RFL
Kigali

Umunyamideri Super Sexy yaciye amarenga ko yaba yatandukanye n'umugabo we

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/09/2018 17:22
5




Ubusanzwe yitwa Hyacinthe Weber wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Supersexy Nana, yashakanye n’umunyamerika bakundaniye muri Uganda aho yigaga kaminuza. Mu kiganiro kihariye yahaye Inyarwanda.com mu minsi ishize, Super Sexy yabwiye umunyamakuru ko amaze igihe kingana n'ukwezi yerekeje muri Amerika akaba atuye mu mujyi wa Appleton muri Leta ya Wisconsin aho umugabo we asanzwe afite inzu.

Super Sexy wari usanzwe ari umushabitsi (Businesswoman) ndetse akaba n'umunyamideri ukomeye yabwiye Inyarwanda.com ko ubu yagiye gutangira ubuzima bushya aho agomba kuba hafi y'umuryango we akubaka ndetse akanakorera umuryango we. Bitunguranye, abinyujije kuri Instagram, Super Sexy yagaragaje ko ashobora kuba yatandukanye n'umugabo we aho yanditse ati:

"Ndi njyenyine ndi gushakisha, ntihagira umbaza impamvu." Nyuma uyu mugore yahise ashyira hanze ifoto igaragaza intoki ze yakuyeho impeta ari nayo ntandaro yo gukeka ko yaba yamaze gutandukana n'uwahoze ari umugabo we. Icyakora nyuma yo kubona ibi byose yakoze Inyarwanda.com twagerageje kumuvugisha aho ari muri Amerika gusa ntiyabashije kutuvugisha.


Super Sexy

Super Sexy yaciye amarenga ko yaba yatandukanye n'umugabo we

Super Sexy ni umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda mu karere ka Nyarugenge i Nyamirambo aha akaba yarahavuye yerekeza muri Uganda aho yari yagiye kwiga ari naho yahuriye n'umugabo we bamaze igihe babana. Yaje kwamamara kubera gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga ibintu byatumye agenda abona imirimo itandukanye. Mu minsi ishize Super Sexy yakoreraga muri Uganda aho yakoranaga bya hafi n'akabyiniro ka Atmosphere kamuhaga amafaranga menshi ariko atigeze atangaza.

Super Sexy uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse kubwira Inyarwanda.com ko yamaze no kubona akazi muri kompanyi yitwa 'John Casablanca centre' yanamaze gusinyana nawe amasezerano y'imyaka itatu bakorana muri 'Modering & Acting'. Abajijwe niba adateganya kuzagaruka mu Rwanda cyangwa muri Afurika, Super Sexy yavuze ko azajya aza mu Rwanda aje gusura umuryango we ariko mu by'ukuri ngo ubuzima bwe yabwimuriye muri Amerika.

Super Sexy

Super Sexy

Super Sexy

Super Sexy

Aba bibaye impamo bakaba batandukanye baba bari bamaze imyaka ibiri babana cyane ko bakoze ubukwe muri 2016

REBA HANO INDIRIMBO YA BEBE COOL SUPER SEXY AGARAGARAMO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Abana be bazaba bafite ipasi inyuma kandi we yikoreye ikamyo,ndavuga ko bazaba bamyoye ku kibuno#shoferi,kandi we akibitseho.abantu bashakana n abazungu mujye mumenyako mutazibyara,niba ufite amaso y inyana,ibibuno,igikara cyiza cg inzobe nziza cg imibiri yombi myiza umenyeko uwo uzabyara atazagira ayo mahirwe yo kubigira kuko uzaba wivanze n ubundi bwoko butabigira bityo rero azaza asa nabo ku kibuno,mu kanwa,amaso y inyana ntiyayagira,....mwe rero mushakana na bo murababajeeee
  • Mugabo5 years ago
    Undi mugabo azabona azabasha kumufata neza ubwo.Bakobwa beza abagabo ni ab'ibura mubanambeho!! Dore aho nibereye.Mububahe.Gutandukana 99% ni umugore ubitera kuko iyo umugore azi ubwenge n'iyo ikosa riturutse ku mugabo ararihoosha.
  • Bart5 years ago
    Icyo cyohe kirabeshya ubwo nukugirango gikunde kivugwe . Puuuu
  • 5 years ago
    indaya tuuu
  • nana5 years ago
    azi ubwenge sana ndamufana ahubwo umugabo yari jyanaga akamuhisha iwe uriya mwana yahisemo gukora biriya s kuko abikunze ahubwo nukwishakira imibereho none yagezeyo nyine nta stress za bagabo nana ndagufana umugabo numwana wundi chry courage baby





Inyarwanda BACKGROUND