RFL
Kigali

Urubyiruko rwa Afflatus Africa rwateguye inama izahuza urubyiruko rutandukanye rwo mu bihugu bya Afrika mu kurushaho kwishakamo ibisubizo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:30/07/2018 13:34
2


Urubyiruko rugize itsinda rya Afflatus Africa rumaze kumenyerwa mu bikorwa byo kuzana impinduka mu gihugu, rwateguye ihuriro rizajya riba ngarukamwaka rigamije guhuza urubyiruko rw’ibihugu byo muri Afurika mu iterambere rirambye higwa kuri byinshi bitandukanye.



Iryo huriro rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere ryitwa ‘Conquerors Conference’, nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wa Afflatus Africa, Ganza Kanamugire Bertin yagize ati “Conquerors Conference ni Inama igiye kuba ku nshuro ya mbere, ikazajya ihuza urubyiruko rwo muri Afrika, rukaganira ku mateka yacu, rukiga ku bibazo byugarije Afrika hagamijwe kwishakamo ibisubizo.”

Affatus Africa

Iyi nama izitabirwa n'abantu batandukanye barimo abanyabigwi

Affatus Africa

Nyuma yo kuganira, hazajya hafatirwa hamwe umwanzuro wo gukora bakorera Africa aho kurwanira kujya kuba iburayi n’ahandi baharanira ko abazabakomokaho bazasanga hari imyumvire myiza babasigiye ndetse n’iterambere ku buryo bo bazaba bashimishijwe cyane no kuba muri Africa kandi bakayikorera bayikunze nk’uko Bertin yabitangarije Inyarwanda.com.

Affatus Africa

Iyi nama izamara iminsi 3

Abazitabira iyo nama ni urubyiruko, ndetse bazaturuka no mu bihugu bitandukanye bya Afurika aho abenshi muri bo ari Abanyarwanda. Ni inama izabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu cyumba cy'inama ikazamara iminsi itatu, guhera tariki 08 Kanama kugeza tariki 10 Kanama 2018. Abashaka kuzitabira iyi nama bakaba biyandikisha ku rubuga rwa Afflatus Africa ari rwo www.afflatusafrica.com

Affatus Africa

Byinshi ku bijyanye n'iyo nama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mihigo Fidèle 5 years ago
    Iyi nama ndabona abanyarwanda cyane cyane urubyiruko twagakwiriye kuyitabira cyane kuko harimo byinshi duhishiwe mu bigaragara...
  • mwizerwa samuel5 years ago
    nibyiza kwuba cg kwitabira iyinama kuko rubyiruko rwanone nirwo bayobozi bejo rero rubyuruko cyane cyane r'uRwanda rwakahabaye abambere tukiga kuri byinshi byateza u Rwanda imbere tukayigyeza ejo hacu twifuza kwigyera





Inyarwanda BACKGROUND