Boriska Kipriyanovich w’imyaka 20 akomoka mu Burusiya, yemeza ko yabanje kuba ku mubumbe wa Mars mbere yo kuvukira ku isi, abaganga, ababyeyi be ndetse n’abahanga mu bumenyi bw’ikirere nabo bemeza ko uyu mwana adasanzwe kuva mu bwana bwe.
Uyu musore ngo asobanukiwe cyane iby’ikirere mu buryo budasanzwe ndetse ngo yamenye kuvuga amaze amezi macye cyane avutse ndetse ngo akaganira ibintu bidasanzwe ababyeyi be batigeze bamuganirizaho nk’imibereho ya za Aliens (Aliens civilization). Akiri umwana muto w’imyaka 2 kandi ngo yatangazaga abaganga kuko yabashaga gusoma no kwandika ndetse no gushushanya.
Uyu musore ngo yabaga kuri Mars mbere yo kuvukira ku isi
Nyina w’uyu mwana ni umuganga ariko nawe yemeza ko uyu mwana we yatangiye kugaragaza ko adasanzwe mu mezi macye akimara kuvuka. Uyu mwana avuga ko ubwo yabaga kuri Mars hari intambara ikomeye ndetse ngo habayo abagabo bareshya na metero ebyiri bashobora guhumeka karuboni (CO2, Carbon dioxide). Aba bagabo bo kuri Mars kandi ngo bateye imbere cyane mu ikoranabuhanga, barakura bageza ku myaka 35 ntibongere gukura ndetse ngo ntibapfa.
Iki gushushanyo ngo gishobora guhindura isi mu gihe gifunguwe binyuze ku matwi yacyo
Uyu mwana kandi yemeza ko aba batuye kuri Mars bari bafite imikoranire ya hafi n’abanyamisiri ndetse ngo ajya yibuka ko rimwe yigeze kuzana nabo ku isi kureba abanyamisiri atwaye ikimeze nk’indege. Uyu mwana anavuga ko ubuzima bwo ku isi bwose buzahinduka umunsi kimwe mu bibumbano byo mu mujyi wa Giza ho mu Misiri kizafunguka akavuga ko uburyo gifunguka biherereye inyuma y’amatwi y’icyo kibumbano.
Benshi batebyaga ko uyu musore nawe yahagaritse gukura bitewe n'uko isura ye imugaragaza nk'umwana
N’ubwo uyu mwana avuga ibi, abumvise iyi nkuru benshi bahinyuje ibyo uyu mwana avuga ndetse bamwe bavuga ko bibabaje kubona umubyeyi ashyigikira umwana mu kuvuga inkuru nk’izo zidafite ishingiro. Hari n’abavuze ko iki ari ikimenyetso cy’indwara y’ibisazi ishobora gutuma umuntu atekereza ibintu bitabaho.
SRC: DailyMail
TANGA IGITECYEREZO