RFL
Kigali

Umwe mu bakandagiye ku kwezi no kuri Mars yajyanye abana be mu nkiko abarega kumubuza gushaka umugore

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:30/06/2018 10:41
2


Buzz Aldrin yakoze misiyo zo kujya ku kwezi no ku mubumbe wa Mars zahawe amazina ya Apollo 11 na Gemini 12. Uyu mugabo w’imyaka 88 kuri ubu yajyanye abana be babiri mu nkiko abarega gusesagura umutungo ndetse no kumubangamira bakamubuza gushaka undi mugore.



Uyu musaza ni umwe mu basirikare ba Amerika boherejwe mu butumwa bwo kujya gusuzuma ubuzima bwo ku mubumbe wa Mars ndetse no ku kwezi. Yabaye umukozi wa NASA kugeza ubu akaba afite ikigo cy’ubucuruzi yise Buzz Aldrin Enterprises ndetse n’umuryango utagamije inyungu yise ShareSpace Foundation. Yashatse abagore 3 ndetse yabyaye abana 3 gusa babiri bavuyemo uw’imfura nibo yareze abashinja gushaka kwikubira imitungo ye no kuyikoresha nabi ndetse ngo bivanga mu buzima bwe mu by’urukundo bakaburizamo amahirwe y’uko yakwishakira undi mugore.

Aba bana bo bavuga ko se afite indwara yo kwibagirwa (Alzheimer) no kwitiranya ibintu bakaba basaba ko bamuhagararira mu mategeko. Uyu musaza ibi abihakanira kure akavuga ko uretse n’aba bana be nta wundi muntu wemerewe kumuhagararira mu gihe akiriho. Uyu musaza kandi avuga ko aba bana be babiri bifatanyije n’uwahoze ari manager we gucura iyi migambi mibi yo gusesagura amafaranga yavunikiye. Aba bana be bombi bari mu kigero cy'imyaka 60 bo bavuga ko se amaze iminsi afite inshuti ziri kugerageza kumuteranya n’umuryango we.

Image result for buzz aldrin

Buzz ni umwe mu bagiye kuri Mars no ku kwezi

Aba bana kandi bavuga ko amaze iminsi akoresha amafaranga menshi cyane ku buryo bukabije. Uyu mubyeyi we avuga ko aba bana be bari mu bikorwa byo kugerageza kwigwizaho imitungo ye bagahimba ibinyoma by’uko yaba atagitekereza neza. Umuganga w’indwara zo mu mutwe washyizweho n’urukiko azafata ibizamini uyu musaza hanyuma ikirego gikomeze. Buzz Aldrin yabaye kandi umwe mu bakoze ubukangurambaga bw’uko hakwigwa uburyo ikiremwamuntu cyazajya gutura kuri Mars.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dsp5 years ago
    nta muntu numwe urakandagira kuri Mars
  • Ngabo5 years ago
    Nta muntu uragera kuri Mars, ibi muba mubivanye he?





Inyarwanda BACKGROUND