RFL
Kigali

Umuryango New Hope Family mu guhigura umuhigo bahigiye Imana biyemeje gufashisha ibyabo imfubyi n’abatishoboye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/03/2015 11:44
0


New Hope Family Ministries “umuryango w’ibyiringiro bishya” ugizwe n’abagore 30 biyemeje gukorera Imana batanga ibyabo bakabifashisha imfubyi n’abatishoboye,kuri ubu winjiye mu gikorwa cy’ivugabutumwa kizafasha benshi kurushaho kwisobanukirwa.



New Hope Family umuryango watangijwe na Tuyishimire Genereuse ari nawe uwuyobora ukaba ukorera mu Gikondo kuri Juwakali, avuga ko yahamagariwe uyu murimo wo gufasha abatishoboye mu rwego rwo guhigura umuhigo yahize no kwitura Imana byinshi byiza yamukoreye kandi ibyo byose we na bagenzi be bakabikora bakura ku mufuka wabo dore ko nta baterankunga ngo bafite.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Madame Tuyishimire yavuze ko umuryango ayoboye washinzwe muri 2013 ukaba ukora ivugabutumwa riherekejwe no kwigisha abantu, ugafasha imfubyi n’abatishoboye, ugatanga inama ku bagore bubatse ing ukabafasha kwiteza imbere ubigira imishinga itandukanye.

 New Hope

Madame Tuyishimire uyobora New Hope Family Ministries

Tuyishimire Genereuse uyobora New Hope Family Ministries usengera mu Itorero Rehoboth mu buhamya bwe avuga ko yigeze gukoraho ubucuruzi biramwangira nyuma aza yo kubona igishoro yaje guhiga umuhigo abwira Imana ko nimuha kunguka nawe azajya ayikorera agafashisha abakene n’imfubyi ibyo atunze.

Mu bindi bikorwa bafite, Tuyishimire yadutangarije ko bajya basura abarwayi mu bitaro nka CHUK n’ahandi, kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ku bantu batishoboye ndetse no muri Kamena uyu mwaka bifuza kuzatanga izindi Mituweli 100.

Nyuma y’ibyo bikorwa byo kwitangira abatishoboye, New Hope Family Ministries kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru (28 na 29Werurwe) uyu muryango wateguye igiterane kiswe “Kwisobanukirwa ukamenya umuhamagaro wawe” bakaba baragitumiyemo abahanzi n’abavugabutumwa barimo Bernard Barakagira n’abandi kikazabera Magerwa ku Itorero Rehoboth.

 New Hope Family

Gideon N.M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND