Lindsay Lohan ni umukinnyi wa filime uzwi muri Hollywood, yamenyekanye cyane muri filime nka Mean Girls, The Parent Trap, Machete. I Know Who Killed Me n’izindi. Yagaragaje ko yifuza kuganira naperezida wa Uganda Museveni n’ubwo atatangaje icyo ashaka kuganira nawe.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Lindsay Lohan yagize ati “@KagutaMuseveni ndashaka kuganira nawe!” (@KagutaMuseveni Iwant to chat with you). Abantu batandukanye batangajwe n’ibi, bamwe banakeka ko konti ya Lindsay Lohan yaba yinjiriwe.
N’ubwo ntawe uzi icyateye Lindsay Lohan gusaba Museveni ko baganira, birakekwa ko ari ibijyanye n’ibikorwa byo gufasha impunzi Lindsay Lohan amazemo iminsi byo kuvuganira impunzi zo muri Siriya.
TANGA IGITECYEREZO