RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Donnie Yen yavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/07/2017 9:01
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 30 mu byumweru bigize umwaka tariki ya 27 Nyakanga ukaba ari umunsi wa 208 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 157 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1921: Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Toronto bari bayobowe na Frederick Banting bagaragaje ko umusemburo wa Insulin ugabanya isukari mu mubiri ukayigeza ku kigero kiba kifuzwa.

1929: Amasezerano y’i Geneve yagengaga imicungire y’imfungwa z’intambara yasinywe hagati y’ibihugu na Leta 53 byo ku isi.

1953: Intambara muri Korea yarahagaze nyuma y’uko ibihugu bya Korea y’amajyaruguru, ubushinwa, na Amerika bisinyiye amasezerano yo gushyira intwaro hasi. Korea y’epfo yanze kuyasinya ariko nayo yemera kurekura intwaro.

1964: Mu ntambara yo muri Vietnam, izindi ngabo 5,000 za Amerika zoherejwe muri Vietnam bituma umubare w’ingabo za Amerika zabaga muri Vietnam ugera ku bihumbi 21.

1976: Minisitiri w’intebe w’ubuyapani yarafunzwe aregwa kudakurikiza amategeko agenga ivunjisha ry’ifaranga ry’ubuyapani n’andi mategeko agenga ubucuruzi mpuzamahanga bitewe na ruswa yari yarayogoje guverinoma ye.

1981: Umwana w’imyaka 6, Adam Walsh umuhungu w’umunyamakuru John Walsh yarashimuswe maze aza kuboneka yarishwe nyuma y’iminsi 14.

1987: Ikompanyi RMS Titanic Inc. yatangiye igikorwa cyo gushakisha ibisigazwa by’ubwato RMS Titanic nyuma y’impanuka y’ubu bwato yo mu mwaka w’1912.

1996: Igisasu cyaturikiye ahaberaga imikino ya Olympic hazwi nka Central Olympic Park muri Atlanta muri Amerika maze umugore umwe witwa Alice Hawthorne ahita ahagwa naho abandi 111 barakomereka.

1997: Abantu bagera kuri 50 bapfiriye mu bwicanyi bwa Si Zerrouk muri Algeria.

2007: Indege 2 za kajugujugu za televiziyo ya Phoenix zagonganiye mu kirere hejuru y’ishuri rya Steele Indian School Park mu gihe bari bari gutara amakuru.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1866: Antonio José de Almeida, perezida wa 6 wa Portugal ni bwo yavutse aza gutabaruka mu mwaka w’1929.

1923: Mas Oyama, umuyapani ukina Karate akaba ariwe washinze uburyo bw’imirwanire bwa Kyokushinkai nibwo yavutse.

1963: Donnie Yen, umukinnyi wa film ukomoka muri Hong Kong yabonye izuba.

1967: Sasha Mitchell, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika ni bwo yavutse.

1975Alessandro Pistone, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1979Sidney Govou, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani ni bwo yavutse.

1990: Nick Hogan, umukinnyi wa filime w’umunyamerika ni bwo yavutse.

Abantu bapfuye kuri uyu munsi:

1844: John Dalton, umunyabugenge akaba n’umunyabutabire (chemist-physist) w’umwongereza yaratabarutse ku myaka 68 y’amavuko.

2012: Tony Martin, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yaratabarutse, ku myaka 99 y’amavuko.

2013: Sékou Camara, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Malia yitabye Imana, ku myaka 28 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND