RFL
Kigali

Umunyamakuru Kayitare Jean Paul yatunguye umukunzi we amwambika impeta y’urukundo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/05/2017 0:04
6


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2017 ni bwo umunyamakuru Kayitare Jean Paul yatunguye umukunzi we Rurangwa Yvonne amwambika impeta y’urukundo imbere y’inshuti z’abo bombi. Kayitare yaboneyeho gutangariza abari muri ibyo birori ko Yvonne ari we mwamikazi w'umutima we ndetse bakaba bitegura kubana.



Kayitare Jean Paul ni umunyamakuru wandikira Imvaho Nshya ndetse akaba yaranakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo Igihe, Rushyashya, Radio Authentic n’ibindi. Ibirori by’isabukuru y’umukunzi wa Kayitare, byabereye muri Amani Restaurant iri mu isoko rishya rya Nyarugenge.

Yvonne Rurangwa

Kayitare hamwe n'umukunzi we Yvonne Rurangwa

Ni ibirori byatangiye kuva Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bisozwa Saa Yine z’ijoro byitabirwa n’inshuti za hafi z’abo bombi. Umuhanzi Lil G ni umwe mu bari muri ibi birori byateguwe na Kayitare ndetse hari n’abanyamakuru batari bacye bari bifatanyije na mugenzi wabo Kayitare. Mu banyamakuru hari: Uwase Denise ushinzwe itangazamakuru muri FERWABA, Rene Hubert Nsengiyumva uyobora Ibyishimo.com, Stonny uyobora Ibyamamare.com, Byishimo Espoir ukora kuri Authentic Tv n'abandi.

Rurangwa Yvonne yatunguwe ku isabukuru ye y’amavuko akorerwa ibirori n’inshuti ye Kayitare Jean Paul bitegura kubana nk’umugabo n’umugore. Kayitare Jean Paul yabwiye Inyarwanda.com ko Yvonne Rurangwa bamaranye imyaka itatu bakundana ndetse mu gihe cya vuba bakaba bazatangaza umunsi w’ubukwe bwabo.

Kayitare Jean Paul

Umutsima wateguwe na Kayitare Jean Paul

Kayitare Jean Paul

Kayitare n'umukunzi we bafatanyije gukata umutsima

Kayitare Jean Paul

Hano Kayitare yari yiteguye gutera ivi, impeta yambitse umukunzi we yari iri muri iyi mpano

Kayitare Jean Paul

Hano Kayitare yari yateye ivi asaba Yvonne ko yamubera inshuti

Nyuma y'ibirori habayeho umwanya wo gusabana no kwifotoza

Kayitare Jean Paul

Kayitare ati "Uyu Yvonne ni we cyuki cyanjye"

Kayitare Jean Paul

Kayitare n'umukunzi we hamwe n'abo mu miryango yabo

Kayitare Jean Paul

Aba ni abo mu muryango wa Kayitare

Kayitare Jean Paul

Umunyamakuru Stonny (iburyo) na we yitabiriye ibi birori

Kayitare Jean Paul

Inshuti za Kayitare zishimiye intambwe yateye

Kayitare Jean Paul

Ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: Byishimo Espoir






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nana6 years ago
    Uyu mutype arashyanuka sana. Yigira bamenya ariyemera etc... naho umugore we ndabona bose bahwanye nta Gikongoro nta Nyamagabe...
  • 6 years ago
    ariko abantu babaye bate ubwo se ibyo nibyo wagakwiye kuvuga koko kuki abantu bahindutse koko nkaho wakwishimiye intabwe umuntu yateye ngo umwifurize ibyiza ahubwo urimo uravuga ibidafita agaciro ubu se nta gikongoro nta nyamagabe ubwo ushatse kuvuga iki koko uyu munyamakuru simuzi rwose sinamuvugira arko hariho abantu babazwa nibyishimo byabagenzi babo why?ko yiboneye umu chr bigutwaye iki koko?gushyanuk means what?umva nana sinkuzi arko ndakugaye kuko nawe ari wowe umuntu kagutangaho coment imwzw nkiyo wtanze ntibyagushimisha icyo utifuza ko bagukorer rero ntukagikorere abandi@Nana rata kayitare congz muzabyare muheke
  • Giselle6 years ago
    arko abantu babaye bate niko wowe Nana uvuga ngo nta gikongoro nta nyamagabe ushatse kuvuga iki koko ubwo se wowe umeze ute ra?abantu kuki bahindutse koko nkaho wakwishimiye ibyiza umuvandimwe agiye kugeraho ngumushyigikire ahubwo utangiye kumusebya muri coment zidafite agaciro uvuga ibyo utazi rwose uyu kayitare simuzi nawe nana sinkuzi arko pls ntitukababazwe nuko mugenzi wacu ateye imbere gushyanuka means what?ubwo se wowe uvuga neza ra? Nana wanditse ibi nziko ari wowe umuntu akagushyiraho coment zimeze gutya bitagushimisha rero ntukababazwe nibyishimo bya mugenzi wawe@kayitare courage rwose Imana IGUHE UMUGISHA PE MUBYO UTEGANYA BYOSE NAHO BENE ADAMU NIKO TWABABAYE
  • Giselle6 years ago
    arko abantu babaye bate niko wowe Nana uvuga ngo nta gikongoro nta nyamagabe ushatse kuvuga iki koko ubwo se wowe umeze ute ra?abantu kuki bahindutse koko nkaho wakwishimiye ibyiza umuvandimwe agiye kugeraho ngumushyigikire ahubwo utangiye kumusebya muri coment zidafite agaciro uvuga ibyo utazi rwose uyu kayitare simuzi nawe nana sinkuzi arko pls ntitukababazwe nuko mugenzi wacu ateye imbere gushyanuka means what?ubwo se wowe uvuga neza ra? Nana wanditse ibi nziko ari wowe umuntu akagushyiraho coment zimeze gutya bitagushimisha rero ntukababazwe nibyishimo bya mugenzi wawe@kayitare courage rwose Imana IGUHE UMUGISHA PE MUBYO UTEGANYA BYOSE NAHO BENE ADAMU NIKO TWABABAYE
  • 6 years ago
    Komera Kayitare we. Sha ni byiza ko wateye intambwe nziza ijya imbere, ariko ntuhe amatwi abaguca intege, ubafate nk'aba contre succes
  • kibwa6 years ago
    muri beza





Inyarwanda BACKGROUND