RFL
Kigali

FAWE Girls School yuzuje imyaka 18 itanga uburezi ku mwana w’umukobwa: TWAYISUYE

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/09/2017 11:20
6


Harabura amezi macye cyane kugira ngo Fawe Girls School yuzuze imyaka 18 itangijwe, rwari urugendo rutoroshye ariko iri shuri rimaze kugira aho ryigeza mu kuzamura uburezi ku bana b’abakobwa mu Rwanda.



Fawe Girls Scool yatangijwe muri 1999 na perezida wa repubulika Paul Kagame wari visi perezida icyo gihe. Iri shuri ryatangiye ari ishuri rifite intego yo kuzamura umwana w’umukobwa mu burezi ngo ajye ku rwego nk’urw’umuhungu. Twasuye iri shuri twakirwa na Soeur Marie Eugenie Kairaba usigaye ari we muyobozi wa Fawe Girls School nyuma y’uko akarere ka Gasabo gasabye umuryango w’abenebikira gufata ubuyobozi bw’iki kigo. Ibi byatangiranye n’umwaka wa 2016, kugeza ubu iki kigo kikaba kiyoborwa n‘ababikira bo mu muryango w’abenebikira.

FAWE

Soeur Marie Eugenie Kairaba, umuyobozi wa Fawe Girls School

FAWE ya kera siyo y’ubu

Uramutse warize muri Fawe cyangwa usanzwe uhazi mu myaka yatambutse, wabona ko hari byinshi cyane byahindutse muri iri shuri yaba mu buryo bw’imyubakire, ubuyobozi ndetse n’imibereho y’abanyeshuri muri rusange. Bamwe mu bantu bahize cyera nta ruzitiro rukingirije iri shuri, ntibakwibagirwa uko byabaga bimeze mu gitondo cya kare bajya kwiyuhagira bahanganye amaso n’abagenzi bo mu muhanda, dore ko iki kigo kiri rwa gati mu nzira nyabagendwa n’ingo z’abaturage ku Gisozi. Ubu siko bikimeze kuko iki kigo cyubakiye neza ku buryo iyo urimo imbere utabasha guhuza amaso n’abantu bari hanze y’ikigo.

FAWE

Abaheruka muri FAWE cyera basize iyi nyubako ntayihari

Kuyobora ikigo kitari kimenyereye uwihaye Imana biragora– Soeur Eugenie

Ku bantu bize muri Fawe mbere, bayoborwaga n’abandi bantu batari abihaye Imana, ibi byaduteye amatsiko tubaza Soeur Eugenie uko byari bimeze kugera muri iki kigo cyayoborwaga n’abandi bantu batari abihaye Imana. Yagize ati:

Imyumvire y’abana iba itandukanye, baba bafite ibintu bamenyereye, urebye ibintu byose biba bitandukanye cyane n’ishuri riyoborwa n’abihaye Imana. Byari bigoye cyane, bisaba kumenyereza abana kuzinduka, kumenya gukoresha igihe neza, kwidagadura ariko mu buryo buringaniye kuko hari ibintu umwana aba atemerewe bitewe n’uko hari uwo uri kumutegura kuzaba we ejo hazaza. Tuba turi kurera ababyeyi b’ejo hazaza, abana bazagira akamaro mu buryo butandukanye. Rero uwo muco wo kugira gahunda mu mutwe utuma n’iyo umwana arangije ishuri akajya mu kazi, bitamugora kuko aba yaramenyereye gukora ikintu mu gihe cyacyo.

Mu kiganiro twagiranye na Soeur Marie Eugenie Kairaba, yadutangarije ko amaze imyaka 16 mu burezi, muri 2001 kugeza muri 2006 yayoboraga College de l’Immaculee Conception i Save, muri 2007 kugeza kuri 2009 ayobora Groupe Scolaire Mere du Verbe i Kibeho, muri 2010-2015 ayobora College Marie Reine de la Paix i Rwamagana, ari naho yavuye aza kuyobora Fawe Girls School. Yishimira urwego abanyeshuri ba Fawe Girls School bariho cyane ko ngo iri shuri riri ku isonga mu bijyanye n’ibiganirompaka (Debates &Essay Writings) aho umwana wo muri iri shuri aherutse kuba uwa mbere ku rwego rw'gihugu muri Essay Writing. Kugeza ubu Fawe ifite icyiciro rusange (O Level), amashami ya PCM, MCB, MPC na PCB, abanyeshuri bose hamwe bakaba bagera kuri 800.

Ese intego yari iriho iri shuri ritangizwa yagezweho?

Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wa Fawe Girls School, iri shuri ryatangijwe n’abagore bafite inkomoko mu muryango FAWE (Forum for African Women Educationalists) ukorera mu bihugu 33 byo muri Afurika  ukaba ugamije kuzamura uburezi bw’umwana w’umukobwa muri Afurika. Fawe Girls School ubu ibarirwa mu mashuri ya leta. “Iyo urebye hirya no hino mu gihugu usanga hari abana b’abakobwa barerewe muri iri shuri bafite ukuntu bafitiye igihugu akamaro. Imyumvire igenda izamuka abakobwa barushaho kwitinyuka no gushakisha ubuzima ku rwego rushimishije” – Soeur Eugenie.

Ibya Fawe ntibigarukira gusa mu ishuri kuko iri shuri rifite n’uburyo abanyeshuri bidagadura binyuze mu mikino, imbyino, ibiganiro mpaka bityaza ubwenge ndetse n’ibindi bitandukanye.

FAWE

Aha ni kuri za laboratwari

FAWE

Aho abanyeshuri bafatira amafunguro

FAWE

FAWE

FAWE

Iyi ni inzu y'abarwayi

FAWE

Ku bahaheruka cyera, iyi nzu y'imyidagaduro ntiyari ihari

FAWE

Fawe yitegeye twinshi mu duce tw'umujyi wa Kigali

FAWE

FAWE

Iyi nzu abantu bo hanze bajya bayikoreramo ibindi birori nk'ubukwe

FAWE

FAWE

Ni uku uba ureba Kigali iyo uri muri Fawe Girls School

FAWE

FAWE

AMAFOTO: Sabin Abayo/ Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mukamana6 years ago
    uyu mubikira eugenie kairaba yari umugome mana yange akiyobora i save!azira abanyeshuri bahigaga akavuga nabi agateranya abana nababyeyi babo twizereko yahindutse naho ubundi abana bahiga baba baragowe
  • Leoncie6 years ago
    Ariko ubundi umuntu utarabyaye bamureresha abana gute? Nukubarerera muri Sinabyaye nyine..
  • musemakweli6 years ago
    muzira abimereye neza wowe c wabyaye ukaba ikuvuga gutyo urumva udakeneye ubufasha bw'imyumvire?
  • ari6 years ago
    Uyu Mubikira numurezi mwiza ndamuzi naho abamuvuga nabi nibabandi nyine bibirara ,ababyeyi yarereye turamushima cyane uzi urugwiro yakirana abantu ariko akagira igitsure kubana baba indiscipline buriya nabariya bamusebya nibamwe muribo
  • Bimawuwa6 years ago
    ariko ni mujya mukora akazi mujye mugakora neza urabona ukuntu icyo kigo ari cyiza ariko rero gikenewe no gukorerwa neza nkaho hantu hose hari ibitaka bashobora kuhatera ubwatsi dore ko budahenda ahubwo bagasigaho ahantu bazajya bagendera ariko ahandi hose haterwe utwasi nimba ubushobozi bwo gushyiramo amabuye cg kaburimbo ari ntabwo ubwatsi nibwiza kandi butuma ahantu hasa neza rwose.
  • Claudette 7 months ago
    Mumpe number zabo mbabaze ese higa umwana bahohoreje gusa?cg no kuhasaba biremewe?





Inyarwanda BACKGROUND