Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS riri gutegura inama idasanzwe iziga ku bukana bw’icyorezo cya Ebola gikomeje guhitana benshi mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (Congo Kinshasa)
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, ryemeje ko iyi nama y’igitaraganya iteganyijwe kuri uyu wa 17 Ukwakira 2018. Ni inama yanatumiwemo n’umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, izabera i Geneve mu Busuwisi.
OMS itangaza ko icyorezo cya Ebola cyongeye kubura muri Congo Kinshasa kuva taliki ya 1 ukwezi kwa 8 uyu mwaka wa 2018, mu ntara ya kivu y’Amajyaruguru. Kuri ubu abantu 211 baracyanduye, 176 bemejwe nk’abarwayi ba Ebola nabo 35 birakekwa ko baba baranduye iki cyorezo cya Ebola.
OMS ivuga ko umubare w’abayandura ushobora gukomeza kwiyongera kuko imirwano y’abarwanyi b’inyeshyamba za ADF Nalu mu ntara ya Beni muri Congo Kinshasa nayo ikomeje gukumira ibikorwa by’ubutabazi.
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO