RFL
Kigali

Umwana yavukiye mu ndege, ahita yemererwa itike ihoraho yayo

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:20/06/2017 14:05
0


Kompanyi y’indege yo mu Buhinde Jet Airways yafashe icyemezo cyo kwemerera itike y’ubuntu ihoraho akana k’agahungu kavukiye muri iyi ndege ku Cyumweru ubwo yari mu ndege yavaga Dammam muri Arabie Saoudite yerekeza ahitwa Kochi mu Buhinde.



Umwe mu bashinzwe kwita ku bagenzi mu ndege hamwe n’umuganga wari muri iyo ndege nibo bafashije ku ikubitiro uyu mubyeyi wafashwe n’ibise mu buryo butunguranye. Nyuma byahise biba ngombwa ko indege yururuka igeze mu mujyi wa Mumbai bahita berekeza kwa muganga aho kugeza ubu yaba umwana na nyina bose bameze neza.

Ni ku nshuro ya mbere umubyeyi yari abyariye muri iyi ndege ya Jet Airways , gusa ntabwo ari ubwa mbere kompanyi y’indege yemerera itike y’ikirenga cyangwa y’ubuzima bwose umuntu bitewe n’uko yayivukiyemo.

SRC:7sur7






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND