RFL
Kigali

Umukobwa Kamagaju w'imyaka ibarirwa muri 60 yakoze ubukwe budasanzwe na Habimana w'imyaka 23 - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/09/2014 8:36
56


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2014, mu Rwanda habaye ubukwe bw’amateka, ubu bukaba bwarabereye i Rukara mu Karere ka Kayonza aho umukobwa Kamagaju Jeanette w’imyaka ibarirwa muri 60 y’amavuko yasezeranye n’umusore Habimana Jean Pierre w’imyaka 23 gusa y’amavuko, ubukwe bwahuruje ibihumbi n’ibihumbi.



Kamagaju Jeanette ni umukobwa utarigeze ashaka ndetse ntiyigeze anabyara, akaba akora akazi k’ubuforomo ku bitaro bya Gahini mu karere ka Kayonza. Benshi mu batuye mu murenge wa Rukara ntibavuga rumwe ku myaka y’uyu mukobwa, dore ko abenshi bemeza ko afite imyaka 60, hakaba n’abavuga ko yaba ayirengeje ho gato ikagera muri 63. Gusa we yemera imyaka 52 ndetse ninayo yandikishije ajya gusezerana mu murenge n’umusore w'imyaka 23 y'amavuko, nyamara abantu benshi bemeza ko aha yagabanyije imyaka cyane kuko afite abavandimwe aruta bayirengeje, gusa ibi ntitwanabihakana kuko musaza we muto wo kwa se wabo we yemera ko afite imyaka 54 kandi Kamagaju akaba amuruta.

Kamagaju Jeanette w'imyaka ibarirwa muri 60 y'amavuko

Kamagaju Jeanette w'imyaka ibarirwa muri 60 y'amavuko

Aha Kamagaju Jeanette ari kumwe n'umukozi bakorana ku bitaro bya Gahini

Aha Kamagaju Jeanette (wambaye amataratara) ari kumwe n'umukozi bakorana ku bitaro bya Gahini

Mu minsi ishize inkuru y’uko Kamagaju Jeanette yaba agiye gukora ubukwe yumvikanye mu murenge wa Rukara, benshi babifata nk’urwenya kuko bumvaga ibye byo gushaka byararengeranye. Icyari gitangaje kurushaho ni ukumva ko yaba agiye gushakana na Habimana Jean Pierre w’imyaka 23 gusa y’amavuko, uyu musore akaba asanzwe akora akazi ko gutwara abantu kuri moto. Ubusanzwe Habimana Jean Pierre yavukiye mu muryango usengera mu idini ya Islam ndetse yitwaga Habimana Mohamed ariko aza kujya mu itorero rya ADEPR aho yabatijwe Habimana Jean Pierre, aha naho aza kuhava asanze umukunzi we Kamagaju Jeanette amusanga mu itorero ry’Abangilikani (EAR). Bamwe bamwita Mohamed abandi Jean Pierre, gusa izina bagenzi be b’abamotari bamwita ni Mandela ari naryo azwiho cyane mu gace atuyemo.

Habimana Jean Pierre witwaga Mohamed ariko bakunda kwita Mandela

Habimana Jean Pierre witwaga Mohamed ariko bakunda kwita Mandela

Mu minsi micye ishize rero nibwo ibyitwaga umugani byabaye impamo, Kamagaju Jeanette asezerana imbere y’amategeko na Habimana Jean Pierre, bakaba barasezeraniye mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza. Abaturage bemeza ko ibi byabaye nk’amahano iwabo ndetse bakabona ari ugushyigikira ibya “sugar mammy”, nyamara hari abandi bemeza ko aba bageni bahawe isezerano n’Imana ko bagomba gushakana kandi ko bazabyarana nk’uko Sarah uvugwa muri Bibiliya nawe yabyaye ageze mu myaka ye y’ubukure.

Ahabereye imihango yo gusaba no gukwa hari abantu benshi cyane

kamagaju

kamagaju

abantu

abantu

abantu

Ahabereye imihango yo gusaba no gukwa hari abantu benshi cyane

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n’uyu musore kuri telephone nyuma yo gusezerana na Kamagaju, yadutangarije ko we icyo aha agaciro ari urukundo, bakaba bagiye gukora ubukwe bakabana kuko bakundana, naho ku by’uko umukunzi we yaba yaracuze kuburyo atazabyara, nawe yongeye kudushimangirira ko na Sarah uvugwa muri Bibiliya nawe yabyaye kandi ashaje, aha ndetse akaba yaranadushimangiriye ko yiteguye kwibanira n’uwo yakunze.

Habimana Jean Pierre n'umukunzi we Kamagaju Jeannette

Habimana Jean Pierre n'umukunzi we Kamagaju Jeannette

Umunsi nyirizina rero warageze, kuri uyu wa gatandatu aho Inyarwanda.com yari yagiye kubakurikiranira ubu bukwe. Muri uyu murenge wa Rukara, hari hashyushye bidasanzwe kuko uretse n’abaturage baturutse muri Rukara, abandi baturage baturutse hirya no hino mu yindi mirenge nabo bari bahuruye baje kwirebera ubu bukwe budasanzwe, benshi bumvaga ko ari ukubeshya bitabaho ko bashakana nyamara ubukwe bwabaye ndetse buba ubw’akataraboneka.

kamagaju

kamagaju

Ibirori byo gusaba no gukwa

Ibirori byo gusaba no gukwa

Ibirori byabimburiwe n’imihango yo gusaba no gukwa Kamagaju Jeanette yabereye ahitwa i Kinunga, aha hakaba hari abantu benshi cyane kuburyo ibyicaro byuzuye n’abahagarara babura aho bahagarara, ntawashakaga icyo kunywa ndetse n’ababihawe benshi ntibabinyweye kuko inyota yagaragaraga kuri buri wese ari inyota yo kwihera ijisho. Iyi mihango yo gusaba no gukwa isanzwe ibamo gutebya aho bavuga ko umukobwa atarakura, ko yagiye mu mashuri n’ibindi byo kuryoshya imisango, byatumaga abantu basakuza bakiyamira ari nako baseka cyane, byari ibirori bishyushye kandi byaranzwe n’ibishimo n’ibitwenge bihebuje. Ku ruhande rwa Habimana, byagaragaraga ko afite isoni cyane kuburyo akenshi bajyaga kumufata amafoto agahumuriza cyangwa akareba hasi.

Uwari uyoboye ibi birori (MC) yahuye n'akazi gakomeye kubera ubwinshi bw'abashakaga kureba umugeni

Uwari uyoboye ibi birori (MC) yahuye n'akazi gakomeye kubera ubwinshi bw'abashakaga kureba umugeni

kamagaju

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

Ubu bukwe bwari ubw'agahebuzo, bwubatse amateka adasanzwe mu Rwanda

Ubu bukwe bwari ubw'agahebuzo, bwubatse amateka adasanzwe mu Rwanda

Umukwe n'umugeni bahawe ibyo kurya ntibabasha kubirya kubera abantu benshi babashungeraga ari nako ibitwenge n'akamo byari byose

Umukwe n'umugeni bahawe ibyo kurya ntibabasha kubirya kubera abantu benshi babashungeraga ari nako ibitwenge n'akamo byari byose

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

Umunsi nyirizina wari utegerejwe na benshi wari ugeze, Habimana we yageraga aho akagaragaza amasoni

Umunsi nyirizina wari utegerejwe na benshi wari ugeze, Habimana we yageraga aho akagaragaza amasoni

Nyuma yo gusaba no gukwa, abageni berekeje mu rusengero rw’itorero rya Angilikani (EAR) rya Butimba muri uyu murenge wa Rukara, aho basanze abantu ari benshi cyane babategereje. Kuva mu modoka cyangwa kwinjiramo bikaba byari ihurizo rikomeye cyane kuko abantu babaga babirunzeho batagira ingano, urusengero n’ubwo ari runini cyane rukaba rwari rwuzuye benshi babura aho bahagarara abandi bahagarara hanze bakajya barebera mu madirishya. Yaba pasiteri wabasezeranyije ndetse n’amakorali yo muri uru rusengero, ubutumwa bagarukagaho cyane bavugaga ko masezerano y’Imana atinda ariko agasohora, aha bashakaga kumvikanisha ko Kamagaju nawe yatinze kubona umugabo ariko bikaba byasohoye kandi ngo ni isezerano yahawe n’Imana.

Uru nirwo rusengero basezeraniyemo

Uru nirwo rusengero basezeraniyemo

imodoka

imodoka

Kuva mu modoka byagoye abageni binabatwara umwanya kubera ubwinshi bw'abantu bari bayirunzeho

abageni

abageni

Abageni mu rusengero bitegura gusezerana imbere y'Imana

Abageni mu rusengero bitegura gusezerana imbere y'Imana

Pasiteri asezeranya abageni

Pasiteri asezeranya abageni

Umugeni yiteguye kwambikwa impeta n'umusore bagiye kwibanira

Umugeni yiteguye kwambikwa impeta n'umusore bagiye kwibanira

Bambikanye impeta basezerana kuzabana kugeza ku gupfa

Bambikanye impeta basezerana kuzabana kugeza ku gupfa

Umusore yasabwe kwerekana uburanga bw'umukunzi we

Umusore yasabwe kwerekana uburanga bw'umukunzi we

Nyuma yo gusezerana kuzabana akaramata bakambikanira impeta y’urudashira imbere y’imbaga, berekeje aho bagombaga gufatira amafoto y’urwibutso, aho hakaba ari ku busitani bwegereye amazi y’ikiyaga cya Muhazi, aha naho abantu bari bahageze ngo birebere abageni ndetse ku mihanda abantu babaga ari benshi bashaka kwihera ijisho. Abageni bakigera hafi y’aho bagombaga kwifotoreza, Kamagaju yavuze ko bihindutse batakigiye kwifotoza kuko abona batakira abantu, bahita bakata basubira aho bagombaga kwiyakirira.

abageni

abageni

abageni

abageni

abageni

abageni

abageni

abageni

abageni

Aha bari bamaze gusezerana babaye umugabo n'umugore

Aha bari bamaze gusezerana babaye umugabo n'umugore

Ahagombaga kwakirirwa abatumiwe ho byari agahebuzo, abantu bari bahuruye bidasanzwe, ku mihanda bari bahahagaze ari benshi cyane ndetse hari n’abari buriye ibiti kugirango babashe kureba. Kubona aho imodoka zinyura byari ikibazo gikomeye naho kugirango abageni bave mu modoka byo byatwaye hafi isaha yose kubera uburyo abantu bari bayuzuyeho.

ubukwe

Ubwinshi bw'abitabiriye ubu bukwe buratangaje cyane

ubukwe

Ubwinshi bw'abitabiriye ubu bukwe buratangaje cyane

Uyu muzungukazi nawe yari yahurujwe n'ubu bukwe

Uyu muzungukazi nawe yari yahurujwe n'ubu bukwe

Ibyicaro byari byateguriwe abageni

Ibyicaro byari byateguriwe abageni

Umutsima (gateau) nawe wari uteganyijwe

Umutsima (gateau) nawe wari uteganyijwe

abageni

abageni

Abageni bagana mu byicaro byabo

Abageni bagana mu byicaro byabo

abageni

abageni

abageni

abageni

Akenshi umusore yabaga asa n'ufite isoni ndetse bajya kumufotora agahumiriza

Akenshi umusore yabaga asa n'ufite isoni ndetse bajya kumufotora agahumiriza

Nyuma y'imyaka yose amaze ari umukobwa, Kamagaju Jeanette ubu ni umugore wa Habimana Jean Pierre

Nyuma y'imyaka yose amaze ari umukobwa, Kamagaju Jeanette ubu ni umugore wa Habimana Jean Pierre

Se wa Habimana Jean Pierre waganiriye na Inyarwanda.com yadutangarije ko ubukwe bw’umuhungu we n’uyu mukazana we Kamagaju Jeanette ntacyo bumutwaye kuko yanze kubyivangamo ari iby’urukundo rwabo, naho ibyo kuba harabayeho ko umwe yeretswe undi byo ntacyo abiziho cyane ko we ari n’umuyoboke w’idini ya Islam. Igitangaje kurushaho, uyu musaza yadutangarije ko afite imyaka 51 y’amavuko, avuga ko n’ubwo atazi neza imyaka ya Kamagaju Jeanette ariko yabyirutse abona amuruta, bivuga ko Habimana Jean Pierre yashatse umugore uruta se umubyara.

Uyu niwe se wa Habimana, akaba arushwa imyaka n'umukazana we Kamagaju

Uyu niwe se wa Habimana, akaba arushwa imyaka n'umukazana we Kamagaju

Ikindi gisa nk’ikidasanzwe, nk’uko n’abo mu miryango ya Kamagaju babyemeza; Kamagaju Jeanette yari asanzwe afite inzu ebyeri zikodeshwa kuko we yari umukobwa wibera iwabo, ubu imwe muri izo ikaba ari yo igiye guturwamo n’uru rugo rushya rw’abageni, kandi mu byakoreshejwe mu bukwe hafi ya byose byatanzwe na Kamagaju Jeanette ndetse n’imihango yo gusaba no gukwa yakozwe nk’umugenzo kuko ikijyanye n’ubushobozi bw’amafaranga cyose cyatanzwe n’umukobwa.

inzu

Iyi ni inzu isanzwe ari iya Kamagaju yabagamo abapangayi bayikodeshaga ariko ubu agiye kuyibanamo n'umugabo we

Iyi ni inzu isanzwe ari iya Kamagaju yabagamo abapangayi bayikodeshaga ariko ubu agiye kuyibanamo n'umugabo we

Ubwo Inyarwanda.com yaganiraga n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara tukamubaza niba gusezeranya aba bageni bataba barakoze ibihabanye n’umuco nyarwanda, yadutangarije ko we nta kibazo abibonamo kuko itegeko ryemerera abashakanye gusezerana iyo bombi bujuje imyaka 21 y’amavuko, ariko ngo nta myaka ntarengwa iteganywa n’itegeko bityo aba nabo bagombaga gusezeranywa kuko ari uburenganzira bwabo kandi bakaba babyemeranywaho.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsekanabo jean9 years ago
    ububukwe burarenzepeeeee!!! umutipe arashaka imitungo
  • benimana9 years ago
    ahhh ni danger Ubu koko urukundo nigitangaza bihe isomo abatarugira
  • 9 years ago
    NDASHAKA IFOTOYE
  • 9 years ago
    Ndumiwe koko
  • mugire9 years ago
    Bakobwa rero ngirango murabyiboneye! Imana isubiriza igihe! ariko rero nkuyu nanone Imana izamundinde kbs!!.
  • tuyizere athanase9 years ago
    theo noneho uratwemeje KBS kuva navuka nibwo mbonye ubukwe naho ubundi burambeshya ariko ubucyene ni danger abasore dufite ibibazo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
  • A9 years ago
    Nyogokuru azahita yiphira ubundi imitungo ayisigire umuhungu ahubwo yakibaze neza mbega umuhungu ndumiwe koko.
  • A9 years ago
    Nyogokuru azahita yiphira ubundi imitungo ayisigire umuhungu ahubwo yakibaze neza mbega umuhungu ndumiwe koko.
  • Irihise Aaron9 years ago
    Mbifurije urugo ruhire kdi muzabyare hungu na kabwa
  • ange9 years ago
    birakaze kbs
  • ange9 years ago
    birakaze kbs
  • Mr John9 years ago
    ni agashya.
  • lisa9 years ago
    YOOOH! Ubu iyo JP azakuba aliwe ufite iyi myaka byali kuba ali ibisanzwe!!! None se koko turamushungera nkaho yishe umuntu kuko mu mafaranga ye yibuste gushaka uwo bayasangira!! Aliko abakobwa turacyafite inzira ndende!!!!!!
  • lisa9 years ago
    YOOOH! Ubu iyo JP azakuba aliwe ufite iyi myaka byali kuba ali ibisanzwe!!! None se koko turamushungera nkaho yishe umuntu kuko mu mafaranga ye yibuste gushaka uwo bayasangira!! Aliko abakobwa turacyafite inzira ndende!!!!!!
  • 9 years ago
    sha ndemeye kbs
  • bwiza9 years ago
    Juuuuuuu! Mbega Nukuri Nibyiza cyane gusa kuba ari mukuru nundi arumusore ibyo ntacyo bibanire. Congretulation kuri bombii rwose
  • fox9 years ago
    Iyo ni film yanga azayisobanure kbs
  • Ernest 9 years ago
    Ariko abnyarwanda babaye bate?? Muri aba haters gusa!!! kuba arongowe akuze bitwaye iki?? kuki bitaba ari urukundo se aho kuba imitungo?? ariko disi ndabikunze!! nta mugeni utaba mwiza pe!!! yabate agakumi rwose!!! rata muzagire urugi ruhire!! abashungera muzakore nkubu bukwe turebe!!! IMANA IBARINDE AKABI!!!
  • evode 9 years ago
    Aha! abasore tugeze kure
  • 9 years ago
    sha ndemeye kbs





Inyarwanda BACKGROUND