RFL
Kigali

Umucuruzi w'umuherwe yashizemo umwuka nyuma yo gufatwa ku ngufu n'abagore be batanu

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/09/2014 10:07
8


Umuucuruzi w’umuherwe wari ufite abagore batandatu yashizemo umwuka nyuma yo gukoreshwa ku gahato imibonano mpuzabitsina n’abagore be batanu bari bafuhiye undi mugore muto wari uryamanye n’uyu mugabo wabo, bakamwirundaho bose bakamuhatira ko bose yabahetura aryamana nabo.



Uyu nyakwigendera witwa Uroko Onoja  wari umucuruzi w’umuherwe muri Nigeria, yari aryamanye n’umugore we muto ku bandi bagore be bose, hanyuma abandi bagore be batanu bamwirundaho bafite ibyuma n’inkoni maze bamutegeka ko nabo yaryamana nabo buri umwe umwe atabikora bakamugirira nabi kuko atari akibikoza.

Nk’uko amakuru akomeza atangazwa n’ikinyamakuru Daily Post abihamya, uyu mugabo Onoja yaryamanye n’abagore be bane muri abo batanu ariko ageze ku mugore we wa gatanu ashiramo umwuka ari bwo bagiye kwinjira mu buriri, aka kaga kakaba karabereye mu gace kitwa Ogbadibo muri Nigeria.

Nyuma y’uko uyu mugabo ashizemo umwuka, abagore babiri bahise batabwa muri yombi abandi baburirwa irengero, aba bakaba bakurikiranyweho gufata ku ngufu umugabo wabo kugeza ashizemo umwuka. Uyu mugabo yaherukaga kugaragara mu kabari ko mu gace ka Ugbugbu mu ijoro ryo kuwa kabiri ameze neza nta kibazo afite, byemeza ko uku gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato ari byo byamuviriyemo gushiramo umwuka.

Ubwo yavaga mu kabari, uyu mugabo yahise yerekeza mu cyumba cy’umugore we muto ariko asanga abandi bagore be batanu nabo biteguye kumutera ngo nabo yubahirize uburenganzira bwabo aryamane nabo ari nabyo baje gukora barabimuhatira nyuma yo kumwereka ibyuma n’inkoni ngo natabakorera ibyo akorera n’umugore muto bamugirire nabi.

Uyu mugore muto yatangaje ko aba bakeba be batanu bamaze gukora aya mahano bahise birukira mu ishyamba baracika, mu gihe umuyobozi w’agace kabereyemo aya mahano we yatangarije itangazamakuru ko ikibazo bagishyigikije Polisi ya Nigeria.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • musa9 years ago
    yewe erega tiri mubihe byanyuma! uhubwo mube maso musenge cyane kugirango Imana itwereke icyo gukora.
  • keza9 years ago
    ngaho da reka bamwiyicire niwe wabashatse!!nonese koko ko atabarongoraga yumvaga bizagenda gute?Mana we isi igeze kure kbsa!!!abapfubuzi rero dore akazi muri Nigeria kabonetse!!!ahahahahah ariko akabi gasekwa nkakeza nukuri
  • Jado9 years ago
    Birasanzwe ko umugabo izira icyo akunda!
  • TUYISHIMIRE9 years ago
    BACA UMUGANI NGO IGIKOBA CYIKURURIYE IGIKARA NONE SIWE WABAZANYE
  • TUYISHIMIRE VENUSTE9 years ago
    BACA UMUGANI NGO IGIKOBA CYIKURURIYE IGIKARA NONE SIWE WABAZANYE
  • kamari9 years ago
    imana imwa kire
  • 9 years ago
    umvabirakabije isi irarangiyepe abihana mwihane
  • 9 years ago
    Mana rengera isi yawe. Ibi nibibazo pe.





Inyarwanda BACKGROUND