Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Gicurasi 2017 ni bwo Kabera Fils Fidèle umunyamakuru w’imikino kuri Familly TV yasezeranye na Kayirangwa Delphine umukobwa bazarushingana kuwa 3 Kamena 2017 bakanasezerana imbere y’Imana.
Ni umuhango wabereye ku murenge wa Kacyiru ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h00’), igikorwa cyabanjirije ikizaba kuwa 3 Kamena 2017 ubwo bazaba basezerana imbere y’Imana kuri ADEPR Rukiri ya kabiri (II) ku Gahembe mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera kari mu ntara y’iburasirazuba.
Kabera Fils uzwi nka Filsiano yatangiye kumvikana mu itangamakuru rya siporo ubwo yakoreraga Sana Radio ahava agana kuri Radio Authentic. Radio Authentic yayivuyeho ajya gukora kuri Goodrich TV mbere yuko ajya gukorera Clouds TV nayo atagikorera kuko ubu abarizwa kuri Familly TV.
Kayirangwa Delphine arahira kuzabana akaramata na Kabera
Kabera na Kayirangwa biyaturiraho umugisha wo kuzabyara bagaheka
Uhereye ibumoso: Jado Dukuze (RuhayoYacu), Bugingo Fiedele (Imvaho Nshya) na Irambona Eric Gisa (Rayon Sports) ni bamwe mu bari bamuherekeje
Renzaho Christophe (Rwandamagazine) ari hagati y'abageni bagiye kugera ikirenge mu cye
Bamwe mu banyamakuru b'inshuti n'abakorana na Kabera Fils barimo na Muramira Regis ubanza iburyo
Jado Dukuze hagati y'abageni
Bugingo Fidele umunyamakuru wa Imvaho Nshya hano yari hagati y'abageni
Ubwo Kabera Fils yasinyaga ko azabana na Kayirangwa nk'uko amategeko abiteganya
...............Nemeye kuzabana na Kabera nk'uko amategeko abiteganya
Irambona Eric Gisa umukinnyi wa Rayon Sports ari hagati y'abageni
Kabera Fils na Kayirangwa Delphine bifotoza bafashe igitabo gikubiyemo amategeko bemeye gusinyira
TANGA IGITECYEREZO