RFL
Kigali

Umukobwa utarashaka umugabo yaboneza urubyaro? Uko Emma Claudine abibona

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:2/09/2015 16:51
6


Hakunzwe kwibazwa niba n’umukobwa utarashaka umugabo akwiriye kuboneza urubyaro. Ni ingingo ikunda kugibwaho impaka na benshi , mu ngeri zose. Ababihakana batanga impamvu zabo uretse ko nabemeza iyi ngingo nabo bafite izindi batanga.



Umukobwa umwe aherutse kutwandikira atubaza niba koko n’umukobwa utarashaka umugabo yaboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda gutwara inda atateganyije ndetse anabaza niba hari ingaruka mbi bigira ku buzima bw’umukobwa waboneje urubyaro mbere yo kubyara.

Mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo twifashishije Emma Claudine, umunyamakuru umaze imyaka igera ku 10 akora ibiganiro by’ubuzima n’imyororokere. Emma Claudine yatangiye gukora ikiganiro ‘Imenye nawe’ cyavugaga ku myororokere kuva mu mwaka wa 2005, agihagarika muri  Kamena 2014, ubwo yari ahinduriwe imirimo. Kuva muri 2011 kugeza nubu, agira inama zinyuranye abakobwa abinyujije mu kinyamakuru ’Ni nyampinga’ cyagenewe abakobwa. Ubunararibonye bwe mu buzima n’imyorokere nibwo bwatumye tumwegera tugirana ikiganiro kirambuye kuri iyi ngingo yo kuba umukobwa utarashaka cyangwa utarabyara, yaboneza cyangwa ataboneza urubyaro.

Inyarwanda.com: Ese umukobwa utarashaka umugabo na we yaboneza urubyaro ntakibazo?

Emma Claudine: Ubusanzwe, kuboneza urubyaro bisobanuye kumenya guteganya igihe ushaka kuzabyarira, kandi ukanateganya umubare w'abana uzabyara, hamwe n'uburyo bazakurikirana. Ibi bivuga ko umuntu wese utangiye gutekereza ku gukora imibonano mpuzabitsina aba agomba no gutangira gutekereza ku kuboneza urubyaro.

Niba utekereje ko utazigera utwita inda mbere yo kurushinga, kandi ugakora ibishoboka ntusame, icyo gihe uba waboneje urubyaro. Ibyo ushobora gukora birimo kwifata, ntuzigere ukora imibonano mbere yo kurushinga cyangwa se niba wumva utazabasha kwifata, ushobora gutekereza kuzajya ukoresha agakingirizo. Rimwe na rimwe uba ushobora kuba wakwitabaza ikinini cy'ingoboka (morning after pills), cyangwa se ukaba wanatekereza ku gufata uburyo runaka buboneza urubyaro bitewe n'inshuro ukoramo imibonano mpuzabitsina idakingiye, hamwe n'uwo muyikorana. Ukaba se uyikorana n'umuntu umwe, mwaripimishije, ku buryo nta kibazo mufite cyo kwanduzanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, maze ukaba wafata uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Icyo nshaka kuvuga aha ni iki? Ni uko umuntu utararushinga, yaba umukobwa cyangwa umuhungu, na we agomba gutekereza ku kuboneza urubyaro, kandi agatekereza n'uburyo bumunogeye azabikoramo. Birafasha cyane.

Uburyo bwo kuboneza urubyaro

Uburyo bunyuranye bwifashishwa mu kuboneza urubyaro ku bagore

emma

Emma Claudine yemeza ko kwifata nabyo ari uburyo bwo kuboneza urubyaro

Inyarwanda.com:Ese nta ngaruka byamugiragiraho mu gihe kizaza akaba yabura urubyaro?

Emma Claudine: Uburyo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro ni bwinshi. Harimo kwifata, harimo uburyo bwa kamere hakaba n'uburyo bwa kizungu bukoresha imisemburo hamwe n'ubutayikoresha.

Uburyo bukoresha imisemburo nibwo abantu bajya bibazaho ko bwatera umukobwa ubukoresha ubugumba. Ariko iyi miti yemererwa gukoreshwa kuko yamaze kubonwaho ubuziranenge. Ntabwo imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro itera ubugumba. Upfa kuyikoresha nk'uko muganga yayiguhaye, kandi wabona hari ingaruka igutera ugasubira kwa muganga bakazikemura.

Ushobora gukoresha imiti iboneza urubyaro utarabyara na rimwe, hanyuma ntuzigere ubona urubyaro. Ariko se byatewe na ya miti wafashe? None se ubundi icyakubwiraga ko wari wifitemo ubwo bushobozi bwo kubyara mbere yo kuyifata ni iki? Akenshi, ushobora kutabyara kuko n'ubundi wari usanzwe utazabyara. Kuba umukobwa abona imihango ntibivuga ko afite ubushobozi bwo kubyara. Abagore bose babona imihango ntabwo ariko baba babyara.

Inyarwanda.com:Ntibwaba ari uburyo bwatuma abakobwa bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kuko bazi ko batatwara inda?

Uburyo bwo kuboneza urubyaro buriho. Nta mukobwa wakumiriwe kubukoresha, ariko na n'ubu inda zitifuzwa ziracyaboneka. Abakobwa baramutse basobanukiwe kurushaho n'icyo kuboneza urubyaro bivuga, bakamenya kwitekerezaho bakiri bato, bagafata ingamba z'ubuzima bwabo, ntabwo bakongera gutwara inda ari benshi, cyane cyane batabishaka.

Bivuga ngo, abakobwa bishora mu mibonano mpuzabitsina itanakingiye batatekereje ku kuboneza urubyaro,  harimo abicwa no gukuramo inda rwihishwa cyangwa bikabagiraho izindi ngaruka. Harimo abarwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ntabwo kuboneza urubyaro byatera abakobwa kwishora mu mibonano mpuzabitsina kuko basanzwe bayikora, ahubwo gusobanukirwa hamwe no gutekereza ku kuboneza urubyaro hakiri kare, byabarinda ingaruka nyinshi mu zibageraho ubungubu.

Inyarwanda.com:Ese ugikora ikiganiro ‘Imenye na we’ hari abakobwa bakundaga kukubaza iki kibazo?

Emma Claudine: Yego, hari ibibazo byinshi nakira by'abakobwa, ndetse n'uyu munsi, ariko ugasanga biterwa no kudasobanukirwa. Urugero rumwe: Niba umukobwa akwandikira arira ko amaze icyumweru akoze imibonano idakingiye akaba yarabuze imihango, akaba yibaza icyo yakora kuko adashaka gutwita, biba byerekana ko atasobanukiwe ko hari ikinini cy'ingoboka yagombaga gufata hatarashira iminsi itatu, maze gusama bikavaho, agasigara arwana n'izindi ngaruka zamugeraho.

Niba umwana w'umukobwa atwara inda akirukanwa mu ishuri, ndetse n'iwabo bakamuhahana, si uko aba yarifuzaga kubyara agifite imyaka 15, ahubwo ni uko atamenye icyo yakora kugira ngo kubyara afite iyo myaka mike bitamugeraho.

​Abandi benshi bandika babaza niba imiti iboneza urubyaro itera ubugumba, cyangwa se niba kuyifata nta ngaruka byabatera. Ibi bibazo barabyibaza cyane.​

Inyarwanda.com:Ni iyihe nama uha abakobwa muri rusange kuri iyi ngingo?

Emma Claudine: Abakobwa nabasaba kwikunda mbere ya byose. Buri wese akunde ubuzima bwe, buri wese yibuke ko ejo hazaza he ari we ugira uruhare mu gutuma haba heza. Buri mukobwa namusaba kwikuramo ko kuboneza urubyaro bireba abarushinze, ahubwo akumva ko bimutangiriraho, hanyuma agatekereza hakiri kare uburyo azabonezamo urubyaro bumufasha kugera ku ndoto ze, gukora imishinga myinshi, mbese kugira ejo hazaza heza. TEKEREZA: Ese uzifata? Uzakoresha agakingirizo se? Uzafata uburyo runaka bwo kuboneza urubyaro? Ese ibyiza by'icyo uzakora ni ibihe? Ibibi se ni ibihe cyangwa Uzigengesera ute ukurikije amahitamo yawe? Uramutse witekerejeho gutyo, byose byagenda neza, kandi waba uboneje urubyaro.

Emma Claudine

Emma Claudine umaze imyaka 10 akora ibiganiro by'ubuzima n'imyororokere arasaba abakobwa kwikunda no gukunda ubuzima bwabo

Ministeri y’Ubuzima yo ivuga iki ku bakobwa baboneza urubyaro batarashaka?

Imibare yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima muri 2014, igaragaza ko kuboneza urubyaro bikorwa ku bakobwa n’abagore  bashatse bamaze kugera mu gihe twakwita cy’uburumbuke(Reproductive).

Imibare yo kuboneza urubyaro  haba ku bakobwa cyangwa abagore bashatse yagiye izamuka kuva muri 2009. Mu mpera za 2013, abagore bose hamwe babonezaga urubyaro bari 1,147,009  bangana na 42%. Iyi mibare ni iyakuwe mu bigo nderabuzima ndetse n’ibitaro binyuranye. Muri iyi mibare ntihabariwemo abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro babikorewe n’amavuriro yigenga cyangwa se za farumasi.

imibare yo kuboneza urubyaro 2013

Imibare igaragaza uko kuboneza urubyaro mu Rwanda byari bihagaze mu mpera za 2013. Igice kibanza kigaragaza abagore n'abakobwa babonezaga urubyaro muri rusange naho igice gikurikiyeho kikagaragaza imibare y'abagore bashatse babonezaga urubyaro. Ifoto yakuwe kuri moh.gov.rw(Urubugwa rwa Minisiteri y'ubuzima)

Mu gushaka kumenya icyo Minisiteri y’Ubuzima ibivugaho, inyarwanda.com yaganiriye n’umuvugizi wayo, Nathan Mugume.  Nathan ahamya ko umukobwa wese Wabasha gutwara inda kandi watangiye gukora imibonano mpuzabitsina yakwiriye gutekereza uko yaboneza urubyaro.Ati “ Ashobora kuba ari umukobwa ari sexually active, icyo gihe  urumva ko ashobora no gusama. Singombwa ko umuntu agomba gutegereza gushaka ngo aboneze urubyaro, ashobora no kuba ari numukobwa kandi abana n’umugabo.  Iyo ari umukobwa muto utarageza imyaka yo  gushaka , we icyo dukora, turamwigisha kugira ngo nageza igihe azamenya icyo gukora . Iyo ari umukobwa ukiri muto tuvuge ufite nk’imyaka 18 cyangwa 19 ukeneye kuboneza urubyaro, dushobora kumugira inama yo gukoresha agakingirizo kugira ngo yirinde gutwita, yidinde wenda no kwandur izindi ndwara.

Nathan Mugume akomeza avuga ko umukobwa wese ushaka kuboneza urubyaro agana ababishinzwe ku bigo nderabuzima bakaba bamugira inama y’uburyo yakoresha kuko bo baba babisobanukiwe kurushaho. Ati “ Umukobwa watangiye gukora imibonano mpuzabitsina yakwegera ababishinzwe bakamugira inama ariko icyo dushyira imbere ni ukwirinda bakifata.”

Twishimira kubona ibitekerezo byanyu kubyo tubagezaho. Inyunganizi  cyangwa ikibazo bishyire mu mwanya wagenewe ibitekerezo. Ingingo cyangwa ikibazo ushaka ko tuzakubariza inzobere, twandikire kuri avichris2810@gmail.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • musanase jeri8 years ago
    nje ndeba ko bitakwiriye ku bera kenshi na kenshi bibabuza kubyara
  • 8 years ago
    nabasaba ko birinda ubusa mbanyi nacyane cyane batari bashaka
  • ibyonzi8 years ago
    uwo nkunda namugira inama yo kudakoresha iyi miti ngewe mfite ubuhamya bw ibyambayeho kuko nakoreshaga pills du lendemain nkiri umukobwa .ariko aho nashakiye nagiye gusama ntankuru,hashuze 3 years ndira umwaba ariko ntaz.i ikibitera.nyuma nibwo naje kumenya ko ziriya pills zigabanya imisemburo mu mubiri kubwibyo zishobora gutuma utegereza urubyaro igihe kinini nyuma yuko uziretse.cg ukanarubura burundu
  • Lily8 years ago
    Murakoze cne kubwinama nziza mutugiriye. kdi abavugako bitera ingaruka ntabwo tubyumva kimwe kuko abangaba babisobanuye barabizi neza.
  • 8 years ago
    nibara!!!
  • Nsabimana eric1 year ago
    Oya kuja kuburyo biratuma umukobwa adashobora kuvyara.ahubwo inama nobagira nuko bokwigumya vyanse naho bagakoresha condom hoho boba banirinze VIH/SIDA Ndetse zituruka mumpibonano mpuzabitsina





Inyarwanda BACKGROUND