RFL
Kigali

#Umushyikirano15: Birashimishije kubona abana bacu barangiza amashuri bagatangira kwihangira ibyo bakora-Perezida Kagame

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/12/2017 15:28
0


Ku nshuro ya 15, uyu munsi tariki 18/12/2017 mu Rwanda habaye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yahuje abayobozi mu nzego z’igihugu, abahagarariye abaturage, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Iyi nama yabereye Kigali Convention Centre.



Inama y'Igihugu y'Umushyikirano iri kubera muri Kigali Convention Centre ndetse hari urubyiruko ruteraniye muri Petit Stade na site za Nyamasheke, Gatsibo, Musanze na Huye. Iyi Nama iri gukurikiranwa n'abanyarwanda bari hirya no hino mu gihugu aho bayikurikiraniye kuri Radio na Televiziyo Rwanda.

Iyi Nama y'Igihugu y'Umushyikirano izamara iminsi ibiri; tariki 18-19 Ukuboza 2017 aho igaruka cyane kuri gahunda y’igihugu no gusuzuma uko igihugu gihagaze hagamijwe impinduka, iterambere ry’ubukungu, kwihaza kw’igihugu no kureba ku rubyiruko nk’imbaraga z’igihugu muri izo gahunda. Perezida Kagame ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi nama, yabanje kubashimira uruhare bagira mu biganirwa muri iyi nama. 

Perezida Paul Kagame yavuze ko bishimishije cyane kubona urubyiruko rurangiza amashuri, rwihangira imirimo cyane cyane mu bijyanye na Entrepreneurship n’ibikorwa bishingiye ku buhinzi. Yagize ati: "Birashimishije kubona abana bacu barangiza amashuri baratangiye kwihangira ibyo bakora cyane cyane ndetse mu bijyanye na Entrepreneurship n’ibikorwa bishingiye ku buhinzi, birashishikariza n’urundi rubyiruko gutekereza ku mahirwe arimo."

Perezida Kagame yatangarije muri iyi Nama y'Igihugu y'Umushyikirano ko u Rwanda rukomeje kwiyubaka no kwiyubaka, ibyo bigashingira ku bumwe n'imbaraga ubumwe buturukamo. Yagize ati: "Nta gushidikanya ko igihugu cyacu gikomeje gukomera mu kwiyubaka, kandi ibyo bigashingira no ku bumwe n’imbaraga ubwo bumwe buturukamo, ubumwe bumaze gukomera."

Made in Rwanda yongereye umusaruro w'igihugu

Perezida Paul Kagame yavuze ko gushyira imbaraga mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) byongereye umusaruro w'igihugu. Agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga biturutse ku mabuye y’agaciro, kuri ubu karuta ak’ibindi bikubiye hamwe. Yagize ati:

Ingamba zo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda nazo zongereye umusaruro ugereranyije n’umwaka ushize, ibicuruzwa twohereza mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 50%; ibyo dukura hanze byo byagabanutse kuri 3%. Kubera iyi mpamvu ikinyuranyo mu bucuruzi bwacu n’amahanga cyaragabanutse ku kigero kirenze 20%. Muri uyu mwaka twashyizeho imirimo 8000 kandi tuzakomeza kuyongera. Agaciro k’ibyo twohereza mu mahanga biturutse ku mabuye y’agaciro ubu karuta ak’ibindi bikubiye hamwe. Ibi bituruka ku mbaraga twashyize mu kubyongerera agaciro bitaroherezwa.

Perezida Kagame yakomoje ku bukungu bwisumbuyeho mu mwaka wa 2050

Perezida Kagame yagize ati: "Gahunda ya leta y’imyaka irindwi izaganirwaho muri uyu mushyikirano, ibyo bizaba intangiriro yo kutugeza ku ntego yacu yo kuba igihugu cy’ubukungu bwisumbuye mu mwaka wa 2050." Perezida Kagame yavuze ko hakenewe impinduka mu ireme ry'uburezi mu nzego zose. Yagize ati:

Muri urwo rwego ndumva ko impinduka mu ireme ry’uburezi ku nzego zose igomba kuba kimwe muri gahunda dushyira imbere, uburezi bugera kuri bose uko byagenwe, burera neza, bujyana n’ibihe tugezemo bikerekana niba abantu tubaha ubumenyi, ubushobozi, bya ngombwa kandi bifasha gutwara igihugu cyacu imbere bishingiye niba cyubaka ubukungu bw’urwego rwo hejuru.

AMAFOTO YUKO BIMEZE MU #UMUSHYIKIRANO15

Perezida Kagame asuhuza abayobozi bakuru mu #Umushyikirano15


Perezida Kagame hamwe na Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente



Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente



Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 15


AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND