RFL
Kigali

Umukobwa wo mu Burusiya yihanangirijwe na polisi kubera amafoto yifotoje yinaganitse muri metero 307

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/02/2017 20:23
0


Viktoria Odintcova ni umukobwa ukomoka mu Burusiya, aherutse kujya kwifotoreza hejuru y’inyubako yitwa Cayan Tower yo muri Dubai ifite uburebure bwa metero 307, aya mafoto akaba yarayafashe anagana mu kirere umuntu uhagaze hejuru amufashe akaboko, bikaba byaratumye inzego z’umutekano zimwihangangiriza.



Ubundi abantu bafata bene aya mafoto bakunze kuba bafashe n’imigozi yabugenewe ku buryo badashobora guhanuka ariko uyu mukobwa nta kindi yari afasheho uretse akaboko k’umuntu wari umufashe. Uyu mukobwa yasangije abamukurikira kuri instagram iyi foto ariko abenshi bamwakiranye ibitutsi bavuga ko ibyo yakoze ari ubugoryi agamije ko yahabwa akazi n’amakompanyi akomeye, bamwe ntibanatinya kumwifuriza kuba yarahubutse mu gihe yifotozaga aya mafoto.

Nyuma yo kubona aya mafoto, polisi yo mu mujyi wa Dubai yasinyishije uyu mukobwa inyandiko ivuga ko atazasubira gukora igikorwa nk’icyo gisa nk’icy’ubwiyahuzi mu mujyi wabo. Uyu mukobwa ariko yaje kwiregura avuga ko yari akwiye guhemberwa kuba yaragaragaje intege nke z’abarinda umutekano w’iyi nyubako.

Viktoria

Viktoria yahise asangiza iyi foto abantu bamukurikira kuri Instagram

Yavuze ko binjiye muri iyi nyubako bakajya muri elevator nta n’umuntu n’uwme ubabajije ibyangombwa kugeza ubwo bageze ku gisenge cyayo aho yafatiye aya mafoto yinaganitse mu kirere afashwe ukuboko n’umuntu umwe gusa bari kumwe. Ibi ngo bigaragaza integer nke ku mutekano w’iyi nzu kuko iyo aza kuba umuntu w’umwiyahuzi yari kuhiyahurira cyangwa se akaba undi muntu ugamije ibikorwa by’iterabwoba.

Uyu mukobwa asanzwe ari umunyamideli, afite imyaka 22 y’amavuko, ntiyigeze atangaza impamvu igaragara yatumye akafata amafoto nk’ayo, gusa abenshi bemeza ko yari agamije gutuma abantu bamwibazaho bakanamuvugaho kuri Instagram ye.

Reba amashusho y'ukuntu uyu mukobwa yifotoje:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND