RFL
Kigali

Umukire wa mbere mu Bwongereza yimukanye miliyari 21 z’amapawundi ahunze imisoro ikabije mu gihugu cye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/08/2018 16:19
0


Umucuruzi utunze amafaranga menshi kurusha abandi mu Bwongereza Jim Ratcliffe yiyemeje guhagurukana umutungo we wa miliyari 21 z’amapawundi, ni ukuvuga 23,741,461,660,140 Rwf akajya muri Monaco, kimwe mu birwa by’abafaransa.



Sir Jim Ratcliffe w’imyaka 65 ni we mucuruzi wa mbere ku giti cye utunze amafaranga menshi mu Bwongereza. Uyu mugabo uherutse kwinubira imikorere y’ubucuruzi ndetse n’imisoro ihanitse mu gihugu cye yafashe umwanzuro wo kwimukira muri Monaco, ikirwa cy’u Bufaransa cyerekeye ku ruhande rwa mediterane.

Uyu mugabo w’umunyenganda yerekeje muri Monaco nyuma y’uko hazwiho kuba ahantu hari politiki y’imisoro yorohereza abacuruzi n’abashoramari. Jim Ratcliffe ni umuyobozi wa Ineos akaba ari nawe wayishinze, iyi ikaba sosiyete ikora iby’ubutabire (chemical products). Ubu bucuruzi bwe bwagiye butuma ashinga n’inganda zitandukanye, bityo akaba ari we muntu wa mbere mu Bwongereza ku giti cye utunze amafaranga menshi. Ni umwe kandi mu bashyigikiye Brexit akaba yaratangiye kujya agura inganda zikomeye mu gihugu cye.

Image result for ineos headquarters

Jim niwe washinze INEOS abereye umuyobozi

Ineos ifite abakozi bagera kuri 18,500 ku ma site 181 mu bihugu 22, ibyo ikora bikoreshwa mu gukora umuti w’amenyo, gusukura amazi, gukora imiti, gupfunyika ibiryo ndetse no gukora ibikoresho bishyushya mu nzu. N’ubwo uyu mugabo ahagurukanye amafaranga menshi cyane ku gihugu cye akaba agiye ahandi, icyicaro gikuru cya Ineos kizakomeza kuba mu Bwongereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND