Ubusanzwe yitwa Hyacinthe Weber wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Supersexy Nana, yashakanye n’umunyamerika bakundaniye muri Uganda aho yigaga kaminuza. Mu kiganiro kihariye yahaye Inyarwanda.com mu minsi ishize, Super Sexy yabwiye umunyamakuru ko amaze igihe kingana n'ukwezi yerekeje muri Amerika akaba atuye mu mujyi wa Appleton muri Leta ya Wisconsin aho umugabo we asanzwe afite inzu.
Super Sexy wari usanzwe ari umushabitsi (Businesswoman) ndetse akaba n'umunyamideri ukomeye yabwiye Inyarwanda.com ko ubu yagiye gutangira ubuzima bushya aho agomba kuba hafi y'umuryango we akubaka ndetse akanakorera umuryango we. Bitunguranye, abinyujije kuri Instagram, Super Sexy yagaragaje ko ashobora kuba yatandukanye n'umugabo we aho yanditse ati:
"Ndi njyenyine ndi gushakisha, ntihagira umbaza impamvu." Nyuma uyu mugore yahise ashyira hanze ifoto igaragaza intoki ze yakuyeho impeta ari nayo ntandaro yo gukeka ko yaba yamaze gutandukana n'uwahoze ari umugabo we. Icyakora nyuma yo kubona ibi byose yakoze Inyarwanda.com twagerageje kumuvugisha aho ari muri Amerika gusa ntiyabashije kutuvugisha.
Super Sexy yaciye amarenga ko yaba yatandukanye n'umugabo we
Super Sexy ni umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda mu karere ka Nyarugenge i Nyamirambo aha akaba yarahavuye yerekeza muri Uganda aho yari yagiye kwiga ari naho yahuriye n'umugabo we bamaze igihe babana. Yaje kwamamara kubera gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga ibintu byatumye agenda abona imirimo itandukanye. Mu minsi ishize Super Sexy yakoreraga muri Uganda aho yakoranaga bya hafi n'akabyiniro ka Atmosphere kamuhaga amafaranga menshi ariko atigeze atangaza.
Super Sexy uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse kubwira Inyarwanda.com ko yamaze no kubona akazi muri kompanyi yitwa 'John Casablanca centre' yanamaze gusinyana nawe amasezerano y'imyaka itatu bakorana muri 'Modering & Acting'. Abajijwe niba adateganya kuzagaruka mu Rwanda cyangwa muri Afurika, Super Sexy yavuze ko azajya aza mu Rwanda aje gusura umuryango we ariko mu by'ukuri ngo ubuzima bwe yabwimuriye muri Amerika.
Aba bibaye impamo bakaba batandukanye baba bari bamaze imyaka ibiri babana cyane ko bakoze ubukwe muri 2016
REBA HANO INDIRIMBO YA BEBE COOL SUPER SEXY AGARAGARAMO
TANGA IGITECYEREZO