Hafi y’umusigiti wa ONATRACOM mu Biryogo, mu mudugudu w’Umucyo, Akagali ka Kinyange ho mu Murenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge hepfo gato ya kaminuza ya Mount Kenya hakomeje guturuka inkuru idasanzwe ndetse yabaye iyobera rikomeye kuri benshi gusa umubare munini w’abaturage ukaba uhamya ko birimo guterwa n'imbaraga za Satani
Ku mugoroba wo kuwa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 26 /02/2015 nibwo mu rugo ruherereye neza neza hafi ya kaburimbo hatangiye kugaragara ibintu bidasanzwe ndetse bigikomeje, aho ibikoresho byo muri uru rugo birimo amajerekane, amasafuriya, amabase, ibyo kurya bitetse n’ibidatetse bikomeje kuva muri uru rugo bikagurukira mu rugo rw’umuturanyi we no mu nkengero zaho.
Abantu benshi bakikije uru rugo kuva kuwa kane bashungereye ibiri kuba
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 02/03/2015 ubwo inyarwanda.com yerekezaga muri uyu mudugudu twasanze amakuru mashya ndetse akomeje kubera amayobera abaturage. Tukihagera twasanze umusore usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto afashwe n’abagabo b’intarumikwa arimo yerekezwa ku murenge wa Gitega. Uyu musore byavugwaga ko asanzwe ari na musaza w’umukobwa wo muri uru rugo yafashwe nyuma yaho yaramaze kurira hejuru y'inzu ku mabati ashaka kumanuraho bimwe mu bikoresho byari biri hejuru avuga ko ashaka guhinyuza abavuga ko ari amashitani.
Uyu musore yari asanzwe azwi nk'umurokore utuje ariko uburyo yahindutse mu mwanya muto nabyo byabaye amayobera kubasanzwe bamuzi
Nk’uko umwe mu baturage wari uhari ibi byose biba yabidutangarije ngo uyu musore akigerageza kumanura ibyo bintu ku mabati yahise ahinduka mu buryo budasanzwe amera nk’usinze atangira kuvuga indimi zitabaho yigana zimwe mu nyamaswa, arahindukira aho kumanura ibyo bintu atangira guterura ibibuye biremereye ashaka kubitera abantu bari bashungereye, aha akaba aribwo bahise bamufata ku ngufu bamujyana ku murenge.
Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ Ibi bintu ni amayobera. Uyu musore batwaye turamuzi, Njyewe ubwanjye ndamuzi cyane, abantu barimo baravuga ngo yanyweye inzoga nizo zirimo zimukoresha ariko njye ndamuzi nta nzonga nta nke anywa, ni umurokore ndetse aritonda cyane mu buzima busanzwe ahubwo ubu njyewe ibimubayeho biranyobeye. Yaratangiye gushaka gutera abantu ibibuye iyo batamuvana hano yari kugira uwo akomeretsa nawe bakaba bamugirira nabi cyane kuko hano murabibona ko abantu ari benshi cyane.”
Mu ntangiriro ubwo ibi byatangiraga kuba byavugwaga ko byaba biterwa n’amakimbirane ari hagati yaba baturanyi babiri, ubu muri uyu mudugudu hari amakuru mashya aho noneho benshi mu baturanyi b’uyu muryango usohokamo ibintu biguruka, bavuga ko umukobwa wabo yaba aherutse kubenga umusore w’umunya Tanzaniya wamwishyuriye amashuri, bafitanye isezerano ryo kuzabana ariko umukobwa akaza kumubenga ahubwo akaba yararimo yitegura kwibanira n’undi musore.
Buri wese ntarabasha kwiyumvisha ibiri kuba hano
Aya ni amakuru tutakwemeza ariko arimo avugwa cyane muri aka gace aho benshi mubo twaganiriye bagiye babigarukaho.
Uyu yagize ati “ Uko tubyumva, abantu bavuga ko ari amajyini ariko ntabwo wabona ijyini gutya ku maso, hari uburyo amajyini nayo akoramo, ibintu akoresha ajugunya nibyo tubona bigenda ariko ntabwo wabona ijyini amaso ku maso. Abantu bavuga ko ari amajyini nk’uko binashoboka ko yaba ariyo, ariko ibintu byo biragenda, amabase, ibiryo biragenda kabisa ubibona n’amabuye. Ibyo kuvuga ngo ni ingo zifitanye amakimbirane byabanje mu mizo ya mbere hajyayo amabuye gusa, ariko hatangiye kujya hagenda n’ibindi bintu bisanzwe byo mu nzu nibwo ayo makuru aje bavuga ngo ni umukobwa bishobora kuba byaraturutseho nta yandi makuru ahari rwose ni ayo ni uko bimeze, uwo wabaza wese. Uwo mukobwa namubonye ejo afata moto agenda abantu bamushungereye.”
Undi yagize ati “ Ejo naraje mu ma saa munani, manuka hepfo hagati y’ibipangu bibiri, noneho ibido iraza irimo amazi, noneho amazi arimena, ibido irongera iraryama, mu kanya gato tubona akameza gaturutse ruguru karaza kagwa mu gipangu hepfo nanone, mukanya gato nabwo nibwo indabyo zazaga zigwa hejuru ya kariya kazu zikabyina. Amakuru ahari baravuga ngo uriya mukobwa ngo yakundanye n’umutanzaniya noneho umukobwa aza kumwanga, nyuma yaho noneho, umutanzaniya yumva ko ngo afite ubukwe ubwo rero ntumbaze uko niko ndikubyumva.”
Police iragerageza kuvana abantu mu nzira ariko ntibyoroshye. Abari mu modoka nabo barazivamo bakajya kureba ibiri kuba
Kugeza ubu urujijo ni rwinshi, muri aka gace hari abantu benshi cyane yaba abasanzwe batuye muri aka gace, abanyeshuri bava ku mashuri bakahahitira, abahisi n’abagenzi nta n’umwe urenga kuri uru rugo ruri ku mahanda atihereye amaso ibiri kuba, ku buryo n’abashinzwe umutekano(Police) bigaragara ko byabahaye akazi katoroshye. Uretse ibirimo bivugwa n’abantu ndetse n’ibigaragarira amaso kugeza ubu nta makuru y’ukuri umuntu yaheraho asobanura neza ibiri kuba.
Reba uko byari byifashe ubwo umunyamakuru wa inyarwanda.com yageraga muri uyu mudugudu
Tubibutse ko muri uru rugo atari ku nshuro ya mbere inyarwanda.com yerecyezayo camera zayo dore ko no mu kwezi kwa Gicurasi 2014 nabwo twari duhari, ubwo umubyeyi wo muri runo rugo yagwaga muri W.C( ubwiherero), cyakoze akaba yaraje kuvanwamo n’umumotari wihitiraga ruguru y’umuhanda akumva urusaku agatabara.
Umwaka ushize Nyiramaraye Sauda yaguye muri WC ariko Imana ikinga akaboko
Nyuma y'ibi byose, turabasezeranya gukomeza kubakurikiranira iby'aya makuru n'iherezo rya byo...
Nizeyimana Selemani
PHOTO/Jean Chris KITOKO
TANGA IGITECYEREZO