RFL
Kigali

Umusaruro mbumbe w’igihugu mu gihembwe cya mbere cya 2018 wazamutseho 10.6%

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:18/06/2018 20:00
0


Minisiteri y’imari n’igenamigambi iratangaza ko ibarururishamibare rishya rigaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2018, umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ku kigero gishishimishije ukagera ku ijanisha rya 10.6 biturutse ku musaruro w’ubuhinzi, uw’inganda ndetse n’umusaruro wa serivisi byose byazamutse.



Muri rusange umusaruro mbumbe w’igihugu kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe uyu mwaka wa 2018 umusaruro mbumbe w’igihugu wageze kuri miliyari 1 985 Frw uvuye kuri miliyari 1 816 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2017. Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yemeje ko iri zamuka ritanga icyizere ko ubukungu bw’ igihugu muri 2018 bushobora kuzamuka ku kigero gishimishije .

Yagize ati "Muri uyu mwaka dutegereje igipimo cy’izamuka ry’ubukungu cya 7,2%, mu gihembwe cya mbere rero kugira 10,6% ni igipimo kiza cyane, dutegereje kureba uko ibindi bihembwe bizitwara.”

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare NISR kigaragaza ko muri rusange iri zamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda ryaturutse mu bwiyongere bw’umusaruro mu byiciro 3 birimo umusaruro w’ubuhinzi, umusaruro w’inganda n’umusaruro wa za serivisi.

NISR director-general Yusuf Murangwa talks to the media yesterday. (Sam Ngendahimana)

Yusuf Murangwa uyobora ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare

Izamuka ry’umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 8 %, ryaturutse ku musaruro mwiza w’igihembwe cy’ihinga muri rusange wazamutse ku kigero cya 6% ariko by’umwihariko umusaruro w’ibyoherezwa hanze nk’icyayi na kawa wazamutseho ku kigero cya 46% ugereranije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize wa 2017.

Izamuka ry’umusaruro w’inganda ku kigero cya 7 % ugereranije n’igihembwe cya mbere cya 2017, waturutse ahanini ku musaruro w’inganda zikora ibikomoka ku mpu wazamutse ku kigero cya 24 %.

Umusaruro ukomoka kuri serivisi wazamutse ku kigero cya 12% nawo wazamuwe cyane na serivisi z’ubwikorezi rusange bwazamutse ku kigero cya 28%  cyane buzamuwe n’ubwikorezi bwo mu kirere, hagendewe ku mubare w’abagenzi ndetse n’uburebure bw’urugendo bagenda.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi asobanura ko muri iki gihembwe cya mbere cya 2018 nubwo hanonetse imvura yangije byinshi ariko, ibi biza bizahungabanya umusaruro mbumbe w’igihembwe cya 3 cy’umwaka wa 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND