RFL
Kigali

Uramenye ntuzongere gusasa impapuro z’isuku kuri toilette rusange wibwira ko byakurinda umwanda waho!

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:7/09/2018 13:26
1


Ni ibintu bisanzwe ndetse bimenyerewe ko abanatu benshi badakunda toilette bicaraho cyane cyane iyo ari iza rusange ndetse n’iyo bazigiyemo biba ari amaburakindi kandi bagerageza kuzimaramo umwanya muto ushoboka ngo batahakura zimwe mu ndwara ziterwa n’umwanda.



Mu rwego rwo kugira ngo birinde izi ndwara rero hari abahitamo gusasa ibipapuro by’isuku hejuru ya toilette aho bari bwicare, ariko abahanga mu bijyanye n’ubuzima bagaragaza ko ari byo bibi burushaho. Dore impamvu: 

Abantu benshi bibwira ko hariya umuntu yicara ariho haba hafite umwanda ukabije bitewe n’uko buri wese aza akahicara ariko burya siko biri ahubwo ikintu kiba gifite umwanda ukabije ni kiriya gipapuro cy’isuku ubwacyo.

Uribaza uti impamvu ni iyihe? Igisubizo ni uko kiriya gipapuro cy’isuku kiba kiri kuri toilette gikorwaho n’umubare munini ndetse cyane w’intoki z’abantu batandukanye, urugero umuntu ashobora kugifata amaze kubona yuko icyo yafashe mbere kidahagije, bivuze ko aba amaze gushyiraho umwanda.

Nubwo bitoroshye kwirinda izi ngaruka ziterwa n’impapuro z’isuku ariko byari bikwiriye ko umenya neza ko umwanda udaturuka aho umuntu yicara ahubwo uturuka kuri za mpapuro z’isuku uba ushaka kwicaraho ngo wirinde umwanda ari nayo mpamvu ukimara gusoma iyi nkuru udakwiye kuzongera na rimwe kwiringira urupapuro rw’isuku kuruta ziriya toilettes ubwazo.

Muri iki gihe biragoye cyane kwirinda guhura n’indwara ziterwa n’umwanda kuko aho tugenda hose ziba zihari nko kuri twa tuntu two mu modoka rusange abantu bagenda bafasheho, ku ma poignet yo ku nzugi ahantu hatandukanye, ku byogesho byo mu gikoni, kuri za telecommande, kuri telephone tugendana n’ahandi henshi.

Ibyiza rero ni ukumenyera gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune igihe cyose umaze gukora kuri kimwe mu byo twavuze haruguru. Gusa nanone ukwiye kuzibukira kwiringira toilette kuruta za mpapuro z’isuku twavugaga kuko ari zo ziba zifiye umwanda mwinshi kuruta toilette ubwayo.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ddd5 years ago
    nonese ko tuzihanaguza?? ubwo abasiramu bafite raison yo gukoresha amazi





Inyarwanda BACKGROUND