RFL
Kigali

Urashaka gutakaza ibiro? Dore umushakashatsi washyize ahagaragara indyo yagufasha gutakaza ibiro 3 mu minsi 7 gusa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/06/2018 12:06
0


Mu buzima nta kintu kigora nko gukora ibishoboka byose ukigomwa ibyo kurya wakundaga kuruta ibindi, ukarya ibyo utari usanzwe urya wifuza kugabanya ibiro gusa.



Dr. David Martin aragira ati wari uzi ko ushobora gutakaza ibiro 3 mu cyumweru kimwe gusa bitagufashe amezi menshi? Nyuma y’ibiribwa byinshi wagerageje ariko ukanga ukabyibuha ibi byo biragufasha nta kabuza.

Dr. David rero akomeza avuga ko nta ndyo ushobora kurya ngo igire icyo ikumarira utakoze imyitozo ngororangingo, mu by'ukuri birazwi neza ko benshi mu batuye isi banga aya magambo uko ari abiri kugabanya ibyo kurya no gukora imyitozo ngororangingo ariko igitangaje ni uko muri aya amagambo ariho wakura umuti wo kugabanya ibiro, ni ukuvuga kurya indyo yuzuye ariko utariye ngo ufiningize, ubundi ugakora siporo.

Kuri we avuga ko benshi bibanda ku byo kurya batekereza ko ari byo byatuma bagabanya ibiro ariko siporo ni iya mbere mu kugabanya ibiro ku babyifuza kubera ko iyo uri mu myitozo bituma umubiri wawe ukora cyane ndetse bikawufasha kugabanya ibinure biba biri mu mubiri ari nabyo bitera wa mubyibuho utifuzwa.

Dr. David ati "Tangirira ku tuntu duto nko gusukura inzu yawe yose, kuzamuka escalier ari nako umanuka buri munsi kandi ukabikora inshuro nyinshi, ugakora nko mu busitani bwawe, umurimo wose wakora ugusaba gukoresha umubiri wawe, wugerageze nibura amasaha abiri ku munsi ubikore ufite intego."

Nyuma y’iyo myitozo rero dore indyo ushobora gufata mu minsi 7 ukaba watakaje ibiro 3 byose:

Muri iyo minsi yose uko ari irindwi, ukwiriye kwirinda kurya saa sita

Umunsi wa mbere

Mu gitondo: Fata igi rimwe ariko wibande mu muhondo waryo, icunga rimwe, ml 200 bya yaourt

Nimugoroba: Umugati umwe, garama 125 z’inyama y’umweru n’ibishyimbo

Umunsi wa kabiri:

Mu gitondo: Fata igi rimwe nanone ariko wibande mu muhondo waryo, icunga rimwe, ml 200 bya Yaourt ariko byaba byiza ari iyakozwe mu mata y’ihene.

Ni mugoroba: Inyanya 2 mbisi, amagi abiri atogosheje, umugati umwe n’igisate cya cocombre.

Umunsi wa gatatu:

Mu gitondo: Fata igi rimwe, icunga rimwe na cocombre

Ni mugoroba: Icunga rimwe, umugati umwe, garama 125 z’inyama y’umweru na courgette

Umunsi wa kane:

Mu gitondo: Urunyanya rumwe, umugati umwe na garama 125 za frommage

Ni mugoroba: Icunga rimwe, umugati umwe, garama 125 z’inyama y’umweru na courgette

Umunsi wa gatanu:

Mu gitondo:Urunyanya rumwe, umugati umwe na garama 200 z’isamake yokeje

Ni mugoroba: garama 250 za caroti, ibirayi bivanze n’amashaza bitogosheje

Aha ushobora gukurikiranya iyi minsi itanu udasiba na rimwe, ubundi ugasimbukamo iminsi ibiri urya ibyo ushaka n’uko ushaka noneho nyuma y’iyo minsi ibiri ugakomeza uwa munani. Gusa ibi birabujijwe ku bantu bafata imiti ndetse no ku barwaye zimwe mu ndwara zifata umutima

Src:Santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND