RFL
Kigali

Umunyamakuru Claude Kabengera yamaze kwerekeza muri Amerika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/04/2015 22:41
1


Nyuma ya bamwe mu bahanzi n’abanyamakuru bo mu Rwanda bigiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi bakagenda bavuga ko bazagaruka ariko bagashima ubushyitsi, kuri ubu umunyamakuru Claude Kabengera nawe yamaze gufata indege aho agiye kwiyungura ubumenyi.



Claude Kabengera umunyamakuru wa Radio 10,ukora mu igisata cy’amakuru n’ibiganiro bitandukanye birimo n’imyidagaduro, kuri uyu wa 25 Mata 2015 yafashe rutema ikirere ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda y'amahugurwa.

Kabengera

Umunyamakuru Claude Kabengera mbere agikorera Radio Isango Star

Claude Kabengera umwe mu bakora ikiganiro Ten to Night cya Radio 10 ndetse akaba n'umwe mu banyamakuru b'imyidagaduro bakunzwe, agiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda y’amahugurwa y’abanyamakuru afite intego yo kurushaho kuzamura ireme ry’itangazamakuru ry’umwuga mu bihugu bitandukanye.

Kabengera

Umunyamakuru Claude Kabengera

Nk’uko bitangazwa na bagenzi be bakorana mu kiganiro Ten to Night, Claude Kabengera biteganijwe ko azagaruka mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bibiri (iminsi 14) ubwo ayo mahugurwa azaba arangiye.

 

Claude

Bamwe mu bahanzi n’abanyamakuru ba hano mu Rwanda bamaze igihe kinini bibera ku umugabane wa Amerika, hari The Ben, Ally Soudy, Meddy, Claude Ndayishimiye, Ezra Kwizera, Richard Nick Ngendahayo n’abandi benshi barimo Kamishi uherutse kujyayo avuga ko azagaruka vuba none amaso y'abari bamutegereje ko azagaruka yaheze mu kirere. 

Ese Claude Kabengera azagaruka nyuma y’ibyumweru bibiri azaba amaze muri Amerika? Cyangwa azagera ikirenge mu cya bagenzi be bagiye bagaherayo?

Gideon N.M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • me 8 years ago
    Agarutse yaba yarasaze njye namuseka rwose





Inyarwanda BACKGROUND