RFL
Kigali

Umusore w’imyaka 20 yemeza ko yabanje kuba kuri Mars mbere yo kuvukira ku isi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/11/2017 12:01
3


Boriska Kipriyanovich w’imyaka 20 akomoka mu Burusiya, yemeza ko yabanje kuba ku mubumbe wa Mars mbere yo kuvukira ku isi, abaganga, ababyeyi be ndetse n’abahanga mu bumenyi bw’ikirere nabo bemeza ko uyu mwana adasanzwe kuva mu bwana bwe.



Uyu musore ngo asobanukiwe cyane iby’ikirere mu buryo budasanzwe ndetse ngo yamenye kuvuga amaze amezi macye cyane avutse ndetse ngo akaganira ibintu bidasanzwe ababyeyi be batigeze bamuganirizaho nk’imibereho ya za Aliens (Aliens civilization). Akiri umwana muto w’imyaka 2 kandi ngo yatangazaga abaganga kuko yabashaga gusoma no kwandika ndetse no gushushanya.

As a schoolboy, Boriska explained how the Martians had a strong connection to the ancient Egyptians on Earth and how he had once visited the planet as a pilot

Uyu musore ngo yabaga kuri Mars mbere yo kuvukira ku isi

Nyina w’uyu mwana ni umuganga ariko nawe yemeza ko uyu mwana we yatangiye kugaragaza ko adasanzwe mu mezi macye akimara kuvuka. Uyu mwana avuga ko ubwo yabaga kuri Mars hari intambara ikomeye ndetse ngo habayo abagabo bareshya na metero ebyiri bashobora guhumeka karuboni (CO2, Carbon dioxide). Aba bagabo bo kuri Mars kandi ngo bateye imbere cyane mu ikoranabuhanga, barakura bageza ku myaka 35 ntibongere gukura ndetse ngo ntibapfa.

Iki gushushanyo ngo gishobora guhindura isi mu gihe gifunguwe binyuze ku matwi yacyo

Uyu mwana kandi yemeza ko aba batuye kuri Mars bari bafite imikoranire ya hafi n’abanyamisiri ndetse ngo ajya yibuka ko rimwe yigeze kuzana nabo ku isi kureba abanyamisiri atwaye ikimeze nk’indege. Uyu mwana anavuga ko ubuzima bwo ku isi bwose buzahinduka umunsi kimwe mu bibumbano byo mu mujyi wa Giza ho mu Misiri kizafunguka akavuga ko uburyo gifunguka biherereye inyuma y’amatwi y’icyo kibumbano.

Boriska Kipriyanovich has confounded experts with his knowledge of outer space for nearly 20 years

Benshi batebyaga ko uyu musore nawe yahagaritse gukura bitewe n'uko isura ye imugaragaza nk'umwana

N’ubwo uyu mwana avuga ibi, abumvise iyi nkuru benshi bahinyuje ibyo uyu mwana avuga ndetse bamwe bavuga ko bibabaje kubona umubyeyi ashyigikira umwana mu kuvuga inkuru nk’izo zidafite ishingiro. Hari n’abavuze ko iki ari ikimenyetso cy’indwara y’ibisazi ishobora gutuma umuntu atekereza ibintu bitabaho.

SRC: DailyMail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    ni dange ubuse uwo mwanawe si alien gusa agende afungure icyo cyibumbano turene
  • Martin6 years ago
    Uyumwana arabeshya yabase yaravutse ubwakabiri
  • olin6 years ago
    hahahahahhahah iyi Ni film yarebye tu ubundi ukuntu twirebera film nibyo bimurimo nka the 100 hihihihii cg ama film yama aliens kimwe nuko byaba aribyo da none inspiration za ziriya film zivahe?





Inyarwanda BACKGROUND