RFL
Kigali

Umwe mu bikomangoma bya Arabia Saudite yakatiwe urwo gupfa

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/10/2016 9:30
1


Hari muri 2014 ubwo Turki bin Saud al-Kabir, umwe mu bagize umuryango w’umwami wa Arabia Saudite yarwanye n’inshuti ye ndetse bigera aho akoresha imbunda aramurasa ndetse arapfa, nyuma urukiko rumukatira igihano cyo gupfa kikaba cyarashyizwe mu bikorwa kuri uyu wa gatatu.



Ku mubyeyi w’uwishwe, ngo iki ni ikimenyetso gikomeye igihugu cyigaragaje cy’ubutabera bwuzuye, iki gikomangoma Turki bin Saud al-Kabir yiciwe mu murwa mukuru wa Arabia Saudite, Riyadh; yahamijwe icyaha cyo kwica Adel al-Mahemid.

Iki gikomangoma ngo kibaye umuntu wa 134 wishwe kubera guhamwa n’icyaha runaka muri 2016, gusa umunyamakuru wa Arab News yatangaje mu Gushyingo 2014 ko nabwo hiswe igikomangoma kitigeze kimenyekana izina nacyo cyahamijwe ibyaha. Abantu benshi bakatirwa igihano cyo gupfa muri Arabia Saudite ngo bicishwa inkota.

Nguyu Turki bin Saud al-Kabir, igikomangoma cyakatiwe urwo gupfa

Arabia Saudite ifite amategeko akakaye ashingiye ku mahame ya Islam avuga ko kwica, gucuruza ibiyobyabwenge, ubujura bukoresheje intwaro, gufata ku ngufu no guhindura idini bihanishwa igihano cy’urupfu. Amnesty International ivuga ko nibura iki gihugu cyishe abantu 158 muri 2015, bigatuma kiza ku myanya wa 3 ku isi mu bihugu bikoresha cyane igihano cy’urupfu, ni nyuma ya Iran na Pakistan.

Ibyaha bikunda kwicisha abantu muri Arabia Saudite ni ukwica no gucuruza ibiyobyabwenge gusa muri Mutarama uyu mwaka abagera kuri 47 bishwe bazira ibikorwa by’iterabwoba, leta ikaba ivuga ko ibi byose bikorwa mu rwego rwo guca integer abakora ibi byaha.

Source: The Guardian






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cla7 years ago
    Yezu weee munyumvire koko





Inyarwanda BACKGROUND