RFL
Kigali

Umukobwa watemye umwarimu muri St André yatinyaga kwirukanwa, ibyo kwanduzwa SIDA byo byamaganywe

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:27/08/2015 13:35
16


Ikibazo cy’umwana w’umukobwa wiga mu kigo cy’amashuri cya Koreji Saint Andre i Nyamirambo watemye umwarimu we gikomeje kuvugwa mu buryo butandukanye, gusa ubuyobozi bw’iki kigo bwamaganye ibihuha bivuga ko uyu mwana yandujwe SIDA n’uyu mwarimu yatemye.



Ubusanzwe inzego za Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ubuyobozi bw’iki kigo, zivuga ko uyu munyeshuri yatemye mwarimu we bapfa amanota, ariko abantu benshi ntibiyumvisha ko amanota ariyo yonyine yatuma umwana w’imyaka 17 atinyuka gukora nk’ibyo yakoze.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2015, Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yageze muri iki kigo maze bamuvira imizi ku bijyanye n’uburyo iki gikorwa kibi cyakozwe. Nk’uko byemezwa n’abanyeshuri bigana n’uyu mukobwa n’abarimu batandukanye bigisha muri iki kigo, ngo uyu mukobwa mu kizamini cy’isomo rya Chimie (Ubutabire) cy’igihembwe cya kabiri 2015 yagize amanota 22/100, kuwa Gatanu ushize mwalimu aza guha abanyeshuri bose impapuro zabo ndetse ababwira ko bazitahana bakareba neza niba hari aho yaba yaribeshye mu gukosora. Uyu mukobwa we rero yahise afata urundi rupapuro yandikaho ibisubizo maze arikosora akoresheje ikaramu isa n'iya mwalimu (y'icyatsi kibisi) maze yiha amanota nk'aya mbere ariko ahindura ibisubizo yari yaratanze mbere, maze asubira kuburana avuga ko bamwiciye ibibazo kandi yarabikoze, ubwo hari kuwa mbere w’iki cyumweru. Nyuma Mwalimu yaramuvumbuye maze yoherereza iki kibazo Umuyobozi ushinzwe amasomo muri iki kigo.

Kuko uyu mwana kimwe na bagenzi be biga muri iki kigo yari azi ko iyo icyo cyaha kiguhamye wirukanwa burundu, nibyo abarimu n’abandi banyeshuri bagenzi be baheraho bavuga ko ashobora kuba yarahisemo kwishakira izindi nzira zo kugisibanganya akajyana ku ishuri umuhoro mu gikapu, ikindi kandi igikapu cye nta makaye cyangwa ibindi bikoresho by’ishuri byari birimo ku munsi yatemyeho umwarimu we, ahubwo hari harimo umuhoro n’undi mwambaro w’ishuri bikekwa ko wari uwo guhindura iyo agera ku mugambi we wo kumwica akanduza n’amaraso uwo yari yambaye .

Ibivugwa ko uyu mwana yabitewe n’uko yandujwe SIDA ni ibuhuha

Guhera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, hatangiye gukwirakwizwa ubutumwa buvuga ko uyu munyeshuri yaba yarakoze ibi nyuma yo kwanduzwa agakoko gatera SIDA na mwarimu we, ndetse abayobozi n’abakozi b’iki kigo nabo ubu butumwa bwabagezeho binyuze kuri Whatsapp nk’uko Padiri Lambert Dusingizimana yabyemereye Inyarwanda.com. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Sup Mbabazi Modeste nawe yemereye Inyarwanda.com ko ubu butumwa bwamugezeho ariko Polisi ikaba yaratangiye kubikurikirana ngo imenye imvano yabyo, gusa nawe ntabyita amakuru mpamo ahubwo abyita “Ibihwihwiswa”.

Ubu butumwa bwakwirakwijwe bwagiraga buti: “Uyu mu prof yigishaga uyu mwana ndetse akamuha n'amanota y’ubuntu ariko bakaryamana kuburyo byageze aho no mu kigo babimenya Padiri akihaniza uyu mu prof by the way nta gihamya bari bafite kuko umukobwa yabigiraga ibanga rikomeye. Gusa uyu mugabo yari afite agakoko gatera Sida nyamara yarabihishe uyu mwana arinda n’iyo amwanduza. Uyu mwana akibimenya ko uyu mwarimu arwaye yahise yipimisha asanga yaramwanduje donc nta discution yahise azana umuhoro mu gitondo arihimura”.

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yageraga muri iki kigo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yasanze ubuyobozi bw’iki kigo bukomeje gushyira imbaraga mu gufasha abanyeshuri kudateshwa umutwe n’ibyabaye bagakomeza amasomo yabo n’ibisanzwe. Mu makuru yabashije guhabwa, harimo ay’uko uyu mwarimu yaraye ageze ku kigo akaganira n’abanyeshuri, ndetse ubu akaba ameze neza nta kibazo n’ubwo agomba gufata ikiruhuko akabanza kwivuza.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’ikigo, Padiri Lambert Dusingizimana, yagaragarije umunyamakuru ko yababajwe cyane no kubona abantu bata igihe mu bikorwa b’ibi byo gusenya no gusebanya. Ashimangira ko uyu mwarimu Gasoma Jean Baptiste w’imyaka 58 y’amavuko, ari inzobere mu bijyanye n’uburezi akaba anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ubutabire (Chimie), akaba amaze igihe kirekire muri iki kigo kuko yahageze mu 1998. Avuga ko imico ye n’imyitwarire muri rusange bishimwa na benshi mu bize muri iki kigo, ndetse n’abanyeshuri batabashije kwiga amasomo yigisha bakaba bazi imico n’ubunyangamugayo bye.

Ku bijyanye n’ibi byakwirakwijwe ko yihanangirije uyu mwarimu, Padiri Lambert avuga ko ibyo atari ibintu byabaho ngo habeho kwihanangiriza gusa kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, akaba yamushyikiriza ubutabera byabayeho. Avuga kandi ko ibi ari ibinyoma byambaye ubusa cyane ko nta n’ibimenyetso uwabitangaje yabibonera n’ubwo kugeza ubu bikigoye kumenya inkomoko y’ubu butumwa bwakwirakwijwe. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Samy8 years ago
    ntiwumva! Bari batangiye kubeshyera prof.
  • Eka8 years ago
    It cant be true. Prof Gasoma ntashobora kuryamana n'umwana yigisha. Just speculations... Muzabaze abamuzi bose kabisa.
  • nyiransanzimana8 years ago
    sha iryo nisebanya ry'abanyeshuri abanyeshuri bakunda amanota kandi abanyeshuri beshi baba ari ibirara jyewe numva yaba amusebya kuko ababaye bararyamanye ntakintu baba barapfuye mubanze mwitegereze neza murebe ko uwo mwalimu atarengana murakoze mwali urware ubukira.
  • gasoma ni inyangmugayo turamuzi twese8 years ago
    Nize st andre imyaka itatu. Gasoma ndamuzi neza. ni inyangamugayo. azi chimie cyane kdi abahize bose turamushima. ibyo byo kuryamana ni ugusebanya kdi ye guteshwa umutwe nibihuha ahubwo akomeze akazi keza asanzwe akora. ni icyo nababwira kuko cyo ngihagazeho.
  • sumay8 years ago
    mubyukuri.birababaje.ahha.ntiwamenya.gusa.imana.niyizi.ibyihishe.nibihishuwe.ukuri.kuzagaragara
  • umutangabuhamya8 years ago
    eeeeeeehhh ngo gasoma aryamana n'umunyeshuli?!! uyu musaza ni umubyeyi w'inyangamugayo ntiyakora bene ibyo kuko niwe murezi w'ikitegererezo muri saint andre yose,so amategeko akurikizwe arekurwe asubire gutanga ubumenyi kuko national exams ziregereje.
  • Ngango8 years ago
    Ndabona mutaratanga amakuru mpamo kuko mutarazana ibyo uwakoze icyaha n'uwagikorewe ibyo batangaje gusa birababaje icyaba cyarabiteye cyose
  • Mvuge iki8 years ago
    Mwalimu ntiyagira umushahara muke ngo agire no gutemwa nabarera! Punish the kid!
  • jeanne8 years ago
    ariko ntimukarate ubwo busa bwanyu ngo n'ibitsina mujye mubura kwiga mushyizeho umwete ngo mazajya musambana babahe amanota.
  • bigango8 years ago
    uyu mwana bamujyane iwawa amezi atandatu nagaruka azasubire kwiga
  • Jef8 years ago
    ikibabaje abantu bose bigize abanyamakuru bigatuma bashaka gusebanya, nyamara bidakwiye kandi icyo umuntu atazi neza abakwiye kurinda umunwa we. kucyi abantu baryoherwa ninkuru mbi " umurezi ahuye nikibazo cyo guhohoterwa abantu nabo bagahita bihimbira inkuru idafite naho ihuriye nukuri ngo yanduje umunyeshuri sida" rubyiruko rw' Urwanda dukwiye kwisubiraho kandi tukigaya kugusebanya.
  • feeling8 years ago
    uyumwana wumukobwa nigipfapfa peeee aratinyuka agafata umuhoro ubutabera bushake uko bumukosora kuko ari mubuyobe bikabije cyaneeeee
  • Gahungu 8 years ago
    Yewee ngo GASOMA Jbaptiste gusambanya uriya mwonjoooo!! Gusa n uwa kwirakwije buriya butumwa Imana imuhembe.ariko kurundi ruhande icyo nsaba leta parliament y u rwanda ikwiye kwiga ku kintu cyitwa ihohotera ry abari n abategarugori kuko byamaze kuba iturufu ituma bikorera ibyo bashaka ubundi nyuma ngo bahohotewe.iyo biba byashoboka ngo bagarure padiri KIBANGUKA.andre niwe warushoboye udukobwa twifata gutyo. Gusa iyi nkozi y ibibi bayitware i wawa izaveyo igize 20ans. Kd nk abanyeshuri ba Maitre GASOMA J Baptiste tumwifurije kwihangana no gukira vuba
  • social8 years ago
    aka nakumiro koko mwarimu aratemwa ngo yateye sida ark bagorwa bagorw abarimu
  • Kamo 8 years ago
    De toute façon umwana ni mineur, ntacyaha yakoze rero imbere y' amategeko. Yaramuteye buriya Sha ibyo ni ugusibanganya ibimenyetso.
  • mutangana emmanuel8 years ago
    twamaganye ibikorwa byakinyamaswa murakoze





Inyarwanda BACKGROUND