RFL
Kigali

Umutuzo ni ingenzi ku buzima bwawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/05/2018 8:31
0


Burya ngo urusaku ruri mu bibangamira imitekerereze ya muntu mu buzima bwa buri munsi kuko akenshi usanga aho abantu batuye cyangwa bahurira hatabura urusaku ari narwo rutera ubwonko kubangamirwa.



Nk’urusaku rw’ibinyabiziga mu muhanda, urusaku rwa za telephone, indirimbo ziba zivuga hirya no hino, abantu benshi bavugira rimwe nko mu isoko n’ahandi byose bigira ingaruka zikomeye ku mitekerereze ya muntu, ibi byose rero ni byo bitera umuntu icyo bita stress ariwo munaniro ukabije benshi bakunze kugira.

Gusa nanone hari uburyo bwinshi umuntu ashobora kubonamo umutuzo. Uburyo bwa mbere rero umuntu ashobora kwirindamo urusaku rukabije ari narwo rutera benshi stress ni ukwambara uturinda matwi ari natwo dufasha utwambaye kutumva urusaku rwinshi.

Caroline Escartefigues avuga ko kwirinda urusaku rukomeye bituma umuntu abasha kwitekerezaho bigatuma ubwonko bwe busubira ku murongo ndetse bigatuma umubiri uruhuka neza. Ariko n'ubwo umutuzo ungana n’ibura rya burundu ry’amajwi menshi atandukanye, isi izengurutswe n’amajwi ntibipfa gushoboka cyane kubona ahantu hari umutuzo wose uko wakabaye.

Gusa n'ubwo bimeze bityo hari abo usanga bakunze kujya ahantu hari urusaku rw’indengakamere bagamije kurwanya ubwoba baba bifitiye nk'uko Le Breton David, umwe mu bashakashatsi yabitangaje.

Avuga kandi ko atari byiza guhora mu rusaku rwa buri munsi ahubwo niba uzi ko uhora mu rusaku, ni byiza ko ufata umwanya wawe ukajya ahantu hatuje wenyine bigafasha ubwonko bwawe gusubira ku murongo nk'uko byari bisanzwe, ibintu ngo binafasha mu kwirinda umunaniro ukabije twavuze haruguru ari na wo uterwa na rwa rusaku rwinshi abantu bahoramo. Umutuzo ni ingenzi cyane ku buzima bwawe kugira ngo wirinde zimwe mu ndwara ziterwa n’urusaku rwinshi zirimo umunaniro ukabije.

Src: Topsante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND