RFL
Kigali

Umuryango wa Generation Rise wahuguye abanyeshuri b'abakobwa kurushaho kwitinyuka-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/03/2018 12:57
0


Uko Leta y’u Rwanda irushaho guteza imbere umugore n’umukobwa ni nako amahirwe atandukanya agenda arushaho kuboneka mu gusigasira iryo terambere. Ni muri urwo rwego umuryango utegamiye kuri Leta witwa Generation Rise waje gushyigikira no guhugura abakobwa biga mu mashuri makuru.



Uyu muryango wa Generation Rise wahagurukiye guhugura abana b’abakobwa biga mu mashuri y’uburezi bw’imyaka 12, aho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Werurwe 2018 bari bateguye amahugurwa y’abana b’abakobwa biga mu ishuri ya Gahanga mu gufasha umwana w’umukobwa kumuha ubumenyi bw’ibanze bumufasha kugera ku ndoto ze, bakamenya kwakira amahirwe abari imbere ndetse no kugira intego mu buzima.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com Enatha wungirije uhagarariye uyu muryango yagize ati “Generation Rise ni umuryango nyarwanda uharanira gukorana n’abana b’urubyiruko. Twita ku mwana w’umukobwa tukamufasha kugira ubumenyi bumufasha kuzagera ku ndoto ze, kwitinyuka, kwigirira icyizere, kuvugira mu ruhame, kugira intego mu buzima…ndetse bakanamenya ko hari amahirwe ahari ariko atazabasangira aho bari.”

Generation Rise

Generation Rise yashinzwe mu kurushaho kwereka umwana w'umukobwa ko ashoboye

Mu gushaka kumenya impamvu bahisemo kwita ku bana b’abakobwa gusa, Enatha yasubije ko hari impamvu zitandukanye. Yagize ati: “Abatangije Generation Rise, ni abagore bakiri bato, twize mu Rwanda twese ni naho twabaye. Twakuze tubibona ko mu muco nyarwanda hari ukuntu umwana w’umukobwa yitinya, nta kizere n’ubushobozi akenshi bibonamo. Nyuma yo kubona Leta yacu hari imbaraga iri kubishyiramo rero nkatwe twagize amahirwe yo kubirenga tukaba turi mu myanya myiza, twahisemo kugira uruhare mu gufasha Leta kuri bamwe bakiri inyuma muri ayo mahirwe…” Uyu ni umuryango watangiye mu mwaka wa 2016 bakaba bakorana n’ibigo by’amashuri bitatu by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 aho bakorana n’abarimu bo muri ibyo bigo cyane ko aribo bahura n’abo banyeshuri inshuro nyinshi.

Mu gushaka kumenya niba hari itandukaniro aba bana b’abakobwa baba bafite mu myigire yabo ugereranyije n’uko bari bameze mbere y’uko uyu mushinga wa Generation Rise uza gukorana nabo Inyarwanda.com yaganiriye n’umwe mu barimu babo, Thaddee ahamya ko impinduka zihari. Yagize ati: 

Aya mahugurwa ya Generation Rise yagize impinduka nini cyane ku banyeshuri bacu, basigaye bigirira icyizere ndetse bakanagira ubuzima bufite intego koko. Kuko basurwa kenshi bakanaganirizwa cyane, ubu bazi kuvugira mu ruhame ntibakigira ubwoba n’isoni nka mbere kandi bakoresha ikinyarwanda n’icyongereza. Mbere abanyeshuri bamwe twajyaga tugorwa cyane n’imyitwarire yabo ariko ubu bagira intego ndetse n’ababyeyi babo bakunze kuza kudushimira cyane bakatubwira ko abana babo bagaragaza impinduka mu buryo budasanzwe, basigaye banatinyuka bakitabira amarushanwa atandukanye abateza imbere.

Generation Rise

Aba banyeshuri bahuguwe kudapfusha ubusa amahirwe abagannye, kugira intego, kwitinyuka no gukoresha neza igihe cyabo

Ntabwo ibi byemezwa n’abarimu babo n’abagize uyu muryango wa Generation Rise gusa ahubwo n’abagenerwabikorwa (Abanyeshuri) ubwabo bahamya ko uyu muryango wababereye ingirakamaro ku buzima bwabo. Josiane Munganyinka yagize ati :

Aya mahugurwa ya Generation Rise yaduhuguriye kugira intego zizadufasha kugira ejo hazaza heza. Twatangiye umwaka ushize, mbere bataraza ntabwo nashoboraga no kuba nakuvugisha nk’uku ngo umbaze ibibazo na bibiri nkiguhagaze imbere nashobora guhita nubika umutwe nkigendera, nta ntego nagiraga mu buzima bwanjye pe! Ariko mu gihe baje, intego narayigize, namenye ibyo nkunze kandi ngira Plan B. Namaze no gushaka umujyanama mbere sinamugiraga, byose rero natangiye kubikoraho mpereye mu kwiga cyane ngo nzabone amanota meza azampesha kuba uwo nshaka. Mbere nagiraga mu manota 57% ariko ubu ndi muri 85% gutyo…

Generation Rise

Aba banyeshuri bahamya ko nyuma yo guhugurwa na Generation Rise hari byinshi bungutse

Muri aya mahugurwa kandi, hari hari umutumirwa witwa Samatha. Ni umwana w’umukobwa ufite umushinga umaze kumuteza imbere. Yahaye aba banyeshuri ubuhamya bw’urugendo rwe basanga ntago yari atandukanye nabo bigeye kure ahubwo byose bisaba kugira intego mu buzima, ugakora cyane ngo uzazigereho, kudacika integer no kugira abajyanama bakwiriye ubundi ukitinyuka ukiha umwanya wo gutangira gukora icyo ushaka kandi gikwiriye.

Generation Rise

Uyu muryango wa Generation Rise uje kurushaho kwigisha abana b'abakobwa kurushaho kwigirira icyizere bagategura ejo hazaza heza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND