RFL
Kigali

Inyubako izaba ikubiyemo amateka n'ubwogero bizubakwa ku mwaro wa Rubavu (Public Beach) bizatwara amadorali ibihumbi 80

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/11/2018 17:53
0


Kuri uyu wa Gatanu taliki 16 Ugushyingo 2018, mu karere ka Rubavu habereye ibiganiro hagati ya RDB na KOICA byavugaga ku iyubakwa ry'umwaro wa Gisenyi ndetse n'uko hanozwa ibihakorerwa bigashimisha abahagana.



Muri ibi biganiro haganiriwe ku nyigo igamije gutuma Umwaro wa Rubavu (Public Beach) urushaho kunyura abawugana binyuze mu bikorwaremezo by'ahubakwa ndetse no kunoza ibihari, muri ibi biganiro byakozwe na RDB ku bufatanye na KOICA  hafashwe imyanzuro izashyikirizwa njyanama y'akarere ka Rubavu igasesengurwa.

Binyuze mu bitekerezo byatanzwe ku mpande zose zarebwaga n'iki kibazo kuri iyi nyigo, hemejwe ko RDB izereka Akarere ka Rubavu imishinga yahakorerwa kugira ngo izajye mu ngengo y'imari y'umwaka utaha ndetse ko iyi nyigo ishyikirizwa inama Njyanama kugira ngo iganirweho ibone kwemezwa.

Imwe mu myanzuro yemejwe kandi ni itsinda rihuriweho n'Akarere ndetse na RDB rishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'umwaro n'uko mu mishinga igomba gukorerwa kuri uyu mwaro harimo n'inyubako izaba ikubiyemo amakuru kuri wo ikagira n'ubwogero bizatwara amadorari y'Amerika ibihumbi 80 (80,000$) mu gihe angana na 30,000$ azatangwa ku nkunga ya KOICA n'aho Akarere kagashaka asigaye.

Umwaro wa Rubavu ni umwaro ukundwa cyane n'inzego zitandukanye haba Abanyarubavu, abaturuka mu tundi turere tw'igihugu ndetse n'Abanyamahanga. Mu gihe uyu mwaro waba ushyizwe ubwongero bugezweho ndetse hakubakwa n'inzu izaba ikubiyemo amateka yabwo bizaba byiza ndetse byorohereze n'ababugana.

UmwaroUmwaro

Bamwe mu bitabiriye iyi nama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND