RFL
Kigali

Uruganda rwa Imana Steel rwakoze urugendo rwo kwibuka runaha miliyoni urwibutso rwa Gisozi –AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:16/04/2017 8:14
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata 2017 nibwo abayobozi n’abakozi b’uruganda rukora amaferabeto rwa Imana Steel Rwanda Ldt bakoze urugendo rwo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.



Uru rugendo rwahereye Kicukiro(Sonatubes)aho uru ruganda rukorera rwerekeza ku Gisozi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho bunamiye imibiri y’inzirakarengane ihashyinguwe ndetse banahava batanze amafaranga miliyoni(1,000,000Frw) yo gufasha uru rwibutso.

Imana

Imana

ImanaUmuyobozi mukuru w'uru ruganda, Harcharanjit Bhavra uri imbere wambaye ingofero nawe yifatanije n'abakozi be muri uru rugendo

Umuyobozi mukuru w’uru ruganda Harcharanjit Bhavra yatangaje ko byar bikwiye ko nk’uruganda rukorera k’ubutaka bw’u Rwanda basura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bakifatanya n’abanyarwanda muri ibi, yavuze ko kandi amateka u Rwanda rwanyuzemo ababaje ndetse ari isomo rikomeye ku batuye isi. Uyu mugabo yashoje asaba abanyarwanda gukumira urwango bakimika urukundo.

Imana

Imana

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’uruganda akaba ari nawe uhagarariye abanyarwanda  bo muri urwo ruganda, Makabuza Olivier  yatangaje ko impamvu batekereje gusura urwibutso rwa gisozi bagiraga ngo nk’abanyarwanda bakorera muri uru ruganda bereke abanyamahanga bakorana amateka abanyarwanda banyuzemo banamenye aho bavuye.

Andi mafoto yaranze iki gikorwa

Kwibuka23Ubwo bari bageze mu marembo y'urwibutso rwa Kigali 

ImanaAha umukozi ubishinzwe yabasobanuriraga iby'ingenzi bagakwiye kumenya mbere y'uko batambagizwa ibice bitandukanye by'urwibutso

ImanaBeretswe filmi ngufi mbarankuru

ImanaAha uyu muyobozi yari akurikiranye ubutumwa buri muri iyi film

ImanaAha barimo batemberezwa mu bice bitandukanye bisobanura neza imvo n'imvano ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Imana

Imana

Bunamiye imibiri y'inzirakarengane ishyinguwe muri uru rwibutso

Imana

Kwibuka23Uru ruganda rwahavuye rutanze sheki y'amafaranga y'u Rwanda miliyoni

Amafoto: Iradukunda Desanjo/Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND