bazungu babanduje naho twe abana b Imana y i Rwanda tukaguma ku butaka bwera bw I Rwanda yo gakondo ya BenImana.





Inyarwanda BACKGROUND