RFL
Kigali

Umupilote yatwawe n'ibitotsi indege yari ayoboye irenga aho yari kugwa

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:28/11/2018 8:12
0


Muri Australia indege nto yarenze ku kibuga yagombaga kugwaho ho hafi kilometero 50, nyuma yaho umupilote wayo asinziririye agatwarwa.



Abategetsi mu bijyanye n'ingendo z'indege mu gihugu cya Australia batangaje ko hari indege yayobye kuko umupilote rukumbi wari uyitwaye atwawe n’ibitotsi. Icyakora ngo nta mpanuka byateye.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, ibiro bishinzwe umutekano w'ingendo z'indege bya Australia byasohoye, byavuze ko muri urwo rugendo, umupilote yasinziriye, bigatuma indege iguruka irenga ikirwa cya King Island aho yagombaga kugwa ho hafi kilometero 46.

Neil Hansford, impuguke mu by'indege, ngo amakosa ni ay’abamuhaye umurimo kandi ananiwe. Hansford yabwiye igitangazamakuru cya leta ya Australia ati: "Nta mpamvu n'imwe yumvikana yatuma umuntu unaniwe akwiye gutwara iriya ndege".

Ikarita yaho byabereye

Indege yavaga Devonport yerekeza ku kirwa cya King Island

Ibiro bishinzwe umutekano w'ingendo z'indege bya Australia byatangaje ko bizagirana ikiganiro n'umupilote w'iyo ndege ndetse bigenzure n'uburyo yayitwayemo, mbere y'uko bitangaza icyegeranyo ku cyabiteye, mu mwaka utaha wa 2019.

Mu mwaka ushize wa 2017, abantu batanu barapfuye ubwo indege yerekezaga ku kirwa cya King Island yakoraga impanuka hashize akanya gato ihagurutse ku kibuga cy'indege cya Melbourne.

Src: BBC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND