RFL
Kigali

Umwana w’amezi 5 wari wahawe igihe ntarengwa cyo kwivuza umutima yaje kubona ubufasha ajyanwa mu Buhinde–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/12/2017 15:48
1


Ku itariki 15/11/2017 nibwo Inyarwanda yanditse inkuru y'umubyeyi uhangayikiye umwana we w’amezi 5 wavukanye ikibazo cy’umutima ku buryo byasabaga ubuvuzi buhenze mu Buhinde mu gihe gito gishoboka. Kuri ubu nyuma yuko Minisiteri y’Ubuzima yemeye ko uyu mwana izamuvuza, bagahabwa ubundi bufasha ubu umwana yajyanywe mu Buhinde.



Mukangemanyi Chantal ni umubyeyi w’umwana w’amezi 5 n’iminsi 10 witwa Abayisenga Nishimirwe Pierra, yabwiwe ko umwana we afite ikibazo gikomeye cy’umutima ndetse ko niyuzuza amezi 6 atarabagwa ashobora kuzapfa. Uyu mwana yagombaga kuvurizwa mu Buhinde bikaba byarasabaga nibura miliyoni 10 kandi ababyeyi be bakaba nta bushobozi bari bafite.

Pierra

Minisante yemeye kuzavuza Pierra

Nyuma yuko byari bigoranye Chantal yabwiye Inyarwanda.com ko yahisemo kwitabaza itangazamakuru kuko yabonaga ari bwo buryo busigaye bwonyine bwo kuba yabona abagiraneza bamugirira impuhwe akabasha kuvuza umwana we w’imfura. N’ubwo yakoresheje ubu buryo ariko, ikibazo cye cyari cyaragejejwe mu nzego zibishinzwe muri Minisante zijya zivuza abantu bafite ibibazo bikomeye by’ubuzima. Yatekerezaga ko bishobora kuzatinda igihe kikamurengana, dore ko ubwo twamusuraga Pierra yaburaga iminsi 20 gusa ngo yuzuze amezi 6.

Pierra

Uyu mwana yavukanye uburwayi bukomeye bw'umutima

Mu itangazo ryasinywe na Minisitiri w’Ubuzima Dr.Diane Gashumba, Nishimirwe Abayisenga Pierra yemerewe kuvurwa nk’uko bigomba ariko ibijyanye n’ingendo n’ibindi bitajyanye no kuvurwa k’umwana ababyeyi be bakaba aribo bazabyiyishyurira. Chantal nta kazi agira naho umugabo we ni umushoferi wa Taxi voiture, ubwo abantu bumvaga ikibazo cy’umwana wabo, batangiye kubafasha uko bashoboye, Chantal mu minsi yashize yari yatangarije Inyarwanda.com ko bari bamaze kubona 1,400,000 Rwf, babaze ibyo bazakenera bijyanye n’urugendo no kubaho mu gihe umwana ari mu buhinde,bari  basanze n’ubundi aya mafaranga yarashoboraga kutazabikora byose impamvu nyamukuru bongeye kwitabaza abantu basaba ubufasha.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017 nibwo inkuru nziza yageze hanze ko Rwandair yemereye aba babyeyi amatike y’indege ndetse bagombaga guhita bagenda, aho bahagurutse mu Rwanda mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017 berekeza mu Buhinde. Mu kiganiro kigufi yahaye itangazamakuru umubyeyi w’uyu mwana yibanze kugushimira buri wese wabafashije muri iki kibazo akababa hafi ndetse n’ibigo binyuranye byabafashije yaba Rwandair ndetse na Minisante ariko by’umwihariko anashimira ibinyamakuru binyuranye byamufashije ndetse asaba Inyarwanda.com kubitondekanya mumazina cyane ko aribyo byamugobotse igihe byari bikomeye.

Pierra

Uyu mwana yari ahangayikishije ababyeyi be ariko yamaze kubona ubufasha

Ku ikubitro uyu mubyeyi yashimiye Inyarwanda.com yanatambukije iyi nkuru bwa mbere, Ukwezi.com, Igihe.com ndetse na TV1 by’umwihariko nk’ibitangazamakuru byababaye hafi ndetse n’ibindi binyamakuru byagiye bibafasha batarondoye ku rutonde Chantal yahaye Inyarwanda.com. uyu mubyeyi wari wasazwe n’ibyishimo yashimiye abantu benshi barimo abakozi ba FSH, aba Radiant Insurance, abakirisitu bo mu idini y’abadivantisite b’umubnsi wa karindwi ku Muhima nabandi benshi bagize uruhare kugira ngo uyu mwana abe agiye kuvuzwa.

ubufashaRwandair niyo yatanze amatike y'indegeubufasha

Ubwo uyu mwana yari agiye kuvuzwa mu Buhinde






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nema6 years ago
    Imanihumugisha buriwesewagizuruharekugiranguyumwanabashekubayavuzwa kanditwizerekwazavurwa agakira





Inyarwanda BACKGROUND