RFL
Kigali

Umuryango OIPPA wizihije ku nshuro ya 3 umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu-AMAFOTO

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:14/06/2017 13:33
0


Umuryango wita ku bafite ubumuga bw’uruhu(OIPPA) bizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga bw’uruhu ku nshuro ya gatatu.Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Kamena 2017 ni bwo isi yose yizihiza umunsi wahariwe abafite ubumuga bw’uruhu,mu Rwanda ibi birori bikaba byabereye muri Hilltop hotel i Kigali.



Ni ibirori byaranzwe n’imbyino,indirimbo ndetse n’ubuhamya bwa bamwe basobanura ubuzima bw’akato bakuriyemo gusa nyuma yo kugira ihuriro ryabo, ubu basigaye bisanzuye nubwo bitari byaba 100% byibuze ngo hari intambwe bamaze gutera.

Nkuko twabisobanuriwe n’umuyobozi wa OIPPA,Dieudonne AKIMANIDUHAYE, uyu muryango ntabwo umaze igihe kinini gusa batangiye ari cumi na batanu ariko kuri ubu bamaze kubarura abarenga ijana. Uyu muryango umaze gushinga ibirindiro mu turere tune tw’u Rwanda ari two Kicukiro habarurwa abanyamuryango cumi na batanu (15),Gasabo habarurwa abanyamuryango makumyabiri na barindwi (27)i,Nyarugenge habarurwa abanyamuryango cumi na batanu (15) na Musanze habarurwa abanyamuryango mirongwine na bane (44).

Kugeza ubu uyu muryango umaze kugira abantu bane barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza ndetse harimo n'abakomeje mu cyiciro cya gatatu hakaba hari n’abandi bakiri kwiga mu mashuri yisumbuye n’abanza. Kugeza ubu iyo ushyize ku ijanisha mu bijyanye n'imyigire y'abafite ubumuga mu Rwanda,abagera kuri 93,3% ntabwo bigeze barangiza amashuri abanza,hakaba hakenewe ubukangurambaga kuri buri munyarwanda kugira ngo akato gahabwa ababana n'ubumuga mu Rwanda gahagarare burundu.

OIPPA

OIPPA

Patrick ubana n'ubumuga bw'uruhu ni we watangiye asusurutsa abantu mu ndirimbo ze bwite

OIPPA

Abantu benshi bahagurutse barabyina

OIPPA

OIPPA

Yaririmbaga abenshi bafata amafoto

 OIPPA

Nduwayezu Jean Paul yatanze ubuhamya bw'inzira yanyuzemo kuva akiri umwana ariko ubu yabaye umugabo afite umugore n'umwana akora akazi ko gutwara moto ndetse akaba ari n'umukinnyi wa karate akaba afite umukandara w'umukara

OIPPA

Umwana umwe mu bo Nduwayezu Jean Paul atoza yiyerekana

OIPPA

Byari ibirori bikomeye

OIPPA

OIPPA

Iri ni ryo torero ryasusurukije abantu

OIPPA

 OIPPA

OIPPA

OIPPA

Aya mafoto ane arerekana ko umuntu ufite ubumuga bw'uruhu ashobora kubyara abana batabufite kandi ko n'udafite ubumuga bw'uruhu ashobora kubyara abana babufite

oip

OIPPA

Murekatete Claudine ni umubyeyi w'abana bane babiri babana n'ubumuga bw'uruhu yavuze ko akimara kubyara umwana wa mbere yaba umugabo we cyangwa se abandi bo mu muryango bahise bamwanga cyane bumva ko ari nk'amahano yakoze gusa buhoro buhoro bagiye basobanukirwa bagezaho baramugarukira

OIPPA

 OIPPA

Uwimana Yvonne wari uhagarariye SEBAMED asobanura imikoranire ya SEBAMED na OIPPA dore ko SEBAMED ariyo yabateraga inkunga y'amavuta ashobora kurinda uruhu rwabo kugira ngo rutangirika bikaba byavamo n'indwara ya Kanseri

OIPPA

Sekarema Jean Paul uhagarariye NUDOL (ihuriro ry'imiryango y'abafite ubumuga mu Rwanda)ashimira uyu muryango ku bwitange n'ubufatanye bagira mu guharanira uburenganzira bwabo

 OIPPA

Ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND