RFL
Kigali

Umutobe wa karoti (carotte) igisubizo ku bazahajwe na kanseri yiyongera umunsi ku munsi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/08/2018 11:50
0


Niba hari indwara imaze gufata intera ndende ndetse ikaba yarazahaje benshi ku isi, ikayobera abahanga n’abashakashatsi batandukanye ni indwara ya kanseri.



Kubera ubukana bwayo rero, iyi ndwara igira amayobera menshi n’ububabare butandukanye mu mubiri w’umuntu ariko havumbuwe igisubizo kuri iki kibazo. Mu gusobanura igisubizo kuri iyi ndwara turifashisha bumwe mu buhamya bwatanzwe n’umwanditsi w’ibitabo by’abana Ann Cameron ubwo yari arwaye kanseri y’urutirigongo.

Mu bihe bya mbere uyu mwanditsi yarabazwe kugira ngo arebe ko ububabare bugabanuka ndetse arebe ko kanseri ye yagabanya umuvuduko bitewe n’uko yari atangiye kuzana ibibyimba aho arwaye, abaganga bamubwira ko kanseri ye yikubye gatatu.

Ikibabaje rero nuko na nyuma y’amezi atatu amaze kubagwa yaje gusanga kanseri ye yikubye kane noneho ndetse yatangiye gusatira ibihaha byumvikane ko yari yafashe indi ntera, amaze kubona ko abaganga n’imiti yabo ntacyo byamumariye, Ann yafashe icyemezo cyo gukora ubushakashatsi ku cyamufasha kugabanya umuvuduko wa kanseri yiyongeraga uko bwije n’uko bucyeye.

Mu gihe gito rero nibwo yaje kumva ubuhamya bwa mugenzi we wakoresheje umutobe wa karoti aza kumererwa neza, ubwo Ann yari amaze kubisoma mu rwandiko mugenzi we yasize. Akimara gusoma urwo rwandiko Ann yafashe icyemezo cyo kujya anywa litilo ebyiri z’umutobe wa karoti buri munsi, mu mezi abiri yonyine bya bibyimba byari bimaze kugenda, yaje kugera mu mezi ane rero kanseri itakizamuka nk'uko byari bimeze mbere.

Nyuma y’amezi 8 gusa Ann anywa litilo ebyiri z’umutobe wa karoti gusa yaje guca mu cyuma asanga kanseri yaragiye burundu. Nyuma yo gukora ubwo bushakashatsi nibwo Ann Cameron yaje kwandika igitabo kivuga ngo” rwanya kanseri wifashishije karoti gusa”

Src: santeplusmag.com

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND