RFL
Kigali

Umunya Omani uri kuzenguruka isi kuri moto ngo nta nkunga yatewe n'igihugu cye, u Rwanda ni cyo gihugu yakunze muri Afrika-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:27/12/2017 10:58
0


Mu gihe ku isi hari kugenda hagaragara abantu bakora ibikorwa by’indashyikirwa ndetse bigaragara nk’udushya tutamenyerewe. Umugabo witwa Maher Al-Barwani wo mu bihugu by’abarabu waturutse muri Omani yiyemeje kuzenguruka isi yose ndetse akazanandikwa mu gitabo cyagenewe abakora ibikorwa nk’ibi bidasanzwe (Guiness De Record).



Igitangaje ndetse kitanashimishije ni uko ibi byose ari kubikora ku giti cye nta nkunga y'igihugu irimo. Ubwo Inyarwanda.com yaganiraga na Maher, yadutangarije ko Afurika ari umugabane wa gatatu agezemo kuko yarangije Uburayi na Aziya. U Rwanda akaba ari igihugu cya 37 arimo ndetse akaba azakomereza mu Burundi Imana nibimufashamo.

Maher Al-Barwani yemeza ko mu bihugu byose yasuye muri Afurika ikiza cyane ari u Rwanda. Yagize ati; “Kimwe mu bihugu byiza nasuye nabasha kuvuga muri Afurika ni u Rwanda. Mu by’ukuri nabonye itandukaniro rinini hagati y’ibindi bihugu n’u Rwanda. Rurasukuye, rwuzuye amahoro, umutekano wo ku rwego rwo hejuru n’amategeko yo mu muhanda ni meza cyane.”

Maher

Akigera mu Rwanda yahuye n'abashinzwe umutekano wo mu muhanda bamusobanurira amategeko y'imitwarire y'ibinyabiziga mu Rwanda

Maher Al-Barwani ni we munya Omani wa mbere ukoze izi ngendo zo kuzenguruka isi kuri moto by’umwihariko kwinjira muri Afurika ari wenyine afite intego yo gukora ubu butembere kuko abandi babikoze ryari itsinda ry’abarabu batandukanye. Yakunze cyane ubwiza bw’u Rwanda bimutera kugenda ahagarara afata amafoto atandukanye bitewe n’udushya yari ari kugenda abona.

U Rwanda ni cyo gihugu azamaramo igihe kinini ugereranyije n’igihe amara mu bindi bihugu. Inyarwanda.com yifuje kumenya impamvu azamara igihe kinini mu Rwanda adusubiza muri ubu buryo “Nzahura n’abantu benshi, ndateganya kumenya byinshi bya gakondo, imbyino gakondo, hari ibiryo nshaka kubanza kurya, umuco gakondo wo mu Rwanda ndetse n’ururimi ndi kugerageza n’ubwo ntaruzi neza…ijambo banyigishije ni ‘Nkunda u Rwanda’…”

Maher

Maher na Eric mu rugo kwa Eric basangira amafunguro

Ikibazo kinini ari guhura nacyo muri uru rugendo rushobora kuzamusaba umwaka urenga, ni uko nta bufasha afite ndetse akanasaba ababifitiye ubushake kuba bamufasha. Aragira ati: “Ibijyanye n’ubufasha ni cyo kibazo gikomeye ndi guhura nacyo mu rugendo rwanjye. Kwambuka umupaka w’igihugu biba byoroshye cyane, ibintu byose byo mu muhanda biba byoroshye ariko kubona ubufasha ni cyo kinkomereye. Ahubwo mboneyeho no gusaba yaba umuryango wigenga cyangwa uwa Leta cyangwa kompanyi yo mu Rwanda ifite ubushobozi n’ubushake bwo kumfasha, ni karibu bamfasha nkakomeza urugendo rwanjye. Ndetse icyiza ni uko bazaba bari kurushaho kwamamaza ibikorwa byabo.”

Maher

Aha Maher Al-Barwani yari ari mu gihugu cya Uganda

Ashimira cyane abantu bamwakira mu bihugu bitandukanye bakamucumbikira kuko atarigera na rimwe akoresha uburyo bwo gukambika. Kimwe mu bibazo yahuye nabyo, ubwo yari ari muri Kenya bamwibye Telefone ye igendanwa ariko ashimira Imana ko byakemutse akabona indi. Aramutse abonye ubufasha bwiza ngo yakomereza ubutembere bwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Maher

Maher ubwo yari ari muri Kenya bamwibye telefone ye igendanwa

Mbere yo kwinjira mu gihugu abanza gusoma akamenya amateka yacyo, umuco wacyo ndetse n’imibereho yaho bikamufasha kumenya uko azitwara muri icyo gihugu. Kimwe mu bintu bijya bimuca intege akenda no kurekera aho ni uko nta bufasha na buke abona ndetse akaba yakishimira ko igihugu cye kimufasha. Ikimutera imbaraga ni ubufasha ahabwa n’umuryango we, cyane cyane umugore we. Si umukerarugendo nk’abandi ahubwo akora izi ngendo kubwo kubikunda gusa ndetse anabifitiye ubushake n’ubwo uru rugendo rutoroshye.

Maher

Maher si umukerarugendo, ibi abikora kubwo kubikunda cyane gusa

Umunyarwanda wakiriye Maher yitwa Shyaka Eric, yari asanzwe aziranye na Maher muri Omani ndetse ari n’inshuti. Inyarwanda.com yashatse kumenya impamvu Maher atagiye muri hoteri akajya kuba iwe. Yagize ati;

"Amaze kumbwira ko azaza mu Rwanda narabyishimiye, nishimira no kuba namwakira… Nasanze ubushuti bushobora kuvamo ubuvandimwe. Nasanze rero aho kugira ngo mureke abe yajya muri hoteri kandi mu by’ukuri mpari ari ukuryama, yaza mu rugo akaryama nanjye nshobora kumukorera ibyo bamukorera byose…Ikintu cy’umwihariko kuri Maher yakunze ibiryo byo mu Rwanda, ndetse yambwiye ko yakunze imitangire ya Serivise yo mu Rwanda kuva ku mupaka kuko byarihuse kandi ntibamugoye nk’ibindi bihugu. Byaranejeje cyane” Ibiryo Maher yakunze ni Imyumbati.

Kanda hano urebe ikiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Maher Al-Barwani







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND