RFL
Kigali

Umukinnyi wa Basketball yapfobeje abagore b’ibikara atanga urugero kuri Lupita Nyong’o avuga ko aba mwiza iyo amatara yazimye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/04/2017 20:10
1


Gilbert Arenas ni umukinnyi wa Basketball muri Amerika, aherutse gutangaza ko nta bwiza abona ku bagore b’ibikara ndetse aranarenga avuga ko nka Lupita Nyong’o adashobora kuba mwiza keretse gusa ngo igihe amatara yazimye.



Ibi byakuruwe n’ifoto iriho amagambo y’ubutumwa bugenewe abagore b’ibikara agira ati “Nshuti mukobwa w’umwirabura, si ngombwa kuba uri imvange kugira ngo ube mwiza”. Gilbert Arenas yahise aza avuga ko nta bagore azi beza b’ibikara. Ati “Ese turi kuvuga kuba igikara ku rugero rungana gute? Turetse urwenya, ni nde mugore muzi w’igikara, ndavuga igikara nk’icya Tyrese simvuga uw’inzobe?”

Lupita

Aya niyo magambo Gilbert Arenas yavuze agatungura benshi

Yakomeje avuga ko ku rutonde rw’abagore beza hagaragaraho abirabura bacye, ageze kuri Lupita bwo arabihuhura avuga ko aba ari mwiza iyo amatara yazimye gusa, ni mu gihe Lupita Nyong’o yabaye umugore mwiza w’umwaka ku isi muri 2014 nk’uko ikinyamakuru People Magazine cyari cyamushyize kuri uyu mwanya kibitangaza.

Gilbert Arenas ni umukinnyi wa basketball

Gilbert Arenas ntiyibasiye Lupita gusa ahubwo yibasiye na Ajuma Nasenyana, uyu ni umunyamideli ukomeye w’umunyakenya. Yagize ati “Iyo uvuze abirabura b’ibikara uba uvuzemo na Lupita Nyong’o, aba ari mwiza iyo amatara yazimye, undi ni Ajuma Nasenyana... munyihanganire ariko abagore b’abirabura mushyira imbere n’ubundi baba ari inzobe cyangwa ari imvange"

Lupita Nyong'o ngo aba mwiza ninjoro gusa

Ajuma Nasenyana

Abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga barakajwe n’amagambo ya Gilbert Arenas bavuga ko biteye isoni kubona avuga ibintu nk’ibyo kandi nawe ari umwirabura, hari n’abamuhaye ingero z’abagore beza b’ibikara bamugaragariza ko ibyo yavuze nta shingiro bifite. Nyuma yaho Gilbert Arenas yaje gusaba imbabazi kubw'aya magambo yavugiye kuri Instagram.

Lupita Nyong'o  ni umunyakenya wamenyekanye cyane nyuma yo kwegukana igihembo cy'ikirenga muri sinema, Oscar, kubera gukina muri filime 12 Years a Slave, naho Ajuma Nasenyana ni umunyamideli wabigize umwuga nawe ukomoka muri Kenya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    uyu nawe wasanga akomoka muri ba birabura banga abanyafurika ngo barabagurishije cyangwa wasanga afite inkomoko yo muri haiti dore ko buzuyeyo muri USA kandi batwanga kubi abo muri canada bo ugize ibyago akaba umukoresha wawe uba uyatayemo





Inyarwanda BACKGROUND