Umusaza n’umukecuru bo mu Buyapani bamaze kuba ibyamamare mu gihugu cyabo no hanze kubera uburyo bajyanisha imyambarire yabo mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse ababakurikirana uretse kuba bababona nk’abasirimu, bababonamo umunezero n’urukundo basazanye ku myaka yabo ibarirwa muri 60 y’amavuko.
Aba bombi bamaze imyaka 37 bashyingiranywe, bakaba barahisemo kugaragara kuri Instagram ku izina rya Bonpon511 rifite inkomoko ku mazina yabo yombi bateranije ya gikirisitu (Christian names)hamwe n’itariki bakoreyeho ubukwe.
Kugeza ubu ubwo DailyMail dukeshaiyi nkuru yayikoraga, bari bafite ababakurikirana kuri Instagram basaga ibihumbi mirongo irindwi(70,000), gusa nyuma y'amasaha macye bari bamaze kwiyongera kuko ubwo twe twayikoraga nyuma y'amasaha macye bari bageze hafi ku bihumbi ijana(100,000), aho usanga amafoto basangiza ababakurikirana ashyirwaho ibitekerezo byinshi bitandukanye by’abantu babikundira ndetse ugasanga yakunzwe n’ibihumbi by’abantu.
Reba amwe mu mafoto yabo mu bihe bitandukanye:
Iteka bageragezakwambara mu buryo bujyanishije
Aba ngo banyurwa n'amaduka azwi yambika abantu arimo nka UNIQLO na Comme Des Garcons
Source: Dailymail
TANGA IGITECYEREZO